Nk’uko byari byatangajwe ko nyuma yo gutangira ibikorwa byayo, Inyarwanda Studios yatangiye gukora filime y’uruhererekane izajya inyuzwa kuri internet yitwa FRIENDS, kuri ubu agace kayo ka mbere kageze hanze kakaba kagaragagarira ubuntu ku rubuga rwa YouTube.
Iyi filime yo mu bwoko bw'izisekeje(Comedy), ivuga inkuru y’abasore 2, Njuga na Ngiga aho Ngiga aba ari umukozi wo mu rugo naho Njuga akaba murumuna wa nyir’urugo Ngiga akoramo ariko bakaba bahora mu makimbirane buri wese agamije gusebya undi mu maso ya Mariya (umugore wa nyir’urugo)…
REBA AGACE KA MBERE KA FILIME FRIENDS:
Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Inyarwanda Studios, buri gace k’iyi filime kazajya kagera ku bakunzi bayo buri wa 2 na buri wa 5, aho muzajya mubasha kuyireba ku buntu binyuze ku rubuga rwa YouTube, kuri konti ya Inyarwanda TV (KANDA HANO WIYANDIKISHE UJYE UBASHA KUYIREBA BURI MUNSI KU BUNTU) ndetse no ku rukuta rwa Facebook rwa Inyarwanda Studios ukajya ubasha kuyihabona.
Njuga na Ngiga baba bahora mu bushyamirane budashira
Iyi filime y'uruhererekane ica kuri interineti ikaba ariyo ya mbere ibayeho mu Rwanda aho usanga mu bindi bihugu nka Nigeria, Kenya,.. baba bazifite zagiye zubaka amazina ku isi nka Shuga, Love Handle n'izindi kandi Inyarwanda Studios ikaba itangaza ko izakomeza gushimisha abakunzi bayo muri ubu buryo dore ko zireberwa ubuntu.
Inyarwanda Studios kandi, iributsa abantu bose bifuza gukoresha amashusho atandukanye yaba ay’indirimbo, amashusho yamamaza (TVC), ibiganiro byo kuri televiziyo, filime, gufatisha amashusho y’ubukwe, ibirori bitandukanye, ndetse n’uburyo bugezweho bwo guha ubuzima amashusho (2D&3D Animation) ndetse n’ibindi byose byerekeranye no gufata ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto ko bahawe ikaze.
Ku bindi bisobanuro ukaba wabariza kuri nimero ya telephone 0788304594 cyangwa mukandika ubutumwa kuri e-mail: info@inyarwanda.com cyangwa mukagera ku cyicaro gikuru cya Inyarwanda Ltd giherereye mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse House ku igorofa rya kabiri ku ruhande ruteganye n’inzu y’ubucuruzi ya UTC.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO