Nyuma y’uko hagiyeho Urugaga rwa Filime mu Rwanda, kuri ubu hamaze kujyaho amahuriro menshi aho buri huriro rigena gahunda zaryo mu rwego rwo gushaka icyateza iryo huriro imbere, haba mu mikorere yaryo cyangwa abanyamuryango baryo. Kuri ubu rero ihuriro ry’abanditsi ba filime bakaba bateguye gahunda yo guhura muri iki cy’umweru.
Ihuriro ry’abanditsi b'amafilime (Rwanda Screenwriters Union ) ryateguye uyu muhuro mu rwego rwo guteza imbere impano yabo, barebera hamwe uko yagirira akamaro abo igenewe n’abayikora muri rusange. Ikindi giteganyirijwe muri uyu muhuro ni ukuba aba bakora uyu mwuga, barushaho kumenyana doreko hari benshi baba bataziranye kandi bahuriye muri iri huriro. Hari n’abandi usanga iri huriro batanazi ko ribaho, kandi ari bamwe mu banditsi b’aya mafilime.
Niyomwungeri Aaron Umuyobozi w'Ihuriro ry'abanditsi
Mu rwego rwo guhuriza hamwe aba bose hagamijwe guhuza ubumwe n’ubufatanye,Niyomwungeri Aaron umuyobozi w’iri huriro asanga uyu ari umwanya mwiza wo gufata gahunda bagomba gukomeza kugenderaho, ari nako barushaho kuziganiraho mu rwego rwo guteza imbere impano yabo.
Biteganyijwe ko mu rwego rwo kureba aho umwuga wabo ugeze, hazerekanwa filime ngufi, nyuma yo kuyireba bakazicara bakarebera hamwe, ibibazo bahura nabyo, mu myandikire bigashakirwa ibisubizo. Ibi bizakorwa n’aba banyamuryango bafatanyije n’abatumirwa batumiye bamaze kugera ku rwego rwiza muri uyu mwuga wo kwandika. Ibi byose bizakorwa, bizasozwa n’ubusabane bw’aba banditsi.
Iki gikorwa giteganyijwe kuba kuri iki cyumweru taliki ya 28 Kanama 2016 bikazabera ku Kicukiro kuri Rainbow Hotel guhera ku isaha ya Saa Kumi zuzuye (16h:00’) Mu rwego rwo guhuza aba banditsi hakaba hatanzwe nimero za kwifashishwa kugira ngo barusheho kumenya amakuru neza aho bahamagara kuri telephone ngendanwa 0788279532 cyangwa 078340818
TANGA IGITECYEREZO