RFL
Kigali

Hagiye kwerekanwa Filime mbarankuru 'Rwanda From The Darkness' ivuga ku mateka y’u Rwanda n’uko abanyamahanga barubona

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:29/06/2018 14:34
0


Mu Rwanda uko impano zigenda zaguka izindi zivuka ni ko hagenda haza byinshi bijyanye nazo. Kuri ubu hagiye kwerekanwa filime mbarankuru igaragaza uko abanyamahanga babona u Rwanda izaba yitwa “Rwanda from the Darkness”.



Iyi filime ‘Rwanda from the Darkness’ ni iyo mu bwoko bw’icyegeranyo (Documentary) ivuga amateka y’u Rwanda rwo kuva mu mwaka w’1959, umwaka ufatwa nk’aho icuraburindi ryatangiriye mu gihugu cy’u Rwanda ndetse no ku gusenyuka k’ubumwe bw’abanyarwanda ibintu byakomeje bikagera kuri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994. Mu kiganiro na Inyarwanda.com,  Aaron NIYOMWUNGERI wakoze iyi filime yagize ati:

Ibi byakozwe nyuma yo guhagarikwa kwa Jenoside yakorewe Abatutsi hatangiye urugamba rutoroshye rwo kwiyubaka ku bumwe bwari bwarangiritse cyane ariko bikaba byarafashije cyane mu kwihuta kw’iterambere rigaragara mu Rwanda rukaba igihugu gitangarirwa n’ibindi ku isi.

Rwanda From Darkness

Rwanda From The Darkness ni filime mbarankuru ku mateka y'u Rwanda

Aaron yatangarije INYARWANDA ko aho yakuye igitekerezo cyo gukora iyi filime mbarankuru avuga ko byavuye mu kwitabira itorero ry'Igihugu. Yagize ati “Iyi nkuru yaje ubwo twari mu itorero rya mbere ry’abahanzi i Nkumba INDATABIGWI 1. Ubwo twarebaga intambara y’imico mu bihugu, byanteye gutekereza icyo nakora nkavuga amateka yacu. Nk’umuhanzi wa filime nta  kindi cyaje mu mutwe usibye gukora filime y’ukuri ku mateka y’u Rwanda nibaza ibibazo 2 nti; 1. Ese ibyo Abanyarwanda bakora abanyamahanga babifata gute? 2. Itangazamakuru mpuzamahanga rivuga iki ku Rwanda n’abayobozi barwo?”

Rwanda From Darkness

Aaron Niyomwungeri umwanditsi w'iyi Filime

Yakomeje atangaza ko hari amateka menshi abanyarwanda ubwabo batazi neza bazagira amahirwe yo kubona muri filime iteganijwe kwerekanwa ku munsi mukuru w’ubwigenge mu Rwanda, taliki 01/07/2018. Ni ku Cyumweru kuva ku isaha ya saa Kumi z’umugoroba kuri Hotel Olympic iherereye Kimironko imbere y’ahahoze gereza aho buri munyarwanda wese uzahagera azahabwa amahirwe yo kuyireba ku buntu.

Rwanda From Darkness

Bamwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda bazagaragara muri iki gikorwa

Uretse iyi film ngo hazaba n’ibindi birori bitandukanye ari music comedy mu rwego rwo gushyigikira aba bahanzi bakoze iyi filime, hakazaba n’igikorwa cyo gusabana n’ibyamamare nyarwanda bya sinema, muzika, abanyamideri, ba nyampinga no mu bindi byiciro mu cyo Aaron NIYOMWUNGERI yise ‘Lets be connected event.’

Rwanda From Darkness

Hazaba hari ibyamamare bitandukanye,...Marie France ati nzaba mpari






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND