RFL
Kigali

Guhera mu ntangiriro z'umwaka utaha, filime y'uruhererekane Sakabaka izatangira guca kuri televiziyo ikomeye muri Afurika

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/12/2014 12:16
1


Filime y’uruhererekane Sakabaka ni filime kuri ubu inyura kuri televiziyo y’u Rwanda, guhera mu ntangiriro z’uyu mwaka utaha iyi filime ikaba izatangira kunyura kuri televiziyo ya Africa Magic, imwe muri televiziyo zikomeye ku mugabane wa Afurika.



Nk’uko byemejwe na Denis Nsanzamahoro akaba ariwe wandika akanayobora iyi filime, ndetse akaba anayikinamo nk’umukinnyi w’imena ku izina rya Peter, ibi bigezweho nyuma y’ubwumvikane bwabaye hagati y’iyi televiziyo n’abakora iyi filime.

Mu kiganiro n’umunyamakuru wa Inyarwanda.com, Denis yagize ati: “habayeho ubwumvikane hagati yacu (ba nyirifilime na televiziyo), badusaba ko twabereka bakareba niba yujuje ibisabwa, ubwo basanze ntakibazo dusinya amasezerano ikaba izatangira gucaho tariki 12 z’ukwezi kwa 2 umwaka utaha.”

SAKABAKA Season 1 n'ubwo mu Rwanda yarangiye niyo bazaheraho berekana kuri Africa Magic

Gutambutswa kw’iyi filime kuri iyi televiziyo, byitezweho byinshi na Denis Nsanzamahoro mu rwego rwo kwamamaza no kumenyekanisha abakinnyi bayikinamo ku rwego mpuzamahanga nk’uko yabivuze muri aya magambo: “kunyuzwa kw’iyi filime kuri iyi televiziyo bizagira inyungu ikomeye kurenza wenda n’amafaranga baba baraduhaye kuko urebye muri ibi bihugu nka Nigeria, Kenya,… bifite abakinnyi bagiye bamamara, bagiye babikura mu ma filime y’amaseries kandi anyuzwa kuri iyi televiziyo. Tukaba rero twiteze ko hari byinshi bizadusigira, cyane cyane mu rwego rwo kwamamara no kumenyekana mu rwego mpuzamahanga.”

Season ya 2 ya SAKABAKA

Iyi filime kandi twabibutsa ko isanzwe inyura kuri televiziyo y’u Rwanda, kuri ubu ikaba igeze ku gace (episode) ka 8 ku gice (season) cya 2, aho Denis yemeza ko ifite imbaraga kurenza season ya mbere, kuko uretse n’ubumenyi bwagiye bwiyongera, hiyongereyemo n’abandi bakinnyi 2 basanzwe bakomeye mu Rwanda aribo Liane Mutaganzwa na Fidelite Irakoze.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • shema9 years ago
    great kbsa ark bagerageze bakosore udukosa twa sound ni twinshi





Inyarwanda BACKGROUND