RFL
Kigali

Filime z'abanyamerika zigaragaza u Burusiya nabi zishobora guteza intambara hagati y'ibi bihugu

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:25/09/2014 17:16
1


Ni kenshi muri filime z’abanyamerika bikunze kugaragara ko abarusiya baba aribo bagome bahanganye n’abakinnyi b’abanyamerika by’umwihariko kuri filime zirimo ubutasi (spying), ndetse n’ibikorwa by’igisirikare.



Filime nka Jack Ryan: The Shadow Recruit, Avengers,… ni zimwe muri filime za vuba zigaragaza abarusiya nk’abantu babi gusa ibi ubuyobozi bw’iki gihugu kiri mu bikomeye haba muri politiki, ubukungu, ndetse n’isoko rya filime ntibabyemera.

Abahanga mu gukora amafoto nabo bahise bakora ifoto ya perezida Putin yateye umugeri igishushanyo cya filime Avengers. Imwe mu zivuga u Burusiya nabi

“muri filime zimwe, hagaragaramo ibikorwa birwanya u Burusiya haba mu mibanire rusange ndetse no kutugaragaza nabi bikangiza mu mitwe urubyiruko ruzireba.” Aya ni amagambo ya Vladislav Grib, umunyamabanga wungirije w’inteko ishingamategeko y’u Burusiya, mu kiganiro yagiranye n’ibiro ntaramakuru by’abarusiya ITAR-TASS nk’uko THR dukesha iyi kuru ibitangaza.

Ibi kandi bigarukwaho n’abantu benshi by’umwihariko mu buyobozi bw’iki gihugu ubusanzwe filime za Amerika zikuramo agatubutse dore ko kiri ku mwanya wa 6 mu gucuruza amafaranga menshi muri filime ku isi, aho nibura ku mwaka isoko rya filime muri iki gihugu ryinjiza miliyari 1,3.

Filime Jack Ryan: The Shadow Recruit ni imwe mu zigaragaza u Burusiya nabi aho umukinnyi Kenneth Branagh (uyu uri i bumoso hejuru) akina ari umurusiya

Abagize inteko ishingamategeko y’iki gihugu bakaba basaba ko filime z’inyamahanga by’umwihariko izituruka I Hollywood zigaragaza u Burusiya nabi zahagarikwa, ibi bikaba byagira ingaruka zikomeye kuri filime z’inyamerika dore ko mu Burusiya ari hamwe bakuraga agatubutse.

Ibi kandi byafashe indi ntera byinjiramo politiki, aho tariki 17 z’uku kwezi, umuyobozi wa filime ukomeye muri iki gihugu Yuri Kara yasabye ko filime z’inyamerika zahagarikwa muri iki gihugu kugeza igihe Amerika ikuriyeho ibihano yafatiye iki gihugu kubera ikibazo cya Crimea. Aha Kara yagize ati: “ziramutse zihagaritswe, abakora filime muri Amerika bakotsa igitutu Obama agakuraho ibihano yadufatiye.”

Undi muyobozi wa filime Stanislav Govorukhin, wanayoboye ibikorwa byo kwiyamamaza kwa perezida Vladmir Putin mu matora ya 2012 yagize ati: “ndatekereza ko byaba byiza turamutse tugabanyije umubare wa filime z’inyamerika zinjira mu gihugu cyacu.”

Filime Avengers nayo yashyizwe mu majyi mu kugaragaza nabi iki gihugu

N’ubwo ariko benshi mu barusiya bifuza ko filime z’inyamerika zikumirwa ku isoko ryabo, abafite amazu yerekana filime bo ntibabyumva kimwe. Uyu ni Alexander Akopov akaba akuriye ikigo cyitwa AMedia mu mujyi wa Moscow gikora mu kwerekana filime yagize ati: “filime za Hollywood zituzanira abakiliya cyane, ndetse zikaba zituma hakomeza gufungurwa ibindi byumba byerekanirwamo filime, kandi bifasha uruganda rwa sinema yacu.”

Akopov akomeza agira ati: “ndabizi ko ntaburyo twabuza abanyamerika gukomeza kutwambika isura mbi muri filime zabo, ariko turasaba ko nibura bajya bashyiramo akantu nibura ko kuringaniza, wenda bagashyiramo abarusiya bakora ibikorwa byiza mu nkuru zabo. Uretse kuba byafasha imibanire ya politiki, ibi byazanatuma filime zabo ziguma ku isoko inaha.”

Iyi yaba ari indi ntambara y’ubutita hagati y’ibi bihugu izuwe na filime nyuma y’iyabaye nyuma y’intambara y’isi ya 2 se?

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    HAKIZIMANA NDASHAKA KO MWANYEREKA IMWE MURIZO FIRIME





Inyarwanda BACKGROUND