RFL
Kigali

Hagiye kuba iserukiramuco nyafurika rya Filime rigamije gutera inkunga abagore bakora Sinema

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/09/2016 15:22
0


Africa’s women film festival (AWFF), iserukiramuco nyafurika ry'abagore muri sinema, ku nshuro yaryo ya mbere rizabera i Kigali kuwa 12-15 Ukwakira 2016. Iri serukiramuco rije mu gihe abagore n’abakobwa bahuriye mu mwuga wa Sinema hirya no hino muri Afurika bari bugarijwe n’ikibazo cyo kutazamuka ngo batere imbere mu mwuga wabo.



Iri serukiramuco ryateguwe ku bufatanye bw’abagore b’abanyarwandakazi n’abakomoka mu bindi bihugu bya Afurika bahuriye mu mwuga wa Sinema, ngo ribere umugore w’umunyafurika ijwi ryo kumuvugira binyuze muri filime, zigaragaza ibibazo by’abagore muri sosiyete muri rusange, ndetse hagamijwe no gutanga inyigisho ,hanagaragazwa uburyo ibyo bibazo byakemuka.

Mu gutegura iyi festival, kuwa 2/9/2016, mu cyumba cy’inama cya MINISPOC, hahurijwe hamwe abagore n’abakobwa bakora umwuga wa sinema, baganira ku mibereho yabo muri Sinema, bungurana n’ibitekerezo kucyo bifuza cyabakorerwa. Kuri uyu munsi baganirijwe na Madamu Uwamahoro Antoinette, abaha ubuhamya bw’ubuzima bwe muri sinema, ibi bikaba byarishimiwe na benshi bari baje, binongerera imbaraga abari bagiye kubivamo.

Uwamahoro Antoinette uhagarariye Abagore mu rugaga nyarwanda rwa Sinema na Fiona Mukundente urimo gutegura iri Serukiramuco

Fiona Mukundente ni umuyobozi mukuru w’iri serukiramuco akaba ari nawe wagize igitekerezo cyo kuritangiza, atangaza ko yaterwaga agahinda n’uko nta muntu yabonaga wita ku bagore bakora umwuga wa Sinema, aho wasangaga abenshi mu bakora amafilime babyitwaza bakabakoresha ibidakwiye ibyo we yise “casting nyuma ya casting”, ibi ngo akaba ari uburyo abagore n’abakobwa basabwaga kugira aho bahurira n’abategura amafilime (producers) nyuma y’amasaha ateganijwe yo gutoranya abakinnyi, kugira ngo babemerere gukina mu ma filimi yabo.

Fiona akomeza atangaza ko abagore bakoze Sinema kera byabavunnye cyane, nyamara ngo n’ubwo bagiye bacika intege, ntibigeze babireka, uyu munsi hakaba hari ababikomeje ndetse bigeze aho bibabyarira umusaruro. Uwamahoro Antoinette (Mama Gentille) ni umubyeyi wamenyekanye cyane muri Sinema nyarwanda, mu mafilime nka “Intare y’ingore, Seburikoko n'izindi akaba ahagarariye abagore muri federation nyarwanda ya filime.

Kuri uyu munsi aganiriza n’abagore bakora sinema, yatangajek o bo batangira byari bigoye cyane, ngo ariko yaje kwikuramo ubwoba arakora, kuri ubu ngo akaba yaratangiye kurya ku matunda y’ibyo yavunikiye guhera kera.

Akomeza atangaza ko icyabateye imbaraga ntibabivemo ari uko bashyize hamwe, bagaterana inkunga, bityo bikabafasha kumenyekana no kuzamuka bakagera aho bageze ubu. Yavuze ko bagiye bahura n’ibihombo bitandukanye, ariko barihangana babigumamo kugira ngo bagere ku ntego yabo yo kugira filime zitwa ko ari iz’abanyarwanda.

Zimwe mu ngorane abagore n’abakobwa bahura nazo mu mwuga wa Sinema, harimo imyumvire itandukanye abantu baba babafiteho, bikaba bituma batabagirira icyizere bakabita ibirara. Aha Madamu Antoinette yabijeje ko nibaramuka babaye inyangamugayo mu byo bakora, bakiyubaha kandi bakarangwa n’ukuri, abafite iyo myumvire izahinduka.

Ikindi kibazo ni icy’ubushobozi buke, usanga  n’ubwo bafite impano ariko batazibyaza umusaruro ngo zinabateze imbere. Wibabara Clementine ni umukobwa ukora Sinema, atangaza ko bahura n’imbogamizi mu gutangira, baba bafite impano ndetse n’ubushake ariko ubushobozi bukabura.

Kuri iki kibazo Fiona Mukundente yatangaje ko muri gahunda yabo, Africa’s women film festival, ngo izafasha abagore nibura babiri bazaba baragaragaje imishinga yabo yo gukora filime iteguye neza, ngo ikazabafasha gutangira company (Ibigo) zabo, bityo nabo bakajya bafasha bagenzi babo bakazamurana.

Twasoza tubibutsa ko iri Serukiramuco riteganyijwe kuzamara iminsi igera kuri itatu riba aho rizatangizwa kuwa 12 Ukwakira  rikazasozwa kuwa 15 Ukwakira 2016.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND