RFL
Kigali

Hagiye gusohoka ‘Beauty and The Beast’ yasubiwemo, izaba irimo ubutinganyi

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:1/03/2017 16:22
0


Beauty and The Beast ni imwe muri filime zizwi cyane ndetse n’ibitabo bya Beauty and The Beast cyangwa La Belle et La Bête mu gifaransa byasomwe n’abantu batari bacye. Mu byumweru biri imbere, tariki 17/03/2017 hazasohoka ‘Beauty and The Beast’ irimo ubutinganyi.



Iyi ‘Beauty and The Beast’ nshya yayobowe na Bill Condon, Emma Watson ni we uzakina ari Beauty naho The Beast azaba ari Dan Stevens. Hari ibintu bimwe na bimwe byagiye bihindurwa ku nkuru y’umwimerere ya ‘Beauty and The Beast’ yanditswe na Jeanne-Marie LePrince de Beaumont.

Emma Watson azakina ari Beauty (Belle) naho Dan Stevens akina ari Beast (Bête)

Muri iyi filime hazaba harimo Josh Gad akina ari Le Fou, uyu ni we ugaragaza amarangamutima akomeye yo gushaka gusoma Luke Evans uba ukina ari Gaston, nta byinshi byasobanuwe kuri ubu butinganyi buzaba buri muri iyi filime dore ko ari ubwa mbere mu mateka ya Walt Disney hazaba hakozwe filime igaragaramo ubutinganyi.

Le Fou, wambaye agatambaro gatukura mu ijosi aba akunda umugabo mugenzi we, Gaston wambaye ikoti ry'umutuku

Ibyo gushyira ubutinganyi muri iyi filime ngo byatewe n’uko abafana benshi bari barasabye ko hajya hagaragazwa n’uruhande rw’imibereho y’abatinganyi, abihinduje ibitsina n’abatazi aho baherereye muri byose (LGBTQ)  muri filime za Disney, ndetse ngo iyi filime izagira umusaruro mwiza kuko byizewe ko izagera no mu bihugu ubutinganyi butakirwa neza cyangwa bukaba buhanirwa n’amategeko.

Ni mu rwego rwo gukora ngo ibintu bijyanye n’isi ya none n’ibiyibamo ku buryo ibyo abantu babona muri filime zisohoka umunsi ku wundi biba bihuye n’ubuzima bwa buri munsi burimo n’abatinganyi bamaze kumenyerwa mu bihugu byinshi.

Source: The Telegraph                               

 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND