Filime yakozwe n’umunyarwanda Eric Kabera afatanije na Shirley Neal yitwa “Intore” cyangwa “The Chosen” mu cyongereza iraza kwerekanwa I New York ku biro bikuru by’umuryango w’abibumbye, guhera I saa kumi n’ebyiri n’igice (06:30pm) z’umugoroba kugera saa mbiri n’igice (08:30pm).
Nk’uko tubikesha urubuga rw’umuryango w’abibumbye, iyi filime igaragaza muri make uburyo u Rwanda rumaze kwiyubaka nyuma ya Genocide yakorewe abatutsi yo muri 1994 binyuze mu muziki, imbyino no kwiyubaka kw’ababyiruka ubu. Iyi filime igaragaramo imbyino ndetse n’ibiganiro n’abacitse ku icumu rya Genocide, abayikoze, abayobozi n’abandi bantu b’ibyamamare.
Iyi filime yakozwe na Rwanda Cinema Center na Park Hill Entertainment bafatanije na Kwetu Film Institute na Rwanda Media Project. Muri uyu mugoroba, gahunda zirabanzirizwa n’amagambo y’ikaze,hanyuma hakerekanwa iyi filime,nyuma yaho umuhanzi Alpha Rwirangira akaririmba hagahita hakurikiraho umwanya w’ibibazo aho hari bube habazwa Eric Kabera na Shirley Neal batunganyije iyi filime. Iyi filime imaze imyaka ibiri hanze kuko yasohotse muri 2014.
Eric Kabera wakoze filime Intore
TANGA IGITECYEREZO