RFL
Kigali

Hakozwe filime ivuga ku bana b'impinja batabwa n'ababyeyi babo-YIREBE HANO KU BUNTU

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/11/2014 11:07
5


Mu Rwanda hagenda hagaragara abana b’impinja batoragurwa nyuma yo gutabwa n’ababyeyi babo, ibi bikaba byaratumye umunyarwanda Mutiganda Janvier akora filime ngufi yise “RAYILA: ABANDONED BABY” mu rwego rwo gufasha inzego zinyuranye gutekereza kuri iki kibazo kibangamiye uburenganzira bw’abana.



Iyi filime ngufi ivuga inkuru y’umwana w’uruhinja rw’amezi 6 utabwa na nyina mu ishyamba, ariko igatangirwa n’amagambo asobanura ubuzima uwo mubyeyi uta umwana aba yaranyuzemo bw’ihohoterwa rishingiye ku gitsina akorerwa na se wabo n’inkurikizi bimugiraho bigatuma afata uwo mwanzuro, yageze hanze kuri kuri uyu wagatandatu tariki ya mbere Ugushyingo ikaba iboneka ku rubuga rwa Youtube.

Filime RAYILA: ABANDONED BABY (Umwana watawe)

Nk’uko bitangazwa na Mutiganda Janvier wakoze iyi filime, iki gitekerezo yakigize nyuma yo kubona ko iki kibazo cyo guta abana b’impinja kimaze kuba akarande kandi kikaba kiri mu bibazo bibangamiye uburenganzira bw’abana, bityo akora iyi filime mu rwego rwo guhamagarira abantu b’ingeri zose kwiga ku muti wagitorerwa kandi urambye haherewe ku kureba impamvu zose zaba intandaro y’iki kibazo nk’ihohoterwa rikorerwa mu ngo,…

Janvier

Janvier Mutiganda wakoze iyi filime "RAYILA: ABANDONED BABY"

Aha yagize ati: “mu by’ukuri, iki kibazo kimaze gukomera. Ni kenshi mu Rwanda ujya kumva ukumva amakuru avuga ngo  aha n’aha hatowe uruhinja, rwatawe na nyina rimwe na rimwe utamenyerwa irengero. Reba nk’umwana w’uruhinja watoraguwe mu kiriziya I Huye mu kwezi kwa 6, kimwe n’abandi bagenda batorwa yari avukijwe uburenganzira bwe bwo kurerwa na nyina.”

REBA FILIME RAYILA: ABANDONED BABY


Akomeza agira ati: “Aha n’ahandi henshi hagiye hatoragurwa abana, ndetse bamwe batoragurwa bapfuye, nararebye nsanga iki ari ikibazo gikwiye gutekerezwaho na buri munyarwanda wese. Nakoze ubushakashatsi ku ruhande rwanjye nsanga ihohoterwa rikorerwa abana b’abakobwa mu miryango  rimwe na rimwe rigapfukiranwa, rishobora kuba intandaro y’iki kibazo, bituma nandika iyi filime ariko hari n’ibindi byinshi bikwiye guhishurwa kugira ngo iki kibazo kibonerwe umuti kandi urambye kuko kibangamiye uburenganzira bw’abana.”

Akomeza avuga ko kuyishyira kuri Youtube aho abantu bose bayibona ku buntu, ari uburyo bwo gusakaza ubu butumwa mu buryo bwihuse, ariko n’ubwo iri kuri Youtube aho wayireba ku buntu, nta muntu, ikigo, cyangwa se umuryango ufite uburenganzira bwo kuyikoresha cyangwa kuyerekana mu ruhame adahawe uburenganzira na nyirayo, akaba asaba abakenera kuyikoresha bose kubisabira uburenganzira babinyuza kuri email mrjanuary4ever@gmail.com

Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • mumrejd9 years ago
    bakwiye gufatirwingamba
  • gashagaza liliane9 years ago
    Mubisanzwe,dukwiye gufata abana bose,nkabacu ababafata,nabi nabo,bagafatirwa ibihano
  • 9 years ago
    Yatekereje neza knd koko twite kubana bosenkabacu aragahora atwigishiriza abaturarwanda.me called consolee
  • 9 years ago
    Yatekereje neza knd koko twite kubana bosenkabacu aragahora atwigishiriza abaturarwanda.
  • 9 years ago
    Ndikuyirebabikanga Mwashyirirahonangenkareba,hazamo Unsuport file





Inyarwanda BACKGROUND