RFL
Kigali

TOP5: Filime zakunzwe cyane mu kwezi kwa 10

Yanditswe na: Kawera Jeannette (Kajette)
Taliki:1/11/2017 13:04
0


Mu ruhando rwa filimi haba mu Rwanda ndetse no hanze yarwo, mu bijyanye n’imyidagaduro ni kenshi hakunze kubaho ibyakunzwe kurusha ibindi. Uru ni urutonde rw’eshanu muri filimi zakunzwe cyane mu kwezi tuvuyemo kw’Ukwakira.



1. BEAUTY AND THE BEAST

BEAUTY AND THE BEAST

Iyi filime, uretse no kugaragara mu zakunzwe cyane muri uku kwezi kwa 10, imaze no guca agahigo muri filime zakunzwe cyane. Yasohotse mu kwezi kwa 2 uyu mwaka ariko iracyagaragara nk’iya mbere ikunzwe cyane. Ni ku bw’izo mpamvu kuri ubu ifatwa nka filime ya mbere y’ibihe byose.

Igaragaramo igikomangoma kiba cyarahindutse igisimba bikaba byari kuzakira ari uko akunze kandi agakundwa n’umukobwa mwiza. Iki gisimba kijya kuba mu ishyamba aho gihura n’umuhigi kikamufunga, umukobwa w’uwo mugabo akaza aje gushakisha se umubyara kugira ngo amuhabwe we agasabwa gusigara. Nyuma y’igihe gito uyu mukobwa akundana n’iki gisimba kuko atungurwa n’imitwarire ndetse n’umutima nk’uw’abantu gifite, birangira igisimba gisubiye kuba umuntu nyamuntu, ndetse bakiyereka ababyeyi bari mu rukundo rutangaje. Iyi filime yagiye hanze tariki 23 Gashyantare 2017.

2. BLADE RUNNER 2049

BLADE RUNNER 2049

Muri iyi filime hagaragaramo umu Blade Runner mushya, Officer K uba warabitse ibanga ry’igihe kirekire ryashoboraga gucungura byinshi muri sosiyete. Kuvumburwa kwe, byifashishwa mu gushakisha Rick Deckard wahoze ari Blade Runner wari umaze imyaka 30 yaraburiwe irengero. Iyi filime yayobowe na Denis Villeneuve ijya hanze tariki 04 Ukwakira 2017.

3. JIGSAW

JIGSAW

Nyuma y’impfu nyinshi zigaragaza umwicanyi wari uzwi ku izina rya Jigsaw, hashyirwaho itegeko ryo gushakisha ubyihishe inyuma bagatungurwa no gusanga umwe mu bagabo baba barapfuye kera akagaruka ku isi ariwe John Kramer bari bazi ariko bataziko ariwe Jigsaw. Yayobowe na Michael Spierig na Peter Spierig, ijya hanze yariki ya 26 Ukwakira 2017

4. THANK YOU FOR YOUR SERVICE

THANK YOU FOR YOUR SERVICE

Iyi ni filime yashingiye ku gitabo cyiswe ‘Thank You For Your Service’ cyanditswe na David Finkel. Igaragaramo Umusirikare w’umuserija witwa Adam Schumann ugerageza gushaka kubaho ubuzima bwa gisirimu nyuma yo gusubira mu rugo rwe avuye mu ntambara mu gihugu cya Iraq. Undi musirikare mugenzi we, Tausolo Aeiti aba agomba kwita ku kibazo cy’ihungabana aba yaratewe n’igisasu cyamutewe kikamusigira igikomere mu bwonko naho uwitwa Will Waller we aba ari gushakisha uburyo bwo kongera kubaho nyuma yo gusimbuka Ibiza byinshi. Emory Michael we, aba yarinjiwe n’isasu mu mutwe nawe aba ari gushaka uburyo bwo kurikuzamo. Mu byabereye ku rugamba byose bibasigira ibikomere n’inzibutso nyinshi aba basirikare bose bafatanya urugendo rwo kongera kwiyuka. Yayobowe na Jason Hall ikaba yatunganyijwe na DreamWorks Studios na Reliance Entertainment. Iyi filime yagiye hanze tariki 27 Ukakira 2017

5. ONLY THE BRAVE

ONLY THE BRAVE

Mu cyizere cyinshi, gukora cyane, intumbero n’ubwitange bukomeye bwo kurinda imiryango n’amahuriro atandukanye y’abantu, The Granite Mountain Hotshots ihinduka imwe mu equipe arwana n’umuriro ya mbere mu gihugu. Mu gihe abantu benshi baba bahunga ibiza, bo biruka babisanga kugira ngo bacungure yubuzima bwa benshi n’ibyabo muri Yamell Ariz.  Ni flime yayobowe na Joseph Kosinski. Yatunganyijwe na Lorenzo dj Bonaventura na Thad Luckinbill. Abakinnyi b’imena ni Ken Nolan na Etric Singer. Yagiye hanze tariki 13 Ukwakira 2017. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND