RFL
Kigali

Filime Urugamba yari itegerejwe na benshi kuri uyu wa mbere irajya ku isoko

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:16/09/2016 18:48
0


Urugamba ni filime nyarwanda yakozwe n’ikigo cy’African Movie Market gifatanyije na Habiyakare Muniru nyuma yo gukora filime nyinshi zitandunye. Iyi filime ni imwe muri filime zakinwemwo n’abakinnyi benshi bazwi muri filime nyarwanda.



Urugamba ni filime ishingiye ku nkuru y’umukobwa ukundwa n’umuntu utazwi kuko atigeze amumenya mu gihe yajyaga amuhamagara. Nyuma y’igihe uyu mukobwa yaje gushakwa n’undi musore ari naho hibazwa niba uyu musore utazwi yarakomeje gukunda uyu mukobwa.

Ese uyu mukobwa yaje kumenya uyu musore wamukundaga? Ibi ni bindi bibazo  benshi bibaza kuri iyi Filime biteganyijwe ko amatsiko azamarwa n’iyi filime ikubiyemo benshi mu bakinnyi ba filime bakunzawe hano mu Rwanda.

Bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri Filime Urugamba

Bamwe mu bakinnyi bazagaragara muri iyi filime nkuko twabitangarijwe na Habiyakare Muniru wanditse iyi filime akanayiyobora yemeza ko hazagaragaramo abakinnyi nka Didier Kamanzi (Max Well) utaherukagaga kugaragara muri filime, harimo Nkota Eugen, Kirenga Saphine, Rukundo Arnold (Shafi) Iyamuremye Hawa, Uwamahoro Antoinette (Siperansiya), Uwamwezi Nadege n’abandi.

Biteganyijwe ko iyi filime izagera ku isoko rya Filime Nyarwanda kuri uyu wa mbere  tariki ya 19 Nzeli 2016 ikazacururizwa muri African Movie Market n’ahandi hose habarizwa Filime nyarwanda.

Muniru Asoza asaba abakunzi ba Filime nyarwanda kwirinda kugura filime zitari umwimerere kuko iziguzwe ahabonetse hose usanga ziba zitujuje ubuziranenge aho yemeza ko akenshi ziba zitarangira cyangwa amashusho yazo akaba atagaragara neza kuko baba bazigabanyije cyane.

Reba hano Incamake za Filime Urugamba







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND