RFL
Kigali

Filime y'uruhererekane ya mbere mu Rwanda ica kuri interineti yageze hanze-YIREBE HANO KU BUNTU

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:4/09/2014 9:11
11


Nk’uko byari byatangajwe ko nyuma yo gutangira ibikorwa byayo, Inyarwanda Studios yatangiye gukora filime y’uruhererekane izajya inyuzwa kuri internet yitwa FRIENDS, kuri ubu agace kayo ka mbere kageze hanze kakaba kagaragagarira ubuntu ku rubuga rwa YouTube.



Iyi filime yo mu bwoko bw'izisekeje(Comedy), ivuga inkuru y’abasore 2, Njuga na Ngiga aho Ngiga aba ari umukozi wo mu rugo naho Njuga akaba murumuna wa nyir’urugo Ngiga akoramo ariko bakaba bahora mu makimbirane buri wese agamije gusebya undi mu maso ya Mariya (umugore wa nyir’urugo)…

REBA AGACE KA MBERE KA FILIME FRIENDS:

Nk’uko bitangazwa n’ubuyobozi bwa Inyarwanda Studios, buri gace k’iyi filime kazajya kagera ku bakunzi bayo buri wa 2 na buri wa 5, aho muzajya mubasha kuyireba ku buntu binyuze ku rubuga rwa YouTube, kuri konti ya Inyarwanda TV (KANDA HANO WIYANDIKISHE UJYE UBASHA KUYIREBA BURI MUNSI KU BUNTU) ndetse no ku rukuta rwa Facebook rwa Inyarwanda Studios ukajya ubasha kuyihabona.

Friends

Friends

Njuga na Ngiga baba bahora mu bushyamirane budashira

Iyi filime y'uruhererekane ica kuri interineti ikaba ariyo ya mbere ibayeho mu Rwanda aho usanga mu bindi bihugu nka Nigeria, Kenya,.. baba bazifite zagiye zubaka amazina ku isi nka Shuga, Love Handle n'izindi kandi Inyarwanda Studios ikaba itangaza ko izakomeza gushimisha abakunzi bayo muri ubu buryo dore ko zireberwa ubuntu.

Inyarwanda Studios kandi, iributsa abantu bose bifuza gukoresha amashusho atandukanye yaba ay’indirimbo, amashusho yamamaza (TVC), ibiganiro byo kuri televiziyo, filime, gufatisha amashusho y’ubukwe, ibirori bitandukanye, ndetse n’uburyo bugezweho bwo guha ubuzima amashusho (2D&3D Animation) ndetse n’ibindi byose byerekeranye no gufata ndetse no gutunganya amashusho n’amafoto ko bahawe ikaze.

Inyarwanda Studios

Ku bindi bisobanuro ukaba wabariza kuri nimero ya telephone 0788304594 cyangwa mukandika ubutumwa kuri e-mail: info@inyarwanda.com cyangwa mukagera ku cyicaro gikuru cya Inyarwanda Ltd giherereye mu mujyi rwagati ku nyubako ya La Bonne Adresse House ku igorofa rya kabiri ku ruhande ruteganye n’inzu y’ubucuruzi ya UTC.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • 9 years ago
    Waou! Mukomerezaho
  • DJUMA9 years ago
    Hahhahahhaha nzagukaranga uryohere boss wanjye
  • Jeanne9 years ago
    Nkunze Sekaganda ariko uyu mumama mumushyiremo ingufu ...Btw nice idea kubatecyereje kutugezaho ibi bintu
  • 9 years ago
    Pfuaahaha
  • kanyenka john peter9 years ago
    nibyiza ariko.mugiye?muyicisha,nokuma tv yo,mu rwnd byatunezeza..cyanepee!yari umukunzi,wanyu peter ikanombe
  • 9 years ago
    NIYONTEZE MARANATHA MUJYEMUYINYUZA KURI TV
  • placi9 years ago
    Irashimishije!
  • EMMANUEL9 years ago
    iyi firime nayikunze arikose twayisanga hehe mushobora kuyitwoherereza
  • auddie twinny9 years ago
    so nc
  • ntakirutimana emmanuel9 years ago
    nibyiza cyane ndabyishimiye mukomerezaho.
  • Desire 9 years ago
    Nice njuga and njuga





Inyarwanda BACKGROUND