RFL
Kigali

Hakozwe filime ngufi n'umuvugo byo kwifuriza Perezida Paul Kagame isabukuru nziza y’amavuko

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:23/10/2015 12:49
5


Kuri uyu wa 23 Ukwakira ni umunsi udasanzwe ku muryango wa nyakubahwa perezida wa Repubulika Paul Kagame ndetse no ku banyarwanda bose muri rusange, aho yizihiza isabukuru y’amavuko y’imyaka 58.



Urubyiruko rw’u Rwanda ndetse n’abakuze baririmba iterambere amaze kugeza ku banyarwanda, ndetse n’abanyamahanga barabyemeza. Ni kubw’iyo mpamvu, ibigo 3 aribyo Izingiro ry’amahoro, Uyumunsi.com ndetse na Gazelle Film Production bishyize hamwe bakora agafilime kagufi kareshya n’iminota 6 n’amasegonda 53, mu rwego rwo kwifuriza perezida wa Repubulika isabukuru nziza.

Muri aka gafilime hakubiyemo amagambo y’abantu banyuranye bakomeye mu Rwanda, barimo abanyapolitiki nka Senateri Tito Rutaremara wahoze, Jean Damascene Ntawukuriryayo, umuyobozi w’itorero ry’igihugu Rucagu Boniface n’abandi. Harimo kandi abaririmbyi nka Teta Diana unamuririmbira indirimbo y’isabukuru y’amavuko, Jay Polly, abashoramari, abanyonzi, n’abandi bose baririmba ibyiza perezida Kagame amaze kugeza ku Rwanda banaheraho bamwifuriza isabukuru nziza y’imyaka 58 y’amavuko.

Soma inkuru ikubwira amateka ya perezida Paul Kagame: Menya byinshi ku mateka n’ubuzima bwa Perezida Paul Kagame wizihiza isabukuru y’imyaka 58

Teta Diana avuga ko yishimiye kwifuriza perezida wa Repubulika isabukuru nziza y’amavuko, ndetse aboneraho kuvuga akari ku mutima we aho agira ati, “icyo numva nabwira perezida wacu, ni uko tumukunda, abajeunes turamukunda cyane, kandi tumwibonamo. Ikindi navuga ni uko hari byinshi tumwigiraho, ariko kimwe muri ibyo ni ubutwali bwamuranze, ndetse bukomeje kumuranga harimo byinshi yaba yarigomwe mu buto bwe kugira ngo tube dufite igihugu kimeze gutya, igihugu Cyiza, dutewe ishema n’aho igihugu cyacu kigeze kandi abigizemo uruhare…”

Teta Diana ati, namubwira ko tumukunda cyane, twe urubyiruko rw'u Rwanda...

Teta kandi yemeza ko perezida wa Repubulika atari kuruhira ubusa, kuko ari kubyirura inkumi n’abasore babereye u Rwanda ejo n’ejo bundi bazaba babaye abagabo n’abagore bazagira icyo bamarira igihugu kuko hari byinshi bamwigiraho.

Mu magambo atangaza muri aka gafilime, Senateri Tito Rutaremara atangazwa n’uburyo perezida Paul Kagame afite imyaka 58, kandi we abona ari muto. Akemeza ko iyo myaka ari myinshi agereranyije n’uko amubona.

Ella Liliane Mutuyimana, umwe mu bakoze iyi filime akaba ahagarariye Gazelle Film Production yabwiye umunyamakuru wa Inyarwanda.com ko impamvu bakoze iyi filime ari uko bifuzaga kugaragariza perezida wa Repubulika urukundo bamukunda babinyujije mu kazi bakora nk’abakora filime.

Mu magambo ye, Ella yagize ati, “ Turamukunda ndetse twanifuzaga kubimwereka tubinyujije mu byo dukora nk’abakora filime. Twifuzaga kandi no kumushimira ku kuba akomeje kudufasha nk’abanyarwanda, tukaba tumwifuriza ibyiza gusa.”

Reba ako gafilime kifuriza perezida Paul Kagame isabukuru nziza:

Si iyi filime gusa yakozwe mu rwego rwo kwifuriza nyakubahwa perezida wa Repubulika isabukuru nziza, dore ko n’umusizikazi Tuyisenge Seraphine yakoze mu nganzo akavuga perezida imyato mu rwego rwo kumwifuriza isabukuru nziza mu muvugo w’iminota 10 yise “Mutarutwa I Rwanda.”

Tuyisenge Seraphine nawe yabwiye Inyarwanda.com ko iyo arebye ibikorwa bya Perezida Kagame n’aho agejeje igihugu, ngo biramurenga agahita agana iganzo kuko nta kindi afite yamwitura. Seraphine ukunze kuvuga imivugo mu bukwe ahantu hatandukanye, yadutangarije ko usibye Perezida Kagame, nta wundi muyobozi arahimbira umuvugo, abandi bazwi ajya ahimbira imivugo bakaba ari abahanzi bo mu Rwanda mu birori by'ubukwe bwabo. Abajijwe icyo amwifuriza kuri iyi sabukuru ye y’amavuko, yagize ati, “Namubwira nti isabukuru nziza, arambe imitago itazima izuba kandi akomeze atwaze u Rwanda niwe urukwiye.”

UMVA HANO UYU MUVUGO WA SERAPHINE:


Mu izina ry'ubuyobozi, abakozi ndetse n'abasomyi ba Inyarwanda.com, twifatanyije n'umuryango wa nyakubahwa perezida wa Repubulika ndetse n'abanyarwanda bose muri rusange mu kumwifuriza isabukuru nziza. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Thadens Kal's Nkera - MTN HQ8 years ago
    beautiful day,H.E Paul Kagame ! happy 58th Birthday Anniversary,we're proud of you and,a blessing to have a true leader like you,personally support and stand with you in all corners,may God bless and protect you and the family I love you - H.E Paul Kagame,thank you Ange Kagame for this sweet message.
  • Thadens Kal's Nkera - MTN8 years ago
    beautiful day,H.E Paul Kagame ! happy 58th Birthday Anniversary,we're proud of you and,a blessing to have a true leader like you,personally support and stand with you in all corners,may God bless and protect you and the family I love you - H.E Paul Kagame,thank you Ange Kagame for this sweet message.
  • emely8 years ago
    so emotional!!!
  • STEVEN MC 8 years ago
    HBD my only and lovely president. live long many more years to lead a beautiful nation of beautiful people that God has put into your hands. May Almighty God increases your skills
  • jean gentille8 years ago
    ISABUKURU NZIZA MUBYEYI WACU,NUKURI NIBYO KWISHIMIRWA.IMANA IKOMEZE KUKURINDA MURI BYOSE.TURAGUSHIMIYE.





Inyarwanda BACKGROUND