RFL
Kigali

Hashyizweho itariki ntarengwa yo gusubiza ibikoresho bya gisirikare n’ibya gipolisi byakoreshwaga muri filime

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:6/05/2015 13:57
2


Kuri ubu mu Rwanda, abakoraga filime zikeneye ibikoresho bya gisirikare n’ibya gipolisi nk’imyenda, intwaro, n’ibindi bajyaga babikoresha ari uko babyiguriye cyangwa bakabyidodeshereza ariko ibi ntibikemewe, ikaba ariyo mpamvu hashyizweho itariki ntarengwa yo kuba ibi bikoresho byasubijwe.



Tariki 30 Gicurasi niyo tariki ntarengwa yo kuba ibibikoresho byagejejwe ku biro by’urugaga nyarwanda rwa sinema nk’uko Aaron Niyomungeri ushinzwe itangazamakuru muri uru rugaga yabitangarije Inyarwanda.com

Ubusanzwe abantu bakeneraga imyambaro ya polisi cyangwa iyagisirikare bayidodesherezaga, rimwe na rimwe ugasanga bari gukoresha imyenda itajyanye n’imyambaro isanzwe izwi kuri izi nzego, ndetse akenshi abantu bakoreshaga imbunda z’ibipupe kuko byabaga ari ibintu bishakiye.

IMG-20150110-WA0029

Bajyaga bakinisha filime imyenda ya polisi bidodeshereje n'imbunda z'ibipupe

Ni nyuma y’imikoranire hagati y’uru rugaga na Guverinoma y’uRwanda, hashyizweho gahunda y’uko umuntu ukeneye ibi bikoresho azajya abihabwa binyuze mu buryo bwemewe n’amategeko, kuko: “ubusanzwewasangaga umuntu ajya gukora filime ugasanga niba akeneye imyenda ya polisi aradodesha imyenda bisa, cyangwa ugasanga arafata umupira akawandikaho POLICE, n’ibindi birimo gukoresha imbunda z’ibipupe. Ibi rero hari ubwo wasangaga byangiza izina ry’izi nzego kuko ibaze kubona umuntu yambaye umwenda wa polisi wacitse? Ikindi kandi polisi ifite n’impungenge ko hari abantu bashobora gukoresha iyi myambaro mu bikorwa bihungabanya umutekano, kandi polisi yo izi ko nta muntu wigeze uyigana ngo ayake ibikoresho ibimwime.” Aya ni amagamboya Aaron Niyomungeri asobanura iby’izi ngamba.

Umuntu uzarenza Tariki 30 Gicurasi atarageza ibi bikoreshoku rugaga rwa sinema akazabifatanwa, azahanishwa itegeko risanzwe rihana umuntu wese ufatanwe ibikoresho bya gisirikare n’ibya gipolisi abitunze mu buryo butemewe n’amategeko.


Aaron Niyomungeri ushinzwe itangazamakuru muri uru rugaga

Urugaga nyarwanda rwa sinema rukorera mu mujyi wa Kigali kuri Rond Point mu nzu irimo Cogebanque muri etage ya mbere. Ukeneye ibisobanuro yahamagara kuri numero za telefoni za Ahmed Harerimana: 0783444422 akaba ari umunyamabanga w’uru rugaga, na Arron Niyomungeri: 0789882378 akaba ashinzwe itangazamakuru muri uru rugaga.

Uru rugaga kandi rurakangurira abantu bose bajya gufataamashusho ya filime kubikora binyuze mu nzira zizwi zirimo kwaka ibyangombwa byabugenewe byo gufata amashusho, kuko uzafatwa ari gufata amashusho nta byangombwa afite bibimwemerera azabihanirwa.

Mutiganda Janvier







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 8 years ago
    Ariko mu rda ibintu byose ningombwa bigore imbogamizi nonese gufata amashusho bisaba ibyangimbwa byiki kubera iki ?aha haba hakenewe ibisobanuro kandi byumvikana
  • Ibrahim8 years ago
    kabisa ni byiza ko dukorera mumucyo muri cinema yacu





Inyarwanda BACKGROUND