Umukinnyi wa Filime Gasasira Jean Pierre wakinnye muri filime nyinshi zitandukanye zirimo 'Kigali si Kigoma', 'Ndamahe Ndiyaminiya', 'Umwana w'undi' n’izindi, nyuma y'igihe kinini yari amaze agaragara muri filime y’uruhererekane SEBURIKOKO aho yakinaga yitwa Feredariko kuri ubu ashavujwe no kuba yarapfuye.
Ibi yabitangaje mu kiganiro yagiranye na Inyarwanda.com aho yemezako muri filime zose yakinnyemo yashimiye cyane gukina muri filime y’uruhererekane SEBURIKOKO ariko aza kongera kubabazwa no kuba yaraje kuyivamo apfuye ku buryo ubu nta cyizere asanga afite cyo kuzagaruka muri iyi filime kereka byibuze bamugize umuzimu cyangwa bakamuzura nkuko abyifuza.
Gasasira Jean Pierre amenyereweho gukina Filime zisekeje
Ubwo yavugaga ku kababaro yatewe no gukina muri Seburikoko nyuma akaza gupfa, yavuze ko gupfa kwe bimutera kugendana ipfunwe akumva atisanzuye. Mu byifuzo bye arasaba ko niba bishoboka bamuzura akongera gukina muri SEBURIKOKO, ibyo bikaba byanamufasha gusubirana icyubahiro mu bantu kuko kuri ubu iyo bamubonye ngo hari abamufata nk'umuzimu. Yagize ati:
Nakinnye muri SEBURIKOKO nishimye kandi nabonaga ari filime izanteza imbere ndetse navugako yagize n’uruhare rukomeye mu iterambere ryanjye ariko nababajwe no kuba barampaye role zirangira vuba nkibikunze kandi zikarangira n’ubundi mpfuye, ndetse kubera uko byari byanditse bavuga ko nazize impanuka ndi mu Kabuga ka Musha byahuriranye n’impanuka yahabereye. Abantu rero bahise bumva ko koko napfuye n'ubu iyo ngeze ahantu hari abantu batanzi bagira ubwoba bazi ko umuzimu wanjye yabateye. Icyifuzo nagira nk’ ubu banzuye ni cyo mbona cyankuraho ikibazo njya ngira.
Gasasira wakinnye muri iyi filime ari umuyobozi wa Gatoto aho yari afite umugore witwa Nyiramana kuri ubu yemezako ari umwe mu bakinnyi bafite intego zikomeye mu rugendo rwo kwiteza imbere aho ubu yatangiye umwuga wo korora amatungo magufi. Naho mu mwuga wa Filime akomeje ibikorwa bye byo gukina filime,ubu akaba arimo gukina muri filime Mukadata ya Nyandwi Jean Paul, yanatangiye gufatirwa amashusho. Uretse iyi Filime, arangije n'indi filime ye ateganya gushyira ku isoko vuba aha yitwa Bazimaziki.
Twabibutsa ko Filme y'uruhererekane SEBURIKOKO inyura kuri Televizyo y'u Rwanda (RTV) kuwa Mbere no kuwa Kane ku isaha ya saa kumi n'ebyiri na mirongo ine n'itanu z'umugoroba ( 18h45') ndetse na buri wa Gatandatu saa sita z'amanywa ( 12h00').
REBA HANO FILIME GASASIRA YAKINNYEMO AKAZA GUPFA
TANGA IGITECYEREZO