Urugaga nyarwanda rwa Sinema (Federasiyo) ni rwo rugenga rugashyiraho n’amategeko mu bijyanye n’umwuga wa sinema mu Rwanda, nyuma yuko uwari umuyobozi w’uru rugaga aherewe indi mirimo byatumye ava ku mwanya wo kuyobora uru rugaga akaba ariyo mpamvu agiye gusimburwa.
Aya matora agiye kuba ni amatora agamije kuzuza imyanya ituzuye muri uru rugaga kuri ubu rutari rufite umuyobozi mukuru (Perezida wa Federasiyo) dore ko bwana Ntihabose Ismael wari uyoboye uru rugaga yavuye kuri uyu mwanya bitewe n’uko yari amaze gutorerwa kuyobora Inama y’Igihugu y’Abahanzi. Undi muyobozi ukeneye gutorwa ni umuyobozi wa kabiri wungirije (Visi Perezida wa Kabiri) kuko kugeza ubu hari umwe witwa Mazimpaka Jones Kennedy kandi uru rugaga rukaba rugomba kugira ba Visi Perezida babiri, undi uzatorwa ni Umubitsi nawe utari uhari.
Ismael wari Perezida hagati ibumoso Ahmed umunyamabanga iburyo Kennedy Visi Perezida w'Urugaga
Mu bigaragara n’uko aba bayobozi batekereje gushyiraho aya matora hagendewe mu gutanga kandidatire mbere y’uko amatora aba, benshi mu banyamuryango b’uru rugaga basanga ari byiza ariko nanone hakomejwe kunengwa amasaha make batanze kugira ngo habeho kwiyamamaza cyangwa kwamamazwa dore ko ibi bigenga abagomba kwiyamamaza bitanzwe habura amasaha atarenze 24 mbere yuko aya matora aba.
Kuri iki kibazo umuvugizi w’Urugaga yatangarije Inyarwanda.com ko atariko bimeze kuko batanze amatangazo muri buri huriro mbere yigihe babamenyesha ko bagomba gutoranya abo bagomba kwamamaza, ahubwo ikizaba ejo ari ugutanga kandidatire y’abo bahisemo muri buri rugaga aho buri rugaga rugomba kuba rwatanze abakandida baruhagarariye bitarenze taliki 18 Kanama 2016 ku isaha ya Samunani z’amanywa (14:00) urutonde rw’aba bakandida rugashyikirizwa Umunyamabanga mukuru w’uru rugaga.
Aya matora biteganyijwe ko azaba ku italiki ya 19 Kanama 2016 ku isaha ya Saa Yine za mu gitondo (10:00) i Remera mu cyumba cy’inama cya Minisiteri y’Umuco na Siporo (MINISPOC) yatumiwemwo abayobozi b’amahuriro yose uko ari arindwi (7) agize uru rugaga rwa Sinema akaba ari nabo bazemererwa gutora aba bayobozi Babura muri uru Rugaga nyarwanda rwa Sinema nkuko twabitangarijwe na Mucyo Jackson umuvugizi w’uru rugaga.
MUCYO Jackson Umuvugizi w'Urugaga rwa Sinema
Aha yatangaje ko nta bindi bihambaye biri mu gutanga abakandida ikizarebwa cyane ni ukuba wararangije amashuri yisumbuye, ikindi kizarebwa ni ukuba utorwa atarangwaho ubusembwa (Indakemwa) mu muco no mu myifatire. Gusa izindi mpinduka zagaragaye ni uko ntamuntu wemerewe kwitangaho ubukandinda atemejwe n’urugaga aturukamo gusa hano buri huriro ryemerewe guhitamo umukandida waryo yaba abarizwa mu nzego z’ubuyobozi cyangwa Atari mu ubuyozi bw’ihuriro.
Biteganyijwe ko abayobozi b’Ihuriro bagomba kwitabira aya matora, ari abayobozi bane muri buri huriro aribo umuyobozi mukuru w’ihuriro (Perezida), Umuyobozi wungirije (Visi Perezida), Umunyamabanga w’ihuriro, N’umubitsi w’ihuriro. Aba akaba aribo batumiwe mu kuzitabira iki gikorwa cyo gutora Umuyobozi mukuru w’Urugaga rwa Sinema nyarwanda.
TANGA IGITECYEREZO