RFL
Kigali

Ha amahirwe filime “Lost Dream” y’umunyarwanda uyitora mu iserukiramuco Musicbed Film Festival

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:11/08/2015 16:29
1


Filime “Lost Dream” y’umunyarwanda Lievain Rucyaha yitabiriye iserukiramuco rikomeye rya Musicbed Film Festival, bityo akaba akeneye amatora y’abanyarwanda kugira ngo iyi filime yegukane igihembo gikuru cy’iri serukiramuco.



Iyi filime ivuga inkuru y’umugabo Mazimpaka Patrick  wakuze afite inzozi zo kuba umukinnyi w’umupira w’amaguru ukomeye ariko ntibimuhire kuko aza kugira imvune ikomeye igashyira iherezo ku nzozi ze, ariko akaza guhitamo kuba umutoza muri uyu mukino, iri guhatana muri iri serukiramuco mu kiciro cya filime zo mu ndimi z’amahanga.

Amatora muri iri serukiramuco abera ku rubuga rwaryo, aho ugera kuri page ya filime(Kanda hano ubashe kuyigeraho) ugakanda ahanditse VOTE (rebera kuri iyi foto yo munsi). 

 

ukajyanwa ahandi bagusaba kuzuzamo email yawe, aho unabazwa niba ukora filime (filmmaker) ugakanda Yes cyangwa No, ugahita ukanda SUBMIT ubundi ukohererezwa ubutumwa muri email yawe aho bagusaba kubwemeza (CONFIRM) ubundi ukahakanda ukaba uratoye. Gutora biba rimwe mu munsi, bikaba bizarangira tariki 21 z’uku kwezi.

Lievain Rucyaha wakoze filime Lost Dream

Musicbed film festival ni iserukiramuco rya film ribera I Los Angeles muri Leta zunze ubumwe za Amerika, rikaba rihuza amafilime aturutse hirya no hino ku isi. Wumvise iri jambo ‘Musicbed’ wakeka ko ari iry’umuziki cyangwa filime zivuga ku muziki, ariko siko bimeze kuko igiha agaciro filime ko kujya muri iri serukiramuco ni umuziki uherekeza amashusho (Soundtrack).

Iyi filime yakozwe na Lievain Rucyaha abinyujije mu ikompanyi ye ya Rucyaha Global Pixels imara iminota 5, umuziki wayo by’umwihariko indirimbo Rise yumvikana muri iyi filime ukaba warakozwe n’umunyamerika Tony Anderson.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • deo senga8 years ago
    from gasogi nihonkuzi but im studying at cbe





Inyarwanda BACKGROUND