RFL
Kigali

Guhuzagurika no kwizeza abantu ibidahari ni bimwe mu byaranze Rwanda Movie Awards 2017

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:10/07/2017 19:58
1


Rwanda Movie Awards ni ibihembo by’imfura mu Rwanda mu bihembo bitangwa ku bakinnyi, filime ndetse n’abari muri uyu mwuga wa sinema baba baritwaye neza mu gihe cy’umwaka. Ku nshuro ya 6 bitegurwa, nubwo hari bimwe byagiye bigenda neza umuntu atabura gushima ariko hari n’amakosa akabije yakozwe mu itegurwa ry’ibi bihembo.



Ntawabura gushimira Ishusho arts yitanze igategura iki gikorwa cyo guhemba abakinnyi, amafilime ndetse n’abayakora kuko usanga hari inyungu byagiye bizanira uyu mwuga nko kuzamura no kumenyekanisha abakinnyi na filime nyarwanda, guhuza aba bakinnyi n’abakinnyi nyafurika ba filime, guha imbaraga abakora uyu mwuga babatoza gukora ibikwiye guhatana, gukundisha abanyarwanda filime nyarwanda n’ibindi bitandukanye.

Tugarutse ku mitegurire ndetse n’imitangire y’ibihembo, ku nshuro ya gatandatu y’ibi bihembo byatanzwe kuwa 07 Nyakanga 2017 hari ibyo umuntu atabura gushima byagenze neza ariko hari na byinshi abategura ibi bihembo bakwiye kwiga cyane bigiye ku makosa akunze kugaragara cyane muri ibi bihembo ndetse aho unasanga bidakosowe ibi bihembo ntacyo byazageza ku bakora filime bo mu Rwanda ahubwo bikaba byarushaho kugenda bisubira inyuma ku buryo bukabije.

Abantu bitabiriye ibi birori ari benshi

Aha Inyarwanda.com yakurikiranye iki gikorwa kuva gitangiye kugeza kirangiye, aho yagiye iganira na benshi haba abaturage, abakora filime, abaziyobora ndetse n'abakinnyi bazo,hari byinshi yakusanyije birimo ibyiza ndetse n’ibibi ari naho benshi bahera basaba abategura iki gikorwa kuba bakwiha intego yo gushakisha ubumenyi bw’imitegurire cyane bagendeye ku bihembo by’ahandi hakaba hagira ibikosorwa kugira ngo ibi bihembo birusheho kugirira akamaro abahuriye muri uyu mwuga.

Ibi ni bimwe mu bishimwa Rwanda Movie Awards y’uyu mwaka wa 2017 yaba yaragezeho.

Gutegura iki gikorwa, uyu mwaka byatangiye neza ndetse binatanga icyizere ku bari mu mwuga wa sinema cyane ku bakinnyi ba filime  20 bari mu bahataniraga igihembo cy’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi, babonaga ko bizagenda neza bitandukanye n’indi myaka.

Iki cyizere bakaba baragikuraga ku byo bizezwaga n’abayobozi ndetse n’ibikorwa babonaga ko byahindutse cyane bitandukanye n’ikindi gihe, aha urugero rwabahaye icyizere harimo kuba uyu mwaka ku nshuro ya mbere kuva ibi bihembo byatangira ari bwo bwa mbere bari bageze mu karere ka Rubavu, ikindi cyabahaye icyizere ni ukuba bari batumiye amazina akomeye arimo Nadia Buari na Van Vincker mu gihe mbere bari bamenyereye ko hakunze kuza abakinnyi ba Tanzaniya. Aba bakinnyi kandi bakunze ndetse bishimira ko Ishusho arts yabahaye umwanya wo kuganira no gusangira nabo nk’ibintu bitajyaga biba.

Ikindi cyashimwe n’abakora uyu mwuga ndetse n’abakunzi babo ni ukuba ibi bikorwa bwa mbere byari bigiye gutegurirwa mu nyubako igezweho mu Rwanda ya Kigali Convention centre. Ikindi cyashimwe ni ubwitabire bwinshi bw’abakinnyi ndetse n'abakunzi ba filime nyarwanda bwagaragaye ku munsi wo gusoza.

Uretse ibi bishimwa hari byinshi mu makosa yagiye agaragarira buri wese ndetse agaca n’intege benshi babona ko igihe cyose aya makosa adakosowe nta gaciro ibi bihembo bizahabwa.

Amwe mu makosa yagaragaye kuri uyu munsi:

Kutamamaza igikorwa ku buryo buhagije Iki ni kimwe mu gikorwa gikomeye muri sinema nyarwanda ndetse cyari kinakwiye kujya kivugwa ku buryo buhagije ariko usanga biba bizwi cyane n’abakora uyu mwuga gusa.Hagati aho ariko iri kosa umuntu ntabwo yarishyira kuri ibi bihembo gusa kuko unasanga rinagaragara mu bikorwa bitandukanye bya sinema bitegurwa n’abakora uyu mwuga.

Uretse kutamamaza bananenzwe kuba ibi bikorwa batabishakira abaterankunga ndetse n’abo babonye b’intica ntikize nabo bagakoresha uburyo bubangamiye abitabiriye iki gikorwa. Urugero ni nk'aho usanga basubirishwamo ibyo bagomba kuvuga cyangwa babazwa ku buryo budasobanutse.

Kutubahiriza igihe kuburyo bukabije: Nkuko byari biteganyijwe iki gikorwa cyari gutangira ku isaha ya Saa kumi n’imwe z’umugoroba ariko abari bitabiriye ibirori bahejewe imbere y’icyumba cyari buberemo ibi birori binjijwa ku isaha ya Saa moya na mirongo ine (19:40’). Nkuko byagiye bitangazwa ndetse n’umuyobozi w'Ishusho Arts akaza kubisabira imbabazi, abayobozi wabazaga bakubwiraga ko hari ibibazo bitandukanye byateye iyi mpamvu y’ubukererwe nyamara amakuru ahari y’ukuri nuko iki cyumba kishyuwe ndetse kinatangira gutunganywa habura isaha imwe ngo abantu batangire kwinjira kuyari yatanzwe n’ubuyobozi bw’Ishusho art.

Guhuzagurika mu mitegurire: Iki ni ikintu gikomeye cyagaragaye muri ibi bihembo ku buryo butandukanye  ariko cyane bikaba byaragaragariye mu buryo iki gikorwa cyari giteguwe aha umuntu yagaruka cyane ku bakiraga abantu bari bashyizweho (Protocole) aba bakobwa bari bashyizweho ni bamwe mu bantu badafite aho bahuriye na sinema, yewe uretse na sinema bakaba nta n’ubumenyi bari bafite ku batumirwa cyangwa ngo babe bashyirirwaho uwabasha kubafasha cyane ko na bamwe mu byamamare bitandukanye haba muri sinema n’ahandi.

Wasangaga baza ntibabashe kubamenya bakabafata nk’abandi bose ku buryo wanasangaga hari abo bajya guhagurutsa nyuma cyangwa bakabakurikira bajya kubagarura nyuma yo kubirukana. Aha ntibigeze baha agaciro abandi bakora umwuga wa sinema aho wanasangaga hari abakinnyi bazwi kandi bakomeye bahagaze babuze ibyicaro, cyangwa abagore n’abagabo b'abari bari mu irushanwa.

Sound itaragenze neza: Mu guhamagaraga abakinnyi bagombaga guca ku itapi itukura iki kintu cyazonze buri wese wari mu cyumba cyari cyabereyemo ibi birori kubera amajwi atarumvikanaga neza kugeza naho abakozi bo muri iyi nyubako babagiriye impuhwe bagashyiraho ibyuma byabo mu gihe bari bizaniye ibyagombaga gukoreshwa. Ibi ntibyanagarukiye aha kuko bari banateguye ibyerekana uko abakinnyi bitwaye mu cyumweru cyari cyarahariwe sinema ariko ntibyigeze bikunda kubera kubura mashine (Laptop) ifite imbaraga.

Iyi ni yo shusho y'ibikombe byatanzwe

Kuzana ibikombe byari gutangwa ababihabwa bahageze: iri ni rimwe mu makosa atarakwiriye kubaho ko umuntu ategura igikombe kiri butangwe ku munsi wacyo ababihabwa n’abaje kureba bahageze, ibi bikaba byarakozwe salle yamaze gukubita yuzuye ndetse n'abagombaga kubihabwa bahageze.

Uku guhuzagurika muri iri rushanwa kandi ntikwagarukiye aho gusa kuko n’ikintu gikunze kugaragara muri ibi bihembo kuva byatangira kugeza magingo aya aho usanga hakunzwe kugaragara cyane ihindagurika rikomeye haba ku minsi iba yatanzwe ibi bihembo bizatangirwaho, aho bizatangirwa, gahunda zihinduka z’aho abakinnyi baba bagomba kuzasura byanavuzwe mu itangazamakuru bikarangira batahageze bihindutse nibindi ndetse no kuri ubu bikaba byarongeye kugaragara aho kuri gahunda hari hijejwe abakinnyi n’abaturage ko bazajya mu ntara y’Amajyepfo mu karere ka Huye na Gisagara ariko bikaza kurangira batahageze.

Ikindi cyahindutse ni umunsi wari gutangirwaho ibi bihembo kuko byari gutangwa ku itariki 25 Kamena 2017 biza guhindurwa bitangwa ku ya 07 Nyakanga 2017 ibi nabyo bikaba byaragize ingaruka zikomeye kuri ibi bihembo.

Abashyushya rugamba batamenyereye ibya sinema nyarwanda: Ni kenshi abantu batandukanye bagiye bavuga ku ba Mc bakunze kuzanwa muri ibi birori kuko akenshi usanga baba badafite amakuru ahagije kuri sinema ku buryo hatabura kugira amakosa agaragara akorwa n’aba bantu baba batabisobanukiwe neza kandi nyamara muri sinema nyarwanda harimo abashyushyarugamba basobanukiwe n’uyu mwuga. Iki nacyo kikaba ari ikintu gikomeje kunengwa na benshi bifuza ko birangirangira.

Nadia Buari yaje kwifatanya n'abakora filime  mu gihe Van Vincker ataje

Kwizeza abantu ibitangaza: Iki ni ikintu gikomeye gikunze kugaruka cyane muri ibi bihembo aho usanga bizeza abantu ibisa n’ibitangaza ugasanga akenshi bizeza abantu ko hazaza abantu bakomeye nyamara bikarangira bataje ku munsi nyirizina . Aha twavuga ko ubu bijeje abakunzi ba filime ko bagombaga kuba bari kumwe n’ibyamamare muri sinema birimo Nadia Buari, Van Vincker ariko byarangiye haje Nadia Gusa nyamara ntibigeze basobanurira abantu bakoresheje itangazamakuru ko byahindutse ngo batangaze ko uyu mugabo atazaza. Si uyu gusa kuko abari kwitabira ibi birori baje kwizezwa ko bazataramirwa n’itsinda Beauty for ashes ariko byarangiye naryo ritahakandagiye ndetse nta n'uwasobanuriye abari muri ibi birori impamvu iri tsinda rikunzwe mu njyana ya Rock ritiririmbye muri ibi birori.

Itangwa ry’ibihembo nacyo ni kimwe mu bintu bidakunzwe kuvugwaho rumwe n’abari muri uyu mwuga aho usanga bavugako abahabwa ibihembo bahora ari bamwe, n’ibindi bitandukanye ibi nyamara bikunze kubaho kubera ko igihe cyose usanga baterekana abagize uruhare mu gutoranya abahembwa cyangwa amafilime ahembwa ari nabyo baheraho bakeka ko byaba bitangwa uko babishaka ndetse bakanabiha uwo bashatse.

Ikindi gikunzwe kunengwa n’uburyo bukunze kugaragara bw’abatanga ibihembo aho usanga baba basa n’abatateguwe cyangwa bategujwe ko bari butange ibi bihembo ari naho usanga bajya guhamagara umuntu bagasanga yanajyendeye, aha kuri iyi nshuro bahamagaye Safi wagombaga guha Mutoni Assia igihembo cy’umukinnyi ukunzwe ,uyu muhanzi bamuhamagaye basanze yamaze kwigendera ari naho byahera umuntu yemereza ko atari afite iyi gahunda.

Si ibi gusa kandi bikunzwe kugarukwaho kuri ibi bihembo kuko benshi banibaza impamvu baha umuntu igihembo atazi abo bari bagihanganiye. Ubundi mu mitangire y'ibihembo, habanza gutangazwa urutonde rw'ababihatanira. ariko muri rwanda Movie Awards 2017(RMA) ho ibyo ubanza batabizi ku buryo bahamagara ngo kanaka ni we utsindiye iki gihembo atari anazi ko yagihataniraga. Ibi ni bimwe mu byagiye bigaragara nk’amwe mu makosa akomeye yakozwe ku nshuro ya gatandatu y’ibi bihembo ari naho benshi bakomeje kwifuza ko mu yindi myaka byacika burundu hakubakwa ibihembo bihesha ishema uyu mwuga ndetse bikanagirira akamaro ababirimo binyuze mu mucyo.

Ibi cyane bikaba byashoboka aruko, abategura ibi bihembo bagerageje guha agaciro abari muri uyu mwuga kuko nabo bashoboye. Ikindi cyakorwa ni ukwitondera uburyo bwo gutanga ibi bihembo bigahabwa uwakoze, ibi bikaba byakorwa binyuze mu gushaka abakemurampaka babizi kandi b’inyangamugayo.

Ikindi cyaba nk’inama nziza ni ukwihugura bakagerageza kwiga no guharanira kumenya uburyo abategura ibi bihembo byahariwe sinema babigenza ndetse nuko bikorwa kuko ugerageje gukurikirana uburyo bitangwamo hari uburyo bwinshi cyangwa amategeko agenga itangwa ry’ibihembo budakurikizwa kandi byashoboka ko bukurikizwa ndetse nta n’ubushobozi burenze butwaye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • dudu6 years ago
    asky bagiye se bashyiraho aba protocole babizi... harya ngo muba mushaka twa dukobwa kuko tugaragara neza nta no mu mutwe ntanikintu twibitseho ngo nuko tubanza kubaha ama tours





Inyarwanda BACKGROUND