RFL
Kigali

Gushaka ni byiza ariko kudashaka ni byiza kurusha, Irunga uri mu bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime ukunzwe-Amateka

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:15/06/2017 14:20
3


Irunga Longin bakunze kwita Pastor Fake, uri mu bagabo 10 bahatanira igihembo cy’umukinnyi wa filime wakunzwe kurusha abandi mu mwaka wa 2016 mu marushanwa ya Rwanda Movie Award ategurwa na Ishusho arts ni muntu ki mu buzima busanzwe?.



Irunga yavutse ryari avukira he?

Irunga ni umunyarwanda wavutse mu 1972 avukira mu mujyi wa Rubumbashi muri Repuburika Iharanira Demokarasi ya Congo aho yaje kugenda atura mu mijyi itandukanye y’icyo gihugu nyuma aza kuza gutaha mu Rwanda ari naho atuye kugeza ubu, akaba atuye mu karere ka Nyarugenge mu murwa mukuru w’u Rwanda.

Ese Irunga yatangiye gukina filime ryari ?

Irunga yinjiye mu mwuga wo gukina filime mu mwaka wa 2008 aho yatangiriye muri filime mpuzamahanga yitwa Operation Turquoise, nyuma yaho aza kubihagarika yongera gutangira gukina muri 2010 aha yakinnye mu mu yandi mafilime atandukanye harimo nka filime Ibitambo, Vanessa, Inkoni y’imana, City maid n’izindi.

Irunga

Irunga

Ese Irunga yaba amaze kubona ibihembo bingana iki muri uyu mwuga?

Uyu musore amaze guhabwa ibihembo bigera muri 4 aho yagiye abiherwa mu maserukiramuco atandukanye abera hano mu Rwanda.

Ese Irunga yize amashuri angahe yize iki?

Irunga yize amashuri yisumbuye aho yigaga ibijyanye n’amashanyarazi akomereza muri kaminuza aho atabashije kuyirangiza ahubwo yagiye akomeza kwihugura mu byo yari yize, aha yanagiye kwihugura mu gihugu cya Cameroun aho yakuye ubumenyi mu bijyanye n’imashini zo mu nganda, ari nabyo akora kugeza ubu akabifatanya na sinema uretse ko ubu yihebeye sinema nkuko abitangaza.

Ese Irunga filime zimwinjiriza amafaranga angana iki ku kwezi?


Asanga muri sinema iminsi idasa ariko akemeza ko burya kugira ngo umuntu yihebere umwuga ari uko hari icyo uba umwinjiriza agasanga rero byibuze ku kwezi atabura ibihumbi Magana abiri 200.000 frw akura muri uyu mwuga.

Ese Irunga ku myaka 45 atarashaka umugore abivugaho iki? Aha yagize ati:

Burya bigenwa n’Imana kandi burya inkono ihira igihe, ikindi ngenderaho njye sinjya mpatiriza iyo bintu byemera biremera ariko iyo bitemera sinahatiriza ikindi cya gatatu ngenderaho burya ni ijambo rivuga ngo "Gushaka ni byiza ariko kudashaka ni byiza kurushaho, ntabwo navuga ngo ndateganya igihe iki n'iki, isaha n'isaha nabona umukunzi twemeranyijeho ari tayari namubwira kuko kugeza kuri iyi saha ubushobozi ndabufite, ndetse n’ubushobozi mu rukundo ndabufite, kuko urukundo rwanjye ruracyari Vierge ntamuntu uraruzamo ngo arunoshagureho uko yiboneye rwose ruracyahari kandi uwo nzaruha azaba aguye ahashashe.

Irunga amenyereye aya marushanwa kuko inshuro nyinshi akunda gutoranywa

Ese Irunga abona ate sinema nyarwanda?

Ati: "Njye nsanga sinema nyarwanda igenda itera imbere nkurikije uko twatangiye, twatangiye mu bintu utamenya, ntawe usobanukiwe ariko ubu hari aho tugeze bituma nshimira igihugu cyacu, nkashimira ubuyobozi butegura ibi bihembo, kuko n’uburyo bwiza bwo guteza imbere uyu mwuga ndashimira kandi inzego ziduhagarariye mbere wasangaga umuntu uri muri sinema ari nyamwigendaho ariko ubu turahuza tugashakira hamwe icyakorwa, ibi byose tubikesha Leta yacu idushyigikiye itwumva ku buryo mbona ubu byarabaye byiza burya n’abaturage nabo baradufasha kuko bagenda bakunda ibyo dukora.

Iri rushanwa arivugaho iki?

Asubiza iki kibazo yagize ati: "Iri rushanwa harimo abafite amajwi menshi, hari abafite arimo hagati, hari n'abafite make. Ni irushanwa nyine kandi ni ko rigomba kugenda kandi ni byiza cyane kuko biteza imbere uyu mwuga iyaba twabonaga amarushanwa nkaya menshi byaba byiza cyane."

Amaze kwigwizaho ibihembo bitandukanye

Ni gute abona abo bahanganye?

Irunga: Iri rushanwa njye abaririmo bose banteye ubwoba kuko burya kugira ngo utoranywe mu bantu magana ukaza muri 20 ni ukuvuga ko burya uba ukomeye rero bose ni abahanga uwabibasha bose yabahemba.

Ese Irunga ni nde aha amahirwe yo kwegukana iki gihembo?

Irung: Gusa njye ntariye indimi ntagiye no mu bindi, iki gikombe mu bagabo mbona nagiha umugabo witwa Seburikoko ndetse haba hari nibahasha nayo nkayimuha. Naho mu bagore nagiha uwitwa Antoinette.

Asaba iki abanyarwanda?

Irunga asoza asaba abanyarwanda gukunda iby'iwabo akabashishikariza gukunda sinema nyarwanda kuko nibayikunda bizateza imbere abakina n’abareba filime, akomeza agira ati,”Ni bakunde abakinnyi babo nibabona bakosheje babagire inama. Ibyo nibabikora bazaba batanze umusanzu ukomeye.”

Asaba iki abakunzi be?

Irunga ati: Abakunzi ba Pastor Fake, Touch screen nababwira ngo bakomeze kuntora bashishikaye nkuko bari kubikora, mbibutsa ko kuntorera ku materefone ari ukujya ahandikirwa ubutumwa bugufi ukandika ijambo GABO ugasiga akanya ukandika 4 ukohereza kuri 5000 naho kuntorera kuri interinete ni kwandika www rma inyarwanda.com ukajya ku ifoto ukareba umusore mwiza ufite uruhara rubengerana Imana yamwihereye ugakanda imbere y'iyi foto yanditseho Irunga Longin ukongera ugakanda, ukongera ugakanda.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • aline6 years ago
    ngwaracyarisugi kumyaka45? naze twisungane nanjyendiyo kumyaka 42
  • ddd6 years ago
    uyu muhungu afite ikibazo cyihariye pe,
  • 6 years ago
    None se ko agaragara nk'aho ashaje kandi numva agifite imyaka itaraba myinshi cyane? Gusa njye ndamwemera cyane, afite impano itangaje yo gukina film. Film yose akinnyemo mba numva nayireba pe. Akina ibintu bimurimo ntabwo ashakisha. May he step up.





Inyarwanda BACKGROUND