Mu gihe benshi bibazaga igihe umwirabura wa mbere yaba yarakiniye muri filime, amashusho yavumbuwe yafashwe mu 1913 ashobora gutanga igisubizo aho nyuma y’imyaka 101 yavumbuwe, akaba agaragaramo umukinnyi wa filime w’umwirabura Bert Williams.
Aya mashusho yabonetse adatunganyijwe neza ngo yitwe filime yuzuye, yabonetse muri Studio ya Biograph mu gace ka Bronx muri New York, ubwo hapangagwaga kuyisenya nk’uko Indiewire dukesha iyi nkuru ibivuga, akaba yari amaze imyaka 101 dore ko byagaragaye ko yafashwe mu 1913.
Bert Williams na Odessa Warren Grey mu mashusho ya filime yavumbuwe amaze imyaka 101
Aya mashusho ya filime arimo abakinnyi b’abirabura yashyizwe ahagaragara n'inzu ndangamurage y'ubuhanzi bugezweho (Museum of Modern Arts) abonetse nyuma y’uko izindi filime zari zizwi ko zakozwe muri icyo gihe nka The Pullman Porter ya William Foster yo mu 1913 na Uncle Remus' First Visit to New York ya Hunter C. Haynes yo mu 1914 zafatwaga nka filime za mbere zirimo abirabura zaburiwe irengero.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO