RFL
Kigali

Gratien Niyitegeka yakoze mu ntoki za Perezida Kagame, amara iminsi 3 adakura ukuboko mu mufuka

Yanditswe na: Christophe Renzaho
Taliki:9/02/2016 11:50
5


Kuvuga umuvugo nibyo byatumye Gratien Niyiketeka uzwi cyane nka Seburikoko abasha gusuhuza Perezida Paul Kagame , ibyishimo yagize uwo munsi bituma amara iminsi 3 adakuye ikiganza mu mufuka.



Gratien Niyitegeka ni umwe mu bantu bake mu gihugu bafite impano zitandukanye kandi akaba anazikoresha zose. Avuga imivugo, akina ikinamico na filime, kuba umutahira mu bukwe ndetse mu minsi ya vuba akaba agiye gutangira no kuririmba.

Amaze imyaka 21 mu buhanzi

Mu kiganiro kirambuye yagiranye na inyarwanda.com, Gratien Niyitegeka yadutangarije igihe yatangiriye ubu buhanzi kuri ubu yemeza ko bumaze kumugeza kuri byinshi. Nubwo amaze igihe mu  buhanzi butandukanye,  ubwo yinjiyemo mbere ngo ni  ubugendanye no gukina  ikinamico. Ati “  Ikinamico niyo natangiriyeho , twatangiriye kuri ziriya twitaga udu comedies twa kera muri 1995. Kuvuga imivugo ihatana mu marushanwa byo nabitangiye muri 1998 . Filime ya mbere yo nayikinnye muri 2008. ”

Yahigitse bagenzi be barimo na Danny Vumbi avuga umuvugo bituma abasha gusuhuza Perezida

Ubwo yigaga muri Kaminuza y’u Rwanda mu cyahoze ari Ishuri rikuri Nderabarezi(KIE) nibwo Gratien yabashije gukora mu ntoki  za Perezida Paul  Kagame. Ati “ Hari muri 2003 nigaga muri KIE. Nari navuze umuvugo yadusuye kuri KIE. Ni umuvugo wavugaga ku buzima busanzwe bwo gushima ibyiza by’igihugu ,ibyiza by’uburezi,…ahanini ni ibyo wari ushingiyeho.”

Gratien

Umunsi Gratien Niyitegeka yavugiyeho uyu muvugo ngo asanga ariwo wamuteye imbaraga nyinshi mu buhanzi bwe

Aho navugiraga umuvugo naho yari ari harimo intera, yari mu banyacyubahiro njye ndi mu ihema ryo hepfo ,ndangije kuwuvuga , mpindukiye ngiye kujya mu byicaro byanjye aravuga ati uwo mwana naze hano musuhuze. Icyo gihe narishimye cyane mara iminsi nk’itatu akaboko ntagakura mu mufuka. Gratien Niyitegeka

Yongeyeho ati “ Impamvu byanshimishije cyane ni uko mbere y’uko aza, bari badusabye gutanga imivugo njye n’abandi basizi b’abahanga bigaga muri KIE. Wenda uwo muzi cyane ni Danny Vumbi ariko hari n’abandi  kuri ubu bakomeye cyane mu buhanzi n’ubusizi barimo abitwa ba Mariko, ba Alfred,…. Ninjye wari urimo mutoya, ngira ngo ninabyo byatumye umuvugo wanjye ariwo bahitamo kuko gutoramo umuntu 1 byari byagoranye. ”

Mubyukuri numvaga ari ibintu bidasanzwe kuvuga umuvugo imbere ya Perezida . Narawuvuze abantu barishima, avuze ati ngwino hano aba aranshimiye, ankora mu ntoki. Byanteye ingufu binkuramo ubwoba, kuko kuvugira umuvugo  imbere ya Perezida kandi abantu bakabyishimira na we ubwe ,  ntabwo ari ibintu byoroshye.  Nk’umuntu ukizamuka uba wumva akaboko ka we kahawe umugisha kandi koko nkurikije aho ngeze umugisha ndawufite kandi nteganya no kugera kuri byinshi. Gratien Niyitegeka

Ubuhanzi bwamufashije kuzenguruka ibihugu byo mu Karere

Abajijwe icyo kuvuga imivugo, gukina filime, ikinamico, bimaze kumugezaho, yagize ati “ Nagiye mbonamo amafaranga yandihiriye amashuri na barumuna banjye ndetse no kwiteza imbere hamwe n’umuryango wanjye . Byanamfashije kuzenguruka  ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari :Burundi, Uganda na Kenya.”

Gratien

Gratien

Muri Kenya naho yagejejweyo no kuvuga imivugo no gukina ikinamico


2015 :Yahawe igihembo cy'umukinnyi ukunzwe muri Filime z'uruhererekane mu bihembo bya  Rwanda Movie Awards kubera Filime'Inshuti-Friends' aba yitwamo 'Ngiga'


Gratien Niyitegeka muri Filime Seburikoko baba bamuhimbamo'Sebu'



Avuga n'amazina y'inka mu bukwe(umutahira)

Agiye kwinjira no mu buhanzi bwo kuririmba

Gratien Niyitegeka yatangarije inyarwanda.com ko kuri ubu yiteguye no gushyira hanze indirimbo ze kumugaragaro nubwo atari ubu yinjiye muri ubu buhanzi. Ati “ Kuririmba nabitangiye nkigera muri KIE Nabanje muri KIE music band yaririmo Danny Vumbi, Victor Fidele , Miss Nina, dutozwa na Mike wo muri Sowers yari ikomeye cyane. Mike  yambwiraga ko ninitoza cyane nzagira tenoro nziza ariko naje kubivamo nigira muri gakondo, theatre, na poesie

Abajijwe injyana azaririmbamo, Gratien yagize ati “Ndashaka gukora ibihangano najya ngurisha kuri internet. Inyinshi ziri muri Afro Beat ariko na Hip Hop nasanze kubihuza n’ibyivugo by’iwacu byakunda. Ndi kubihuza nkumva bijyana, nzareba uko nakoramo injyana iryoheye amatwi kandi bikagumana umwimerere w’umuco nyarwanda.

Kuri ubu Gratien Niyitegeka ni umwe mu bahatanira ibihembo by’umukinnyi ukunzwe kurusha abandi muri Rwanda Movie Awards 2016. Niba ushaka guha amahirwe Gratien Niyitegeka,  wakoresha telefoni ngendanwa cyangwa mudasobwa ugakanda hano ukareba ahanditse amazina ye.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • tonix8 years ago
    Umutipe aransetsa kbsa#sebu ndi umukire ahantu hose# mabuja namaramaje nagiye#gisele se ni imbangukiragutabara. Hhhhh
  • Eric madiba8 years ago
    Hahahaha sebu Kbs nuwambere ibintu Ni fillerite
  • Claire8 years ago
    Egoko??? Imana yamukuye ku cyavu disi. Leta y'ubumwe umwanzi uyanga arakagwa ishyanga!! Reba disi igikweto yambaraga!!!!
  • Moise8 years ago
    Akwiye ibihembo kbs
  • Dona8 years ago
    haaah! ngo wituma zahabu se? unyara peteroli cyangwa usura gaz methane!!!(?? urarenze hhheeee





Inyarwanda BACKGROUND