RFL
Kigali

D'amour Seleman yatunguwe no kubwirwa abana b’impanga yibarutse mu myaka 17 akaba atabazi

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:19/09/2016 10:52
3


D'amour Selemani (Papa Shaffi) ni umwe mu bakinnyi ba filime nyarwanda wamenyekanye cyane muri filime nyinshi zitandukanye. Kuri ubu uyu mugabo ari mu byishimo atewe no kunguka abana babiri b’impanga yabyaye mu myaka 17 ishize ariko akaba atarigeze amenya ko yababyaye.



D'amour yamenyekanye cyane muri filime Ntaheza h’Isi, yakinnyemo yitwa Papa Shaffi, Filime Ruganzu, Filime Rucumbeka, Nkubito ya Nyamunsi n’izindi. Kuri ubu uyu mugabo ari mu byishimo byinshi yatewe no gutungurwa akabona abana atigeze anakeka ko abafite cyangwa ngo akeke ko bigeze kubaho.

Nkuko Inyarwanda.com twabitangarijwe na D'amour ibi yabimenye ubwo umugore utuye mu gihugu cy’u Burundi ,ari we babyaranye aba bana yamubonaga muri filime zigiye zitandukanye maze akaza kumwibukira muri izi filime yarebaga. Amaze kumwibuka uyu mudamu ngo yagize igitekerezo cyo kwereka abana be Se ubabyara mu gihe bo bakekaga ko yaba yaritabye Imana.

Aba bana kuri ubu bafite imyaka 17 bakimara kubimenya bafashe ingamba zo gushakisha Se banyuze kuri Facebook. Nyuma nibwo baje kumubona baramwandikira baboneraho n’umwanya wo kumwibwira, aribwo uyu mugabo yabasabye amafoto barayamuha bamuha naya Mama wabo aramwibuka.

Uyu mugabo D'amour utarahise abyihererana kuko yahise agaragaza ibyishimo bye abinyujije kumbuga Nkoranya mbaga akoresha, twifuje kumubaza uko byaba byaragenze kugira ngo mu myaka igera kuri 17 abe ataraziko yigeze kubyara abana atamenye nawe agira ati:

Nibyo rwose aba bana nabamenye ubu, ari uko banyibwiye mbikesha gukina filime. Uyu mugore twabyaranye aba bana twababyaranye nkiri umusore icyo gihe nari ndi mu Gisirikare twaje gukundana, urabyumva nawe twaje kugira ibyo dukora. Gusa uyu mukobwa yari umunyarwandakazi ariko wibera mu u Burundi wari waje gusura bene wabo inaha mu Rwanda, icyo gihe twari mu bihe bibi ni cyagihe abacengezi bagitera, nawe urabizi nta naterefone cyangwa ikindi icyaricyo cyose umuntu yari gukoresha vuba.  Ubwo naje kujyanwa mu bice bya za Ruhengeri,  nawe aza gutaha ari nabwo yasanze atwite. Ariko ntitwongeye kubonana kuva icyo gihe kugeza magingo aya kuko sinongeye no kumenya amakuru ye.

Uwo mubyeyi ukenyeye igitenge mu mabere ni we Nyina w'abo bana babiri bato aribo yabyaranye na D'amour

D'amour amaze kumenya uyu muryango mushya ngo byatumye anaboneraho n’umwanya wo kuganira n’uwari umukunzi we amubwira ko we yaje gushaka umugabo ndetse wanemeye kurera aba bana nkabe, ubu bakaba barakuze aho bafite imyaka 17.

Aba bana nabo bishimiye kumenyana na Se mu gihe cyari gishize batamuzi, ubu bakaba bemereye Se kuzaza mu Rwanda vuba kumusura ari naho azahita afata umwanzuro wo kubagumana hano mu Rwanda cyangwa kuba bahitamo gukomeza kuba i Burundi, akazabimenya baje mu Rwanda amaze kuganira nabo.

D'amour Seleman kuri ubu ni umugabo wari usanzwe afite abana babiri yari yarabyaranye n’umugore baje gushakana nyuma ariko bakaba baraje gutandukana kubera impamvu zabo bwite 

Reba incamake ya Filime Sarukondo hano igaragaramo Damour Seleman







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 7 years ago
    Oooooh, mbega byizaaaa. Imana irakoze pe guhuza uyu muryango mwiza.
  • happy7 years ago
    iyinkuru iranshimishije cyane...ndibaza ukuntu Aba bana bishimye nyuma yo kumenya ko se akiriho # nibyiza cyane !
  • Venuste 7 years ago
    Birababaje, ubwo uyu selemani yabyiniye Ku rukoma ngo afite Abana yabyaye akiri umusirikare Ku mukobwa yaryamanye nawe yitambukira. Birababaje kubona Umuntu wize ijambo rimwe ngo umugore yamubwiye ngo abana ni abe yahise yirukira mu itangazamakuru ngo mfite Abana Ntarinzi selemani nkubaze ukeka ko umaze kumurongora nta wundi wamurongoye ukimara kumuvaho ubundi Ni iki kikubwira ko ari abawe? Wapimye ADN ndagusetse gusa Uri igishwi pe





Inyarwanda BACKGROUND