Ni ku nshuro ya gatanu mu Rwanda haba iserukiramuco ry’amafilime ya Gikristo (Rwanda Christian Film Festival). Muri uyu mwaka wa 2016 umuhango wo gusoza iri serukiramuco wabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 4 Ukuboza 2016 kuva isaa kumi n'imwe z'umugoroba kwinjira bikaba byari 10.000Frw ndetse na 5.000Frw.
Mu gusoza iserukiramuco ry’uyu mwaka wa 2016 (Rwanda Christian Film Festival 2016), hari abakunzi batari bacye ba filime za Gikristo, umushyitsi mukuru akaba yari Eric Kabera wari kumwe n’umugore we Apotre Mignone Alice Kabera. Muri ibyo birori hanatangiwemo ibihembo ku bantu batandukanye barimo abakora filime n’abandi.
Mu bihembo byatanzwe harimo igihembo cyahawe umuntu wakoze filime ngufi (Best short film) cyatahanywe n’abanya Kenya, hatangwa igihembo ku ndirimbo nziza y’amashusho ya Gospel (Best Gospel music video) cyatsindiwe n'indirimbo 'Mu gituza cyawe' y'umuhanzi Aime Uwimana yakoranye na Ivan Ngenzi na Brenda Indekwe, hatangwa igihembo cya Best Feature Film cyegukanywe na Filime ‘Ikigeragezo cy’ubuzima’, uwayikoze ashimirwa nk’umuntu wateje imbere ubucuruzi bw’amafilime.
Hashimiwe kandi Hilltop hotel yateye inkunga iri serukiramuco kuva ryatangira mu myaka itanu ishize. Abahanzi bose uko batumiwe, bahawe umwanya bararirimba abari aho barushaho kwizihirwa bafatanya guhimbaza Imana. Nyuma y'ibi birori Chris Mwungura umuyobozi Rwanda Christian Film Festival yabwiye Inyarwanda ko afite ishimwe rikomeye mu mutima we. Yagize ati:
Mu by’ukuri turashima Imana ko igikorwa cya Rwanda Christian Film Festival 2016 cyabaye kuko ni cyo tuba duharanira kugira ngo uruganda rwa sinema rukomeze rwaguke kandi tunakoreshe iyi platform mu kuvuga ubutumwa. Ikindi cyanshimishije ni uko ibihugu birenga 10 byari bihagarariwe muri iri serukiramuco, gusa hashoboye kuba aba filmmakers bo mu karere.
REBA AMAFOTO YUKO BYARI BIMEZE MU GUSOZA RWANDA CHRISTIAN FILM FESTIVAL 2016
Chris Mwungura umuyobozi wa Rwanda Christian Film Festival
Nubwo imvura yaguye uwo mugoroba ntibyabujije abakunzi ba filime za Gikristo kwitabira ari benshi
Eric Kabera yari hamwe n'umugore we Apotre Mignone Kabera
Apotre Mignone arimo gusenga Imana
Aline Gahongayire ni we wakiriye igihembo cyegukanywe na Filime Ikigeragezo cy'ubuzima
Aline Gahongayire hamwe na Regy Banks bishimira igikombe cyahawe filime 'Ikigeragezo cy'ubuzima'
Gahongayire, Chris Mwungura, Apotre Mignone na Kavutse Olivier n'umugore we Amanda
TANGA IGITECYEREZO