RFL
Kigali

Hagiye kumurikwa Filime “Umuziranenge” imwe mu za nyuma umukinnyi Mbamba Olivier yakinnyemo

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:15/08/2016 18:32
0


Filime Umuziranenge iteganywa kumurikirwa ku mugaragaro abakunzi ba filime nyarwanda ni filime yahuriyemo benshi mu bakinnyi ba filime nyarwanda, by’umwihariko akaba ari na filime iri muri filime umukinnyi uherutse kwitaba Imana Mbamba Olivier yakinnyemo bwa nyuma.



Iyi Filime uretse Mbamba Olivier uyigaragaramo ihuriwemwo n’abandi bakinnyi bamenyerewe cyane muri filime nyarwanda aho twavuga nka Celestin Gakwaya, Mukakamanzi Beatha, Mazimpaka Jones Kennedy, n’abandi.

 

Dushimimana Issa Umushoramari wa Filime Umuziranenge

Iyi filime yanditswe na Dusingizimana Issa ari nawe mu shoramari wayo, ni inkuru yanditswe hagendewe ku buzima busanzwe aha hakaba hagaragaramo ubugome, Ubugambanyi n’urukundo, aho umukobwa Jasmine yari yaranze gukundana ariko akaza gukomeza kubihatirwa n’ababyeyi be nyuma yaje Kwisanga yakunzwe n’umukuru w’amabandi ari naho hazaba hategerejwe kuzamenya uko bizagenda nyuma y'iyo nzira yari yisanzemo.

Uretse kuba iyi filime izamurikirwa abakunzi ba filime nyarwanda hagamijwe ku bereka aho filime nyarwanda zigeze ndetse no gufasha abakoze iyi filime kumenya amwe mu makosa aba atabonywe mu itunganya rya filime, basanga ari n’umwanya mwiza ndetse n’amahirwe yo kureba iyi filime kuko idateganywa kuba yashyirwa ku isoko vuba.

Biteganyijwe ko iyi filime izerekanwa bwa mbere ku mugaragaro taliki ya 2 Nzeri 2016 ikazerekanirwa i Remera ahazwi nka Hill Top Hotel ku i Saa kumi n’Imwe z’Umugoroba (17h00)






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND