RFL
Kigali

Filime y'umunyarwanda mu mishinga 12 izitabira isoko ry'imishinga ya filime mu iserukiramuco rya filime rya Locarno

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:1/07/2014 11:38
0


Locarno Film Festival ibera mu mujyi wa LOcarno mu Busuwisi, ni rimwe mu maserukiramuco azwi mu isi ya sinema nka hamwe abantu bakunze gukura amafaranga yo gukora filime aturutse mu bashoramari n’abanyabigega byo gufasha imishinga ya filime banyuranye ku isi.



Muri uyu mwaka, iri serukiramuco ryatoye imishinga ya filime 12 y’abantu baturuka muri Afurika yo munsi y’ubutayu bwa Sahara, muri iyi mishinga hakaba harimo “The Mercy of The jungle” y’umunyarwanda Joel Karekezi.

Iyi filime ivuga ku ntambara ya Kongo yo mu mwaka w’1998, ni filime ya 2 ndende y’umunyarwanda Joel Karekezi ari gutegura nyuma ya filime yamamaye ku isi Imbabazi: The Pardon.

 Locarno

Abanyafurika 12, Joel Karekezi ni uyu uri mu kaziga k'umuhondo

DORE IMISHINGA 12 YATOWE:

“Aleluia" ya Zézé Gamboa (Angola)

"Faraway Friends" ya Teboho Edkins (South Africa /Lesotho)

"Fig Tree" ya Alamork Marsha (Ethiopia/Israel)

 "First Man" ya Jahmil X.T. Qubeka (South Africa)

 "Heart and Fire" ya Sol de Carvalho (Mozambique)

 "Hot Comb" ya Caroline Kamya (Uganda/Holland)

"I Am Not a Witch" ya Rungano Nyoni (Zambia/France)

"Kula: A Memory in Three Acts" ya Inadelso Cossa (Mozambique)

"Territorial Pissings" ya Sibs Shongwe-La Mer (South Africa)

"The Mercy of the Jungle" ya Joel Karekezi (South Africa/Rwanda/Belgium)*

"The Train of Salt and Sugar" ya Licinio de Azevedo (Mozambique/Portugal)

"Unbalanced" ya P. Sam Kessie (Ghana)

Muri iri serukiramuco, ba nyir’izi filime bazahura n’abashoramari, abanyabigega, n’abandi banyamafaranga banyuranye mu gihe cy’iminsi 4 hagati ya tariki 9 na 12 Kanama, maze ku iherezo imishinga 3 ya mbere izatsindire ibihembo by’amadolari ya Amerika 75000 (yose hamwe).

Filime “The Mercy of the Jungle”, ivuga ku buzima bw’abasirikare 2 b’abanyarwanda bajya mu butumwa bwo kurwanya inyeshyamba ziba mu mashyamba ya Kongo ziba zarasize zikoze Jenoside mu Rwanda, imyaka 4 nyuma y’uko ihagaritswe, ariko bakaza kuburana na bagenzi babo, bakarwana intambara yo gukira no gupfa mu ishyamba rifatwa nk’ishyamba riteye ubwoba ku isi.

Joel Karekezi

Joel Karekezi

Iyi filime ifite ingengo y’imari itoroheye umunyarwanda, dore ko ibarirwa muri miliyoni zisaga 600 z’amafaranga y’u Rwanda. Ubwo Inyarwanda.com iherutse kuganira na Joel Karekezi nyir’iyi filime, ubwo twamubazaga niba afite ikizere ko aya mafaranga azaboneka, yadutangarije ko abyizeye 100% cyane ko bamwe mu bashoramari bazakorana bashinzwe gushaka aya mafaranga ari abanyaburayi.

Iyi filime kandi ikaba yaratsindiye igihembo cy’inkunga y’amayero 5000 mu iserukiramuco rya filime rya Durban mu 2012, igihembo cyatanzwe na Canal France International nk’umushinga mwiza.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND