RFL
Kigali

Herekanwe filime ya Shady Commitment igaragaza imyitwarire y’umugabo wafashe inshingano z’umugore mu rugo

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:21/10/2018 12:17
1


Kuwa gatanu w’iki cyumweru turi kuvamo herekanwe filimi ya Shady Commitment igaragaza imwe mu mibereho y’imiryango y’abanyarwanda ndetse n’abandi bagore muri rusange bagorwa na byinshi mu buzima bikarangira bagaragaje intsinzi.



Ni igikorwa cyabereye mu Kabuga ka Nyarutarama, muri Hotel Villa Portofino. Byari biteganyijwe ko bitangira ku isaha ya saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko siko byagenze. Abenshi mu bakinnyi ba filime bamenyerewe mu Rwanda bari bitabiriye iki gikorwa cyane ndetse bamwe bari kumwe n’ababyeyibabo, abavandimwe babo ndetse n’inshuti zabo za hafi baje gushyigikira uruganda babarizwamo.

Shady Commitment

Inshuti n'abavandimwe ba bamwe mu bakina filime bari baje kubashyigikira

Mbere y’uko iyi filime itangira kwerekanwa, umwanditsi wayo, Pitchou Kabagambe Kamara yashishikarije abayitabiriye kuyikurikirana cyane kuko igaragaza bimwe mu buzima bashobora kwisanga bazi. Ni filime igaragaramo bamwe mu bakinnyi basanzwe bazwi cyane mu ruhando rwa Cinema y’u Rwanda nka Kirenga Saphine, Anny Claudette, Mazimpaka Jones Kenedy, Rosine Bazongere, Didier Kamanzi n’abandi.

Saphine Kirenga ukina yitwa Lidia aba afite umwana witwa Lea n’umugabo witwa George. Umugabo we aba amufata nabi cyane ndetse anamukubita kenshi.Mubyara we amugira inama kenshi ariko nyirasenge agahora amwibutsa ko atagomba kwivanga mu by’urugo rw’abandi. Lydia yigishwa iteramakofe nk’uburyo buzamufasha kwirwanaho George niyongera kumusagarira. Mu gihe ataha yiteguye kurwana, asanga George yaiye bugufi cyane amusaba ubufasha bwo kumwigisha kuririmba kuko mu kigo akoramo baba bashaka umuntu uzitabira amarushanwa yo kuririmba kugira ngo bagere ku ntsinzi bifuza.

Shady Commitment

Brian inshuti ya George, Lydia n'umugabo we George (Ayo ni amazina bakoresha muri Shady Commitment)

Ibyo George yashakaga, uwari ubishoboye gusa ni umugore we Lydia, kuva ubwo bumvikana ko George azajya yita ku mirimo yose Lydia yakoraga maze nawe akajya amwigisha kuririmba. Brian, inshuti ya George irakazwa cyane n’iyi mirimo kuko byatumye George ahinduka ndetse urukundo rurogera hagati ya George n’umugore we Lydia, ibintu byatumye Brian ahamagara ababyeyi ba George bajya kubayo. Nyirabukwe wa Lydia aramutoteza cyane kugeza ubwo yirukanwe.

Ubwo George yajyaga muri ya marushanwa yo kuririmba, yifashishije amasomo yahawe n’umugore we Lydia, atsinda amarushanwa ari uwa mbere, agashimirwa cyane ku kazi ndetse akanagirwa umuyobozi mukuru w’ikigo akoramo n’ubwo ahitamo gutanga uwo mwanya aba ahawe. Brian yashenguwe cyane n’intsinzi ya George kuko aba yarahawe atari make ng agambanire inshuti ye George kugeza ubwo barebanaga ay’ingwe. Mu byo akora byose, George agerageza gushaka umugore we Lydia n’umwana wabo Lea akabagarura mu rugo ndetse na nyirabukwe akamusaba imbabazi bakongera kuba umuryango ubanye neza mu mahoro.

Shady Commitment

Mazimpaka Jones Kennedy na Anny Claudette bakina ari umugore n'umugabo muri Shady Commitment

Amafoto: Arsene






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • nyiramana jeannine5 years ago
    igitekerezo nuko tugomba kuba hamwe dukundana





Inyarwanda BACKGROUND