RFL
Kigali

Hagiye gukorwa filime izaba irimo ibyamamare nyafurika n’abakinnyi b’abanyarwanda

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:6/02/2018 9:49
0


Hagiye gukorwa filime bivugwa ko izaba irimo benshi mu byamamare nyafurika ndetse n’abakinnyi ba filime bo mu Rwanda, hagamijwe guteza imbere filime nyarwanda.



Ni igikorwa kirimo gutegurwa na Hillwood Actors and Models Agency ndetse na Non stop African Entertainment (NAE LLC) ifite icyicaro muri Ghana,ikaba kompanyi ikora ibijyanye na poromosiyo (Promotion)y’amafilime ku rwego rwa Afurika. Harimo kandi no gufasha abakora amafilime kuyamenyekanisha ku rwego nyafurika, aha ikaba ibahuza n’abaguzi ndetse no kuzishyira mu maserukiramuco atandukanye.

Prince, Zack, Minisitiri Uwacu, Willy Ndahiro na John Kwezi bamaze kuganira

Iyi kompanyi isanzwe itunganya filime zihuriwemo n'abakinnyi baturutse mu bihugu bitandukanye bya Afurika yamaze kwemeza ko izaza gukorana n’abakora filime b’abanyarwanda,isanzwe ifite amashami mu bihugu birimo Nigeria, Tanzaniya, Kenya, Uganda n'ibindi. Ku rwego rwa EAC ikaba yarahisemo gushyira icyicaro gikuru mu Rwanda nk'uko byatangajwe n’abayobozi b’iyi kompanyi bageze mu Rwanda kuwa Kane taliki ya 01 Gashyantare 2018.

Abayobozi b'iyi kompanyi barimo umuyobozi wayo mukuru Prince Richard Nwaobi ndetse na Zack Orji uhagarariye iyi kompanyi mu gihugu cya Nigeria, arina bo bari baje gutegura iki gikorwa batangarije abanyamakuru ko baje kandi biteguye gukorana n’abanyarwanda bakora uyu mwuga kuko basanga mu Rwanda hari impano muri uyu mwuga wa sinema ndetse n’igihugu cyiza cyakorerwamo uyu mwuga mu buryobworoshye kandibwiza. Mu kiganiro na Willy Ndahiro umuyobozi wa HAMA ari nayo izafatanya n'iyi kompanyi, yagize ati:

Ku bufatanye na HAMA Ltd hari amahirwe bazaniye abakora umwuga wa sinema hano mu Rwanda bakaba bari baje guhura natwe,ndetse n'abayobozi batandukanye mu nzego zifite sinema mu nshingano mu gihugu cyacu barimo na Minisitiri w'Umuco na Siporo Uwacu Julienne , umuyobozi mukuru wa WDA Jerome Gasana, umuyobozi wa RDB Clare Akamanzi, Umuyobozi mukuru w’Urugaga nyarwanda rwa sinema John Kwezi ndetse n'abakora umwuga wa sinema mu Rwanda, mu rwego rwo kubagezaho gahunda bafitiye sinema yacu.

Willy Ndahiro yakomeje yemeza ko aba bose bahuye kandi ko ibiganiro bagiranye byagenze neza igisigaye akaba ari ugutangira ibi bikorwa. Aho biteganyijwe ko mu bikorwa by'ikubitiro bazahera ku mahugurwa y'iminsi itatu y'abakora sinema harimo abakinnyi, abakora filime ndetse n’abazicuruza.

Biteganyijwe ko aya mahugurwa azatangira taliki 01-03 Werurwe 2018, aho azakurikirwa n’iyi filime ngufi izakinwa n'abitabiriye amahugurwa ndetse n'ababahuguye. Biteganyijwe kandi ko iyi filime izagaragaramo ibyamamare muri sinema ku rwego rwa Afurika barimo abo muri Ghana, Nigeria, Kenya no mu Rwanda. Muri aba bantu b'ibyamamare twavugamo; Zack Orji Uzwi mu mafilime yo muri Nigeria kuva kera akaba n'umuyobozi w'abakinnyi muri Nigeria, Adjetey Anang (Ghana), Raymond Ofula (Kenya) ndetse na Willy NDAHIRO (Rwanda) n'abandi bakinnyi batandukanye bo mu Rwanda.

Uretse iyi filime izakorwa biteganyijwe ko nyuma yayo hazakorwa izindi filime aho byibuze bateganya gukora filime zigera muri 4 muri uyu mwaka. Aha kandi twabamenyesha ko ubu abakora uyu mwuga bifuza kuzitabira aya mahugurwa batangiye kwiyandikisha aho barimo kwiyandikisha binyuze ku muyobozi mukuru wa HAMA Willy Ndahiro ari nawe uhagarariye iki gikorwa.

Sinema nyarwandaSinema nyarwanda

Ni filime izaba irimo ibyamamare nyafurika muri sinema






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND