Cesar Awards ni ibihembo bitangwa mur sinema mu gihugu cy’ubufaransa, bikaba bigereranywa n’ibihembo bya Oscars biba muri Leta zunze ubumwe za Amerika.
Muri ibi bihembo byatanzwe kuri uyu mugoroba tariki 21 Gashyantare I Paris mu gihugu cy’ubufaransa, filime y’umunyafurika Timbuktu niyo yegukanye ibihembo byinshi kandi bikomeye, aho yegukanye ibhembo 7 harimo icya filime nziza (Best Film) ndetse n’icy’umuyobozi wa filime mwiza (Best Director).
Abderrahmane Sissako yakira igihembo cya Cesar
Mu bindi bishya byabonetse muri ibi bihembo ni uko umukinnyikazi wa filime w’umunyamerika Kristen Stuart yegukanye igihembo cy’umukinnyikazi ukina yungirije (Best Supporting Actress), aya akaba ari amateka dore ko ariwe wa mbere utsiniye iki gihembo aturuka hanze y’ubufaransa kuva byatangira gutangwa mu myaka 40 ishize.
Kristen Stewart nwe yegukanye igihembo cyanditse amateka
DORE URUTONDE RW’ABEGUKANYE IBIHEMBO:
Best Film:
Timbuktu
Best Director:
Abderrahmane Sissako
Best Actress
Adele Haenel for Love at First Fight
Best Supporting Actress
Kristen Stewart for Sils Maria
Best Actor
Pierre Niney for Yves Saint Laurent
Best Supporting Actor
Reda Kateb for Hippocrates
Best Original Screenplay
Abderrahmane Sissako, Kessen Tall for Timbuktu
Best Adapted Screenplay
Cyril Gely, Volker Schlondorff for Diplomatie
Best Costume
Anais Romand for Saint Laurent
Best Set Decoration
Thierry Flamand for The Beauty and the Beast
Best Cinematography
Sofian el Fani for Timbuktu
Best Editing
Lilian Corbielle for Love at First Fight
Best Sound
Philippe Welsh, Roman Dymn, Thierry Delor for Timbuktu
Best Animated Film
Minuscule
Best First Film
Love at First Fight by Thomas Cailley
Best New Actress
Louane Emera for The Belier Family
Best New Actor
Kevin Azais for Love at First Fight
Best Original Music
Amine Bouhafa for Timbuktu
Best Documentary
The Salt of the Earth by Wim Wenders and Juliano Ribeiro Salgado
Best Short Film
Le Femme de Rio by Emma Luchini, Nicolas Rey
Best Animated Short Film
Les Petits Caillous by Chloe Mazlo
Twabibutsa ko kuri iki cyumweru I Los Angeles aribwo hateganyijwe umuhango wo gutanga ibihembo bya Oscars 2015, ibihembo bifatwa nk’ibya mbere bihatse ibindi mu isi ya sinema, aho filime Timbuktu ihatana mu kiciro za filime zo hanze a Leta zunze ubumwe za Amerika.
Mutiganda Janvier
TANGA IGITECYEREZO