Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 4 tariki 26 Werurwe nibwo habaye umukino wahuje abakora sinema mu n’abanyamakuru b’ibiganiro bya siporo mu Rwanda, mu rwego rwo kwitegura itangwa ry’ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards.
Uyu mukino wa gicuti ubusanzwe utegurwa mu rwego rwo gutegura igikorwa cyo gutanga ibihembo bya A Thousand Hills Academy Awards, ni ku nshuro ya 2 ubaye aho n’umwaka ushize nabwo wabaga bwa mbere, icyo gihe nabwo abanyamakuru bakaba baratsinze abakora sinema.
Abanyamakuru b'imikino bahageze saa saba, babura ikipe bakina kugeza saa cyenda
Theo Bizimana yageze ku kibuga hafi saa cyenda, abwira abanyamakuru ko bagiye gushaka ikindi kibuga kuko iki cyari kigiye gukorerwaho na APR FC
Uyu mukino byari biteganyijwe ko utangira ku isaha ya saa saba, ariko abakora sinema bakaza gukererwaho amasaha agera kuri 2 byahise bituma ikibuga cya FERWAFA bari bagiye gukiniraho bakirukanwaho bitewe n’uko ikipe ya APR FC yari igiye kuhakorera imyitozo, byabaye ngombwa ko bimukira ku kindi kibuga kiri hafi aho, n’ubwo benshi batakishimiraga kuko ari ikibuga kibi kitarimo ibyatsi ndetse cyarimo ibiziba.
Ku isaha ya saa cyenda, ikipe ya APR FC yasesekaye ku kibuga biba ngombwa ko abandi bahava
Saa cyenda nibwo bamwe mu bakora sinema bari batangiye kuhagera
Iki kubuga kizwi nk'icya Tapis Rouge nicyo cyahise kimurirwaho umukino
Umukino waje gutangira
Nyuma yo gusatira cyane, abanyamakuru baje gutsinda igitego cya mbere
Umukinnyi wa filime Johnson Sungura yari yabaye umunyamakuru wogezaga uyu mukino
Abakora sinema nabo baje gusatira batsinda igitego cya mbere ariko baracyanga, nyuma batsinda ikindi
Abafana bari mbarwa
Umunyamakuru Dodos wa radio 1 yaje kuvunika, umukinnyi wa filime Mbamba Olivier amufasha kuva mu kibuga ngo adatinza umukino
Uyu mukino wagiye urangwa no kwiharira umupira ku ruhande rw’abanyamakuru, waje no kuvukamo imvururu aho abakora sinema by’umwihariko umukinnyi wa filime Didier Kamanzi uzwi nka Max batanaga mu mitwe n’abanyamakuru, ariko nyuma y’akanya gato zikaza guhosha umukino ugakomeza nta muntu n’umwe uhanwe.
Baje gushwana mu buryo bukomeye ndetse bararwana
Kuba mu ikipe y’abanyamakuru haje kwinjiramo umukobwa, n’ubwo yageze mu kibuga mu minota ya nyuma bamaze gutsinda ibitego 2 byabonetse mu mukino, kuri 1 cy’abakora sinema, benshi mu bafana n’abakinnyi bari bagize ikipe y’abakora sinema bemezaga ko n’ubundi batari gutsinda mu gihe ikipe bari bahanganye hajemo igitsinagore kandi bakinaga n’abagabo, ibintu bise ko ari “umwaku”.
Ukwinjira k'umukobwa mu ikipe y'abanyamakuru, benshi mu bakora sinema bavuze ko aribyo byabateye umwaku bituma batsindwa n'ubwo yagiyemo barangije gutsindwa 2-1
Biteganyijwe ko kuri uyu wa 5 aribwo igikorwa nyirizina cyo gutanga ibihembo bya A 1000 Hills Academy Awards bizatangwa, mu muhango uzabera kuri Petit Stade i Remera guhera ku isaha ya saa kumi, uyu muhango ukaba uzanatambutswa imbonankubone kuri televiziyo y'u Rwanda.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO