Ku nshuro ya 6 y’irushanwa ngarukamwaka ryo gutanga ibihembo ku mafilime, abakinnyi bazo ndetse n’abazikora bahize abandi mu mwaka wa 2016, abakinnyi barimo Uwamahoro Antoinette na Niyitegeka Gratien bakunze kugaragara bakinana muri filime y’uruhererekane Seburikoko ni bo baraye begukanye ibihembo byinshi muri iri rushanwa.
Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ni bwo hasojwe irushanwa rya Rwanda Movie Awards ryari rimaze igihe kigera mu kwezi n’iminsi micye ritangiye. Muri iyo minsi iri rushanwa rimaze, hagiye habamo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana urutonde rw’abakinnyi 20 b’abagore n’abagabo bagombaga guhatanira igihembo cy’umukinnyi wakunzwe kurusha abandi mu mwaka ushize wa 2016, habayeho kandi gutangiza itorwa ry’aba bakinnyi hakoreshejwe telephone ngendanwa bagatorerwa ku rubuga rwa Inyarwanda.com, habayeho kwiyamamaza binyuze mu baturage ndetse habayeho kandi icyumweru cyahariwe sinema aho aba bakinnyi bazengurutse tumwe mu turere dutandukanye tw’igihugu bagenda bahura n’abakunzi ba filime nyarwanda. Ikindi cyabaye mu cyumweru cyahariwe sinema ni ibikorwa byo gufasha abatishoboye byagiye biba muri iki cyumweru.
Uwamahoro Antoinette ni we mu bagore batwaye ibihembo byinshi
Niyitegeka Gratien wagaragarijwe urukundo na benshi ni we mugabo wegukanye ibihembo byinshi
Ibi byose bikaba byaraye bisojwe kuri uyu mugoroba aho haraye hatanzwe ibi bihembo ngarukamwaka bya Rwanda Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts, aha abakinnyi basanzwe bamenyerewe muri filime y’uruhererekane Seburikoko ni bo batahanye ibihembo byinshi byatanzwe muri iri rushanwa. Filime Seburikoko na yo yahawe igihembo cya filime nziza y'uruhererekane ica kuri Televiziyo (Best Tv series)
Urutonde rwa bimwe mu bihembo byatanzwe ndetse n’ababyegukanye.
Filime ngufi nziza (Short film) yabaye: She wasn't me yo mu ishuri rya KFTV
Inkuru yanditse neza (Best script) yabaye: Samantha ya Hitimana Emmanuel
Filime mbarankuru (Best Documentary) yabaye: ‘Miracle and the Family’ ya Gasigwa Leopold
Uwafashe amajwi meza (Best Soundman) Yabaye Martin ukora muri filime Seburikoko
Uwakoze amatara neza (Best Gaffer) yabaye Nsengiyumva Jean Luc
Best support Actor: D’Amour Seleman
Best support Actress: Uwamahoro Antoinette uzwi cyane nka Siperansiya muri Seburikoko
Best actor Tv series: Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko muri filime ya Seburikoko
Best actress Tv Series: Uwamahoro Antoinette
Best Editor: Habimana Amadlah
Best People Choice Actor: Niyitegeka Gratien
Best People Choice Actress: Mutoni Assia
Best Director of Photography: Rurangwa Norbert
Best Actor: Irunga Rongin
Best actress :Kirenga Saphine
Best Tv series: Seburikoko
Best Director: Kwizera Ibrahim
Best Movie: Ca inkoni izamba
Ibi birori byari byitabiriwe n’umubare munini w’abantu ndetse na bamwe mu byamamare bitandukanye byasusurukijwe n’abashyusharugamba barimo Mc Phill Peter na Steven ndetse n’injyana nziza bacurangirwaga na Umurage Band.
Ibi birori bikaba byasojwe n’ijambo rya Ismael Ntihabose uyobora inama y’igihugu y’abahanzi wijeje abakora umwuga w’ubuhanzi ko azakoresha imbaraga zose afite kugirango uyu mwuga utere imbere.
REBA HANO VIDEO Y'UKO IBI BIRORI BYARI BIMEZE
TANGA IGITECYEREZO