Umuhanuzi Olagoroye Faleyimu yahanuriye icyamamare mu gikina filime muri Nigeria Funke Akindele-Bello gushaka umugabo w’umurinzi w'inyubako kugira ngo isezerano ryo kubyara rimusohorere
Prophete Faleyimu washinze itorero umugisha n’igitangaza cya Kirisito (Blessing and Miracle Church of Christ) riherereye mu mujyi wa Lagos mu gihugu cya Nigeria yahanuriye umukinnyikazi wa filime i Nollywood, Funke Akindele ko akwiye gusenga cyane kugira ngo Imana imuhe igikundiro ntakomeze kubengwa n’abagabo.
Funke Akindele na Prophete Olagoroye Faleyimu wamuhanuriye
Ku rundi ruhande kandi uyu muhanuzi yahanuye ko Funke Akindele nanaramuka abonye umugabo bitazamworohera kubyara. Kugira ngo abyare, Prophete Olagoroye Faleyimu yahanuye ko Funke Akindele-Bello agomba kubana n’umurinzi bamwe barinda inzu z’abantu cyangwa inyubako zitandukanye.
Mu gihe icyakora atabona amahirwe yo kurambagizwa n’umurinzi, Prophete Olagoroye yahanuriye Funke Akindele-Bello gushaka nibura umugabo w’umubwirizabutumwa (Pasiteri) utari icyamamare,cyangwa utarigeze anavugwa na rimwe mu bitangazamakuru bya Nigeria.Faleyimu yagize ati:
Funke Akindele-Bello naza nkamusengera ntazabyara kuko yahisemo kwamamara n’amafaranga ubwo yazaga ku isi. Ni umwana ufite igihe kibarika ku isi ni yo mpamvu mubwira ko agomba kwisengera ubwe kugira ngo abyare. Ntushobora gusenga ngo bigire aho bikugeza utarabaturwa, ngo usenye imivumo ikuriho, si ibintu pasiteri yamukorera ni we wenyine ugomba kwiyuririra umusozi agasenga, ibyavugwaga ko atwite mu minsi ishize ni ibihuha, ni we ugomba gufungura inda ye kugira ngo abyare kandi ntarabikora.
Ibizamufasha ni ugushaka umugabo w’umurinzi cyangwa umupasiteri utarigeze avugwa mu itangazamakuru rya Nigeria. Ni isezerano yagiranye n’imyuka ya satani agomba gusenya kugira ngo abyare. Muhaye ikimenyetso natangira gusenga cyane , agakora n’ibyo mubwiye hejuru azabona amafaranga no kwamamara bigabanuka mu mezi abiri gusa, hanyuma azahita asama.
Icyakora kugeza ubu Funke Akindele-Bello ntacyo aratangaza asubiza kuri ibi uyu mupasiteri yamuhanuriye.
TANGA IGITECYEREZO