RFL
Kigali

Herekanywe filime mbarankuru ku mateka y’u Rwanda-AMAFOTO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:2/07/2018 18:46
0


Kuri iki ku Cyumweru, tariki ya 01 Nyakanga 2018, Kimironko kuri Hotel Olympic habereye igikorwa cyo kwerekana filime mbarankuru imaze imyaka 3 itunganywa.



Ni filime yakozwe na Aaron Niyomwungeri, ikaba ivuga amateka y’u Rwanda rwo ha mbere, abazungu/abakoroni batararugeramo, mu gihe cyabo ndetse na nyuma yabo. Umwihariko w’iyi filime, uretse kuba ivuga amateka ya hano iwacu mu Rwanda kandi, inagaragaza uko abanyamahanga bafata u Rwanda ndetse na bimwe mu bikorwa bya hano iwacu mu Rwanda.

Rwanda from the Darkness

Abantu benshi bari bitabiriye iki gikorwa

Ku ikubitiro, habanje gukinwa umukino ugaragaza uko abanyarwanda bari babayeho kera, imibanire yabo ndetse n’uko bajyaga mu bapfumu, kwari ko gusenga kwabo. Nyuma abakoroni baje mu Rwanda, barakoroniza karahava, baca ibice mu banyarwanda kugeza ubwo habayeho Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

Rwanda from the Darkness

Hakinwe umukino ugaragaza amateka y'u Rwanda

Muri uyu mukino, bagaragaje uburyo nyuma ya Jenoside habayeho ubumwe n’ubwiyunge, abakoze Jenoside bagasaba imbabazi abayikorewe maze abanyarwanda bakongera kubana neza mu mahoro n’ubumwe, umugore agahabwa ijambo n’ibindi bikorwa by’iterambere bikaguka. Kimwe mu byiza byo kwishimirwa ni uko abakinnyi ba sinema batandukanye ba hano mu Rwanda bari bitabiriye cyane iki gikorwa.

Rwanda from the Darkness

Muri uyu ukino hagaragayemo uburyo abakoze Jenoside basaba imbabazi abayikorewe

Filime ya ‘Rwanda From the Darkness’ yerekanwe bwa mbere kuri iki cyumweru, ikubiyemo amateka y’u Rwanda rwo ha mbere n’u Rwanda rwa none. Igaragaramo abayobozi batandukanye bavuga kuri gahunda za Leta ndetse n’ibyamamare muri Cinema nyarwanda bivuga uko u Rwanda rumeze ubu ugereranyije na mbere.

Rwanda from the Darkness

Iyi filimi ifitanye isano n'umukino wakinwe

Mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com Aaron Niyomwungeri yagize icyo avuga kuri iki gikorwa. Mu magambo yagize ati “Ndashimira Imana cyane kuko byagenze neza nk’uko nabyifuje, byari bigoye rwose gutegura igikorwa nk’iki kikitabirwa ari ibya sinema bigaragaza ko abantu baba babinyotewe koko. Ndashimira abitabiriye bose iyi premier screening kuko yishimiwe tuzanakomeza tuyigeze no mu ntara zindi.”

Rwanda from the Darkness

Aaron na mama we wamushyigikiye cyane

Aaron ntiyadutangarije amafaranga iyi filime yatwaye mu myaka itatu ishize ikorwa bitewe n’uko atasohokeye rimwe. Ikindi yifuza kuri we ni uko iyi filime itazagurisha rwose kuko afite gahunda yo kugerageza uburyo bwose yagera ku banyarwanda no ku mateleviziyo mpuzamahanga, bikazayihesha guhatana mu maserukiramuco atandukanye.

Rwanda from the Darkness

Mazimpaka Jones Kennedy ni umwe mu bagize uruhare runini muri iyi filime

REBA ANDI MAFOTO:

Rwanda from the Darkness

Assoumpta umunyamakuru ku Isango Star n'umukunzi we Eric bari bitabiriye ibi birori

Rwanda from the Darkness

Umukinnyi wa filime uzwi nka Nikuze muri City Maid yagize icyo avuga kuri iyi filime

Rwanda from the Darkness

Rwanda from the Darkness

Rwanda from the Darkness

Rwanda from the Darkness

Abakinnyi ba filime batandukanye bitabiriye ibi birori

Rwanda from the Darkness

Rwanda from the Darkness

Abaririmba indirimbo gakondo basusurukije abitabiriye ibi birori

Rwanda from the Darkness

Rwanda from the Darkness

Umunyamakuru Mustaffa ni we wayoboye ibi birori

Rwanda from the Darkness

Umunyarwenya Junior yasekeje abitabiriye iki gitaramo yigana ijwi rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame

Rwanda from the Darkness

Rwanda from the Darkness

Chita muri bwa buryo bwe bwo kwigana amajwi y'abantu yashimishije abari aho

Rwanda from the Darkness

Aaron n'umuntu wamufashije cyane muri iyi filime

Rwanda from the Darkness

Umuyobozi mu nteko y'umuco n'ururimi niwe wari umushyitsi mukuru muri ibi birori

AMAFOTO; IRADUKUNDA Desanjo_Inyarwanda Ltd.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND