RFL
Kigali

Gasasira wanzwe n'umugore we afite impungenge z’uko atazabona undi mugore

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:19/09/2016 19:02
5


Gasasira Jean Pierre wamenyekanye cyane muri filime nyarwanda, nka Filime Akataramagara, Kanyoni, Ndi Amahe, Kigali si Kigoma n’izindi, kuri ubu uyu mugabo watandukanye n’umugore we afite impungenge ko ashobora kutazabona undi mugore.



Uyu mugabo ukunze gukina izi filime asa n’umusinzi cyangwa akenshi akagaragara muri filime zitandukanye akina nk’umusaza, nyuma yaho atandukaniye n’umugore we, kuri ubu asanga mu gihe yaba atamubabariye ngo bakomeze kubana, ashobora kuzabura undi mugore bitewe na filime akina.

Ibi yabitangaje ubwo yaganiraga na Inyarwanda.com tukamubaza niba nta mugore agira. Abajijwe icyo kibazo akaba yaradusubije muri aya magambo ati:”Umugore nari mufite ariko n’ubu ntabwo arapfa ndamufite ariko ntabwo tubana, ntitwagize amahirwe yo kubana ariko yambyariye umukobwa mwiza kugeza magingo aya niwe uduhuza.”

Akenshi uyu musore akunze kugaragara akina nk'umusaza

Tumubajije igihe ateganyiriza kuba yashaka undi yagize ati,”Ubu ndacyategereje ko yakwisubiraho ariko igihe nzamenyera ko tutabyumva kimwe kuba twasubirana, ubwo nibwo nzatangira gutegura undi mushinga wo kuvuga ngo nashaka undi. Njye numva ntakwishimira ko umwana wanjye arerwa n’undi mudamu mugihe mama we ahari.”

Ubwo twamubazaga icyo yaba yarangiye uwo mugore we babyaranye cyangwa icyo bapfuye, yatubwiye ko atigeze amwanga ati,”Uretse bya bindi by’abasore birarira ariko sinamwanze niwe wanyanze kuko iyo ataza kunyanga tuba tukiri kumwe.”

Gasasira yemeza ko kugeza ubu nta makosa ahambaye bapfuye ahubwo habayeho kudahuza imyemerere mu bijyanye n’amadini. Kugira ngo atandukane n’uyu mugore ahanini bikaba byaraturutse ku muryango w’uyu mukobwa nkuko abyemeza. Kuri ubu Gasasira afite impungenge ko mu gihe uyu mugore we atagaruka ngo babane ashobora kutazagira andi mahirwe yo kongera kubona undi mugore bitewe n’ umwanya (Role) bakunze kumuha wo gukinamo muri filime. Yagize ati:

Njye buriya mpura n'ibibazo bikomeye abandi ahari badahura nabyo, ni ukuvuga ngo nshobora gukina role, uyu munsi ndi umusaza rukukuri ,Ejo nkongera ngakina indi mfite abana akenshi ugasanga n’abo bana baranduta mu myaka noneho abambonye bakagira ngo nanjye narashaje kuko bakunze kunkinisha ndi kumwe na Cecile cyangwa ukabona nabaye umugabo wa Kankwanzi, urumva ngira impungenge ejo nshobora no kuzahura n’umukobwa ugasanga aravuze ati, uyu ni wa musaza ugasanga aranyanze kandi ndi umusore muto.

Barebe neza ndacyari muto ariko bamfata nk'umusaza:Gasasira

Uyu mugabo wiyemerera ko akiri muto arasaba abamubona kujya bafata ibyo akina nk’akazi kuko atari ko angana. Asoza ashimira abamukunda kuko aribo bamwongerera imbaraga zo kugira ngo akomeze akine izi filime kandi abasaba kujya bumva ko atandukanye n’ibyo akora muri filime akinamo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Natal7 years ago
    Mbega umugabo duhuje ikibazo? Neza neza nka 98%!!! Uyu ni nawe nkunda mu bakinnyi ba films bose kabisa. Pole wangu, nanjye ndategereje nta wundi numva nshaka in favor y'abahungu banjye nanjye ubwanjye kubera stresses z'imanza muri gatanya. Ndi mmeny3@gmail.com
  • Alice7 years ago
    yebabawe ubukoko ibi nibiki.waje tukisungana konumva duhuje ibibazo
  • KOmera komera7 years ago
    Hoya uri umusore mwiza kandi.Gusa uzace n'izo nzara !! Big up man.
  • MP SAVE HOUSE7 years ago
    yooo ndababaye kuba madamu mutabana birababaza ,UKUNTU NGUKUNDA URI UWAMBERE MURI FILME NYARWANDA ,NJYE NAKUNZE UYU MU TIPE MURI FILM YAKINNYE ARUMUZAMU AKUBITWA NUWIYITA SHITANI,YEWE ARABANZA AKIPANGA NGO ARARWANA BIKARANGIRA ATINYE,NB:NUKURI IMANA IZAGUFASHE UZASUBIRANE NUWAWE
  • uwase safiat7 years ago
    gasasira (papa happy) ihangane,uyumugabo ni papa wimfura yajye kandi ntawe utera ibuye aho yajishe igisabo,gusa ndagukunda urabizi ,ihangane kubwumwana wacu tuzasubirana,ndashimira abihanganishije umukunzi wajye,kdi mbizeza ko ibyo mutwifuriza igihe niki,imana idushoboze,ndamukunda ,kdi ntazibana.,,, ,





Inyarwanda BACKGROUND