RFL
Kigali

Filime zagurishijwe cyane muri iki cyumweru, izasohotse kuri uyu wa Gatanu n’izizasohoka muri uku kwezi kose

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:4/11/2016 20:21
0


Buri munsi abatunganya amafilime baba biyuha akuya bakora filime nshya, uruganda rwa filime rwinjiza amafaranga menshi, tugiye kureba muri iki cyumweru filime zagurishijwe cyane. Filime tugiye kuvuga ni izagurishijwe kurusha izindi guhera kuwa gatanu w’icyumweru cyashize.



Ku mwanya wa 1 haza filime Inferno, igaragaramo Tom Hanks nk’umukinnyi w’imena. Iyi filime byatwaye miliyoni 75 z’amadolari , icuruzwa na Sony/Columbia, yasohotse ku itariki 28/10/2016.

Ku mwanya wa kabiri haza filime Jack Reacher:Never Go Back, iyi nayo ni filime ikunzwe ndetse iri kugurwa cyane, yasohotse ku itariki 21/10/2016, iyi filime igaragaramo Tom Cruise, iyi filime kuyitunganya bikaba byaratwaye miliyoni 60 z’amadolari. Icuruzwa na Paramount

Ku mwanya wa 3 haza filime The Accountant, yasohotse ku itariki 14/10/2016, muri iki cyumweru iyi filime iri mu zaguzwe cyane, icuruzwa na Warner Bros, kuyikora byatwaye miliyoni 44 z’amadolari

Ku mwanya wa 4 hari filime Boo! A Madea Haloween. Iyi filime kuva yasohoka  ku itariki 21/10/2016 ntiyahwenye kuyobora urutonde rwa filime zigurishwa cyane muri weekend kuri Box Office, ni filime ya Tyler Perry ukunze gukoresha izina Madea muri filime ze z’urwenya. Iyi filime icuruzwa na Lionsgate, kuyikora byatwaye miliyoni 20 z’amadolari ya Amerika.

Ku mwanya wa 5 turahasanga filime The Girl On The Train, iyi nayo imaze igihe ku rutonde rwa filime ziri kugurishwa cyane muri iki gihe, icuruzwa na Universal, yasohotse ku itariki 07/10/2016, muri iki cyumweru iyi filime iri mu zacurujwe cyane, kuyikora byatwaye miliyoni 45 z’amadolari.

Ouija: Origin of Evil niyo iza ku mwanya wa 6, niyo filime iteye ubwoba, yasohotse ku itariki 21/10/2016 ikaba icuruzwa na Universal, iyi filime kuyikora byatwaye miliyoni 9 z’amadolari ariko imaze kwinjiza miliyoni hafi 30.

Naho ku mwanya wa 7 hari filime Keep Up With The Joneses, icuruzwa na Fox, yasohotse ku itariki 21/10/2016, ni filime y’urwenya, ni filime ikunzwe kuko nayo imaze igihe iri mu zigurwa cyane gusa amafaranga byatwaye mu kuyitunganya ntabwo azwi.

Ku mwanya wa 8 hari filime Miss Peregrine’s Home For Peculiar Children, nayo icuruzwa na Fox, iri mu zimaze igihe ku rutonde rwa filime zigurishwa cyane cyane muri weekend, yasohotse ku itariki 30/09/2016, amafaranga byatwaye mu kuyitunganya ni miliyoni 110 z’amadolari.

Deepwater Horizon ikurikira ku mwanya wa 9, nayo ni filime imaze igihe kuri Box Ofice mu zicuruzwa cyane, yasohotse ku itariki 30/09/2016 ikaba icuruzwa na Lionsgate/Summit.  Iyi filime kuyitunganya byatwaye miliyoni 110 z’amadolari.

Ku mwanya wa 10 tuhasanga filime Kevin Hart: What Now? Ni filime ya Kevin Hart iri mu bwoko bw’igitaramo (concert) aho aba asetsa abantu, iyi filime yarakunzwe cyane dore ko Kevin Hart ari umwe mu banyarwenya bakomeye muri iki gihe muri leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yasohotse ku itariki  14/10/2016, kuyikor byatwaye miliyoni 9.9 z’amadolari.

Zimwe muri filime zizasohoka muri uku kwezi duhereye ku zasohotse uyu munsi

Ku wa 5 tariki 04/11/2016 (uyu munsi) : Doctor Strange; Hacksaw Ridge; Trolls; Loving

Ku wa 5 tariki 11/11/2016:  Almost Christmas; Arrival; Shut In; Billy Lynn’s Long Halftime Walk

Ku wa 5 tariki 18/11/2016: Bleed for This; The Edge of Seventeen; Fantastic Beasts and Where To Find Them; Manchester by the Sea; Nocturnal Animals; The Take

Ku wa 3 tariki 23/11/2016: Allied; Bad Santa 2; Moana; Rules Don’t Apply

Ku wa 5 tariki 25/11/2016: Lion; Miss Sloane

Ku wa mbere tuzabagezaho nk’uko bisanzwe filime ziba zagurishijwe cyane muri weekend n’amafaranga zinjije hamwe n’amafoto agaragaza incamake y’izi filime.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND