RFL
Kigali

Niyitegeka (Seburikoko) na Uwamahoro (Siperansiya) ni bo begukanye ibihembo byinshi muri Rwanda Movie Awards 2017

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:8/07/2017 12:01
1


Ku nshuro ya 6 y’irushanwa ngarukamwaka ryo gutanga ibihembo ku mafilime, abakinnyi bazo ndetse n’abazikora bahize abandi mu mwaka wa 2016, abakinnyi barimo Uwamahoro Antoinette na Niyitegeka Gratien bakunze kugaragara bakinana muri filime y’uruhererekane Seburikoko ni bo baraye begukanye ibihembo byinshi muri iri rushanwa.



Kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Nyakanga 2017 mu birori byabereye muri Kigali Convention Center ni bwo hasojwe irushanwa rya Rwanda Movie Awards ryari rimaze igihe kigera mu kwezi n’iminsi micye ritangiye. Muri iyo minsi iri rushanwa rimaze, hagiye habamo ibikorwa bitandukanye birimo kwerekana urutonde rw’abakinnyi 20 b’abagore n’abagabo bagombaga guhatanira igihembo cy’umukinnyi wakunzwe kurusha abandi mu mwaka ushize wa 2016, habayeho kandi gutangiza itorwa ry’aba bakinnyi hakoreshejwe telephone ngendanwa bagatorerwa ku rubuga rwa Inyarwanda.com, habayeho kwiyamamaza binyuze mu baturage ndetse habayeho kandi icyumweru cyahariwe sinema aho aba bakinnyi bazengurutse tumwe mu turere dutandukanye tw’igihugu bagenda bahura n’abakunzi ba filime nyarwanda. Ikindi cyabaye mu cyumweru cyahariwe sinema ni ibikorwa byo gufasha abatishoboye byagiye biba muri iki cyumweru.

Uwamahoro Antoinette ni we mu bagore batwaye ibihembo byinshi

Niyitegeka Gratien wagaragarijwe urukundo na benshi ni we mugabo wegukanye ibihembo byinshi

Ibi byose bikaba byaraye bisojwe kuri uyu mugoroba aho haraye hatanzwe ibi bihembo ngarukamwaka  bya Rwanda Movie Awards bitegurwa na Ishusho Arts, aha abakinnyi basanzwe bamenyerewe muri filime y’uruhererekane Seburikoko ni bo batahanye ibihembo byinshi byatanzwe muri iri rushanwa. Filime Seburikoko na yo yahawe igihembo cya filime nziza y'uruhererekane ica kuri Televiziyo (Best Tv series)

Urutonde rwa bimwe mu bihembo byatanzwe ndetse n’ababyegukanye.

Filime ngufi nziza (Short film) yabaye: She wasn't me yo mu ishuri rya KFTV

Inkuru yanditse neza (Best script) yabaye: Samantha ya Hitimana Emmanuel

Filime mbarankuru (Best Documentary) yabaye: ‘Miracle and the Family’ ya Gasigwa Leopold

Uwafashe amajwi meza (Best Soundman) Yabaye Martin ukora muri filime Seburikoko

Uwakoze amatara neza (Best Gaffer) yabaye Nsengiyumva Jean Luc

Best support Actor: D’Amour Seleman

Best support Actress: Uwamahoro Antoinette uzwi cyane nka Siperansiya muri Seburikoko

Best actor Tv series: Niyitegeka Gratien uzwi cyane nka Seburikoko muri filime ya Seburikoko

Best actress Tv Series: Uwamahoro Antoinette 

Best Editor: Habimana Amadlah

Best People Choice Actor: Niyitegeka Gratien

Best People Choice Actress: Mutoni Assia

Best Director of Photography: Rurangwa Norbert

Best Actor: Irunga Rongin

Best actress :Kirenga Saphine

Best Tv series:  Seburikoko

Best Director: Kwizera Ibrahim

Best Movie: Ca inkoni izamba

Ibi birori byari byitabiriwe n’umubare munini w’abantu ndetse na bamwe mu byamamare bitandukanye byasusurukijwe n’abashyusharugamba barimo Mc Phill Peter na Steven ndetse n’injyana nziza bacurangirwaga na Umurage Band.

Ibi birori bikaba byasojwe n’ijambo rya Ismael Ntihabose uyobora inama y’igihugu y’abahanzi wijeje abakora umwuga w’ubuhanzi ko azakoresha imbaraga zose afite kugirango uyu mwuga utere imbere.

REBA HANO VIDEO Y'UKO IBI BIRORI BYARI BIMEZE







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • ganza6 years ago
    abanyamakuru mwandika izi nkuru mbacishijemo ijisho iyo wanditse best actor wumva ari abanyarwanda ubwira cg ni abongereza





Inyarwanda BACKGROUND