RFL
Kigali

Hari itandukaniro rinini hagati yo gukora filime warabyize no kubikora utarabyize-VIDEO

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:28/11/2017 8:20
1


Nyuma y’igihe kinini bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda n’abakurikiranira hafi ibya filime bavuga ko filime nyarwanda yapfuye hari abandi bagaragazako itapfuye ahubwo ikorwa mu buryo butari ubwa kinyamwuga cyane ko bamwe mu babikora batabyize.



Mu Rwanda hagiye habaho abatunganya amafilime batandukanye hakaba atunganywa ntage ku isoko ndetse n’ajya ku isoko ariko ntakundwe cyane. Ni muri urwo rwego habayeho bamwe mu bashakira ibibazo ibisubizo ndetse baza no gushinga ishuri ryigisha ibijyanye no gutunganya filime rya IBTC Filim School.

Umwe mu bakinnyi ba filime baganiriye na Inyarwanda.com, Emmanuel Mugisha uzwi nka Kibonge muri Seburikoko we yemeza ko gukora filime warabyize ari ingirakamaro cyane. Yagize ati:“Kwiga ni ikintu kiza ni nayo mpamvu abantu bose mu bintu bitandukanye byose biga. Hari na wa muntu wiga ikintu akagikora neza hivanzemo n’impano. Kandi si twe bireba gusa abakinnyi ba filime, na equipe technique na production ibintu byose buriya uba ukeneye kubyiga.”

IBTC

Clapton Kibonke yemera ko gukora filime warabyize bifite akamaro

Bamwe mu banyeshuri biga ibyo gutunganya amafilime mu ishuri rya IBTC bemeza ko hari akamaro bibafitiye cyane ko kuri ubu bashobora kubona ahari amakosa muri filime bakanayakosora. Abarimu bigisha ibyo gutunganya filime bo bemeza ko filime nayo ubwayo ari siyanse kandi ikwiye kwiga ikamenywa.

“Filim making ubwayo ni Science, ntabwo ushobora gukora ibintu byigwa utarabyize. Abantu rero babikora batarabyize hari utuntu duke baba bazi …ugasanga arabikora ariko hakiburamo ibintu binini… ntibirenga aho biri ngo binagere ku isoko bikundwe” 

IBTC

Umwalimu muri IBTC Film School Issa ahamya ko Film Making ubwayo ari Science

Kanda hano urebe icyegeranyo ku bijyanye no gukora Filimi warabyize no kuyikora utarabyize

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Remy6 years ago
    Ywe iryo shuri naryizemo ariko,nuwakoze iyo documentaire.ikoze nabi pe.ikindi aho IBTC ni itangiriro kuko wahize wakora ubukwe.gusa nta bikoresho bafite bihagije umwana watangira kumwigishiriza kuri DSRL KOKO?? Muzabasure murebe. Nimba hari ibikoresho bifatika bafite .kuko uwo claude ni business gusa.nanjye ndabashimira kuntabgiriro bampayeariko nagiyekwaka akazi.nsanga ndi 0.gusa niyongere ibikoresho. Bizaza gusa. ..





Inyarwanda BACKGROUND