RFL
Kigali

Hari byinshi Mukarugira Nathalie, ashimira Protais Mitali yakoze mu gihe yari Minisitiri wa Siporo n'umuco

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/07/2014 11:40
0


Nyuma y’ivugurura muri guverinoma, ryasize uwari minisitiri wa siporo n’umuco Bwana Mitali Protais asimbuwe, umukinnyi wa filime akaba n’umunyamideli Mukarugira Nathalie umaze kumenyekana muri filime y’uruhererekane Sakabaka hari byinshi by’ingenzi ashimira uyu mu minisitiri ucyuye igihe.



Mu magambo yanyujije ku rukuta rwe rwa Facebook aherekeje ifoto bari kumwe amuha inyemezabumenyi (certificat) ku munsi w’imurikwa ku mugaragaro rya filimi SAKABAKA akinamo.

Mukarugira Nathalie yatangiye agira ati: “ Rwanda.... Mu gihe cyashize ubwo Minister Joseph Habineza byatanganzwaga ko yavuye ku mwanya yarariho… Narababaye cyane bimvuye ku mutima... Bitewe n’ibikorwa bidasanzwe yatugezagaho benshi dutangira kwibazako... ubuvugizi atugirira, mu rwego rwo kuzamura impano zacu dufite zitandukanye… nk’urubyiruko birangiriye aho.....”

Nathalie Mukarugira

Nathalie Mukarugira ahabwa inyemezabumenyi na Bwana Mitali Protais mu imurikwa rya filime Sakabaka

“ Ariko siko byagenze. Twaje guhura n’umuyobozi dushima kandi dukunda cyane, nyakubahwa Minister Mitali sinabura kugira icyo mvuga by’umwihariko kandi mushimira cyane uburyo yatweretse ko impano zacu zifite agaciro. Uburyo twamutumiraga mu birori bimwe na bimwe... Mu kazi kenshi yabaga afite akagerageza akitabira ubutumire twabaga twamuhaye ndamushimira cyane cyane yatubereye umubyeyi mu rubyiruko ndamwifuriza amahoro n’imigisha biturutse ku mana mu yindi mirimo agiyemo Minister Mitari....”

Asoza agira ati: “Nkajye Nathalie wifuza ko cinema nyarwanda yagera ku rwego duhora turota kugeraho rushimishije. Kandi nemezako abanyaRwanda dushoboye nishimiye kugaruka kwa Minister Joseph Habineza...

Twabibutsa ko Minisitiri Joseph Habineza yayoboye iyi minisiteri kugeza mu mwaka wa 2011, aho yasimbuwe na Bwana Protais Mitali, akaba yongeye kumusimbura nanone mu ivugururwa ryakozwe muri guverinoma kuri uyu wa 24 Nyakanga 2014.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND