RFL
Kigali

Hateguwe amahugurwa y’abakina amakinamico mu rwego rwo guteza imbere ikinamico zikinirwa mu ruhame

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/10/2016 11:31
1


Hambere abanyarwanda bari bafite umuco wo kwitabira kureba amakinamico yakinirwaga mu ruhame ndetse bikabaryohera ariko kuri ubu uyu muco no gutegura aya makinamico yo mu ruhame bisa n'ibigenda bikendera, ari na yo mpamvu abakinnyi babigize umwuga bateguye amahugurwa agamije kuzahura ikinamico zo mu ruhame zirimo kugenda zisa n’izicika.



Aya mahugurwa yateguwe na bamwe mu bakinnyi b'amakinamico babigize umwuga babinyujije mu itsinda rikina amakinamico ryitwa Isoko itarico art. Aya mahugurwa yateguwe hagamijwe kongerera ubumenyi mu bakora amakinamico mu rwego rwo kuzahura umucyo wo kurebera amakinamico mu ruhame usa n’urimo kugenda ukendera.

Aya mahugurwa azamara icyumweru, yatangiye ku itariki ya 10 Ukwakira 2016akaba agamije guhugura abatoranyijwe mu matsinda yabo, bagomba guhagararira abandi bagize ayo amatsinda atandukanye akora ibijyanye n’ umwuga wo gukina ikinamico zikinirwa mu ruhame.

Nyabyenda Narcisse wamenyekanye cyane mu makinamico ya kera na Aaron uyobora Isoko itarico art nti bishimiye urwego amakinamico agezeho

Mu kiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Niyomwungeri Aaron ari na we muyobozi w’Isoko Itarico art ari nayo yagize uruhare runini mu gutegura aya mahugurwa yagize ati,”Turi mu gikorwa cyo gutanga amahugurwa, cyane cyane kuri bamwe bavuye mu matsinda atandukanye hagamijwe kubongerera ubumenyi mu rwego rwo gutegura cyangwa gukina amakinamico yo mu ruhame."

Yakomeje agira ati: "Iki gikorwa kirimo gutegurwa na bamwe mu bari abakinnyi cyangwa se abakinnyi b’amakinamico bamaze kugera ku rwego mpuzamahanga, bababazwa cyane n’uko nta barumuna babo barimo kuzamuka kandi bakabona aya makinamico arimo kugenda acika, bifuza guha barumuna babo ubu bumenyi kugira ngo izi kinamico zongere zigire ireme.”

Uyu muyobozi akomeza avuga ko aba barimo guhugurwa ari bo bagiye kuba intumwa zizageza ubutumwa kubo baje bahagarariye. Aba barimo kubahugura nabo bakazakomeza gukurikirana aba bahuguwe binyuze mu matsinda babarizwamo mu gihe kingana n’ amezi atatu. Ibi bikazakorwa hagamijwe guteza imbere aya makinamico no kuyarinda gucika.

Aya mahugurwa biteganyijwe ko azarangira taliki ya 16 Ukwakira 2016 akaba arimo gutangwa na bamwe mu bakinnyi babigize umwuga harimo umusaza witwa Nyabyenda Narcissi, Umuhire Liane, Kayitare Charles na Niyomwungeri Aaron. Biteganyijwe ko nyuma yo kongera ubumenyi  barimo guhabwa aba bose bazategura ibikorwa byo kongera kubyutsa aya makinamico no gushishikariza abantu kongera kuyakunda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Mbarushimana Pasteur7 years ago
    Muraho Hano Nyaruguru Dukunda Amakinamico Ariko Tubura Ubuvugizi Nkange Ndumwanditsi Nkaba Numukinnyi Mumakinamico Atandukanye Mu Murenge Agamije Kwigisha Abaturage Mwazanshakira Ubuvugizi Bikamfasha Gutera Imbere Mwampamagara:0783127608





Inyarwanda BACKGROUND