RFL
Kigali

Heritage Documentary Film Festival: Iserukiramuco rya filime rishya rigiye kuvuka mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/09/2015 15:35
2


Kugeza ubu mu Rwanda hamaze kubarurwa amaserukiramuco ya filime 3 ariyo Rwanda Film Festival, Mashariki African Film Festival na Rwanda Christian Film Festival. Kuri ubu u Rwanda rugiye kugira irindi serukiramuco rya 4 rije kunganira ubuhanzi bwa filime mpamo zishingiye ku murage.



Iri serukiramuco ryahawe izina rya Heritage Documentary Film Festival, cyagwa se tugenekereje mu Kinyarwanda rikaba ari Iserukiramuco rya filime-mpamo zishingiye ku murage riratangizwa mu Rwanda mu mezi make ari imbere, rikaba ryarashinzwe n’umwarimu akaba n’umushakashatsi ku bya sinema wigisha muri kaminuza y’u Rwanda Jean Claude Uwiringiyimana.

Ubwo yaganiraga n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, yatangiye amubaza niba ajya gutekereza gushyiraho iri serukiramuco yarabonaga rikenewe, dore ko abenshi bagiye banenga umubare munini w’amaserukiramuco ya filime ari mu Rwanda ariko akaba adafite filime zo kwerekana dore ko ari ncye zikorerwa muri iki gihugu ziri ku rwego rwo kwitabira iserukiramuco, maze atazuyaje avuga ko ryari rikenewe cyane.

Mwarimu Jean Claude yabivuze muri aya magambo, “Tugira igitekerezo cyo gutangiza iri serukiramuco kuri filime mpamo twasangaga rikenewe cyane kubera impamvu eshatu z'ingenzi:

Icya mbere, filime mpamo ni filime zifite umwihariko wo kugaragaza ibiriho nta guhimba, ku buryo iyo zifite icyerekezo ziba umuyoboro mwiza wo guhugura abantu no gutanga umusanzu mu kubaka igihugu. By'umwihariko iyi ikaba ifite intego yo guteza imbere umurage (heritage) gakondo w'Abanyarwanda no kuwumenyekanisha binyuze mu ikoranabuhanga rya filime.

Mwarimu Jean Claude Uwiringiyimana akomeza agira ati,..

Icya kabiri, ni uko ku biboneka, abakora filime ntabwo bitabira gukora filime usanga zirimo n'ubuhanga cyane ko zisaba ubushakashatsi. Nka mwarimu kandi nkaba n'umushakashatsi, iyi festival mbona ari uburyo bwiza bwo gukangurira urubyiruko rukora filime kwitabira na filime mpamo benshi babona nk'izigoye ariko bakaba bakwiye kuzirikana agaciro kazo.

Icya gatatu kandi cy'umwihariko ni icyerekezo iri serukiramuco ryihaye ryo gufasha abantu baturutse mu bihugu bitandukanye bagahuriza hamwe filime zivuga ku murage wa buri gihugu. Mu by'ukuri ni iserukiramuco rifite icyerekezo cyo kumenyekanisha umurage w'u Rwanda ku banyamahanga n'Abanyarwanda bakamenya iy'ahandi ndetse bagacengerwa n'umurage gakondo wabo dore ko hari ababa batawuzi ariko bakeneye kuwumenya.”

Kuri iyi nshuro ya mbere iri serukiramuco rigiye kuba, rizaba kuva tariki 16 kugeza ku itariki 21 Ukuboza rikazaba ryitabiriwe na filime z’abanyarwanda ndetse n’abanyamahanga ariko zose zkaba zigomba kuba ari filime mpamo, ziganisha ubutumwa bwazo ku murage (ni ukuvuga umuco n’amateka).

Uretse kwerekana filime kandi, iri serukiramuco rizajya rikorerwamo n’ibikorwa byo guha amahirwe urubyiruko rukora cyangwa rufite inzozi zo gukora ubu bwoko bwa filime binyuzemu marushanwa y’inkuru, rukazahabwa umwanya (residence) n’ubufasha byo kunononsora inkuru zabo zikagera ku rwego rwo gukorwamo filime, naho inkuru ya mbere ikazakorwamo filime mpamo ngufi.

Tuzakomeza kubagezaho byinshi kuri iri serukiramuco rishya…






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • IRADUKUNDA Isidore8 years ago
    Durabashigikiye
  • IRADUKUNDA Isidore8 years ago
    Durabashigikiye





Inyarwanda BACKGROUND