RFL
Kigali

Filime "The Interview" ikomeje guteza umwuka mubi hagati ya Amerika na Koreya ya ruguru

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:19/12/2014 11:41
0


The Interview ni filime iri mu bwoko bwa filime z’imirwano, zisekeje ndetse za politiki (Action/Comedy/Political) ikaba ari filime igaragaramo abakinnyi James Franco ndetse na Seth Rogen (wanayiyoboye afatanyije na Evan Goldberg).



Kuva inkuru ikubiye muri iyi filime yajya ahagaragara mu kwezi kwa Nyakanga uyu mwaka, igihugu cya Koreya ya ruguru cyahise kigaragaza ko kitayishimiye ndetse kinatangaza ko ibi ari agasuzuguro no kwinjirira ubusugire bw’igihugu byakozwe na Leta zunze ubumwe za Amerika kuko aricyo gihugu yakorewemo.

Filime The Interview ikomeje guteza ibibazo hagati ya Amerika na Koreya ya ruguru

Inkuru y’iyi filime ivuga abanyamakuru 2 Aaron Rappaport (Seth Rogen) na David Skylark (James Franco) b’abanyamerika babona amahirwe yo gukorana ikiganiro imbonankubone “Interview” na perezida w’igihugu cya Koreya ya ruguru Kim Jong-un (ukinwa na Randall Park), ariko mu ibanga bakaza guhabwa imyitozo ya gisirikare ndetse n’andi mabwiriza n’ikigo cy’ubutasi cya Amerika “CIA” yo kwica uyu muperezida ubusanzwe ufatwa nk’umunyagitugu ukomeye ku isi.

Seth Rogens na James Franco muri iyi filime

Mu kwezi kwa 11 uyu mwaka, agasanduku k’amabaruwa (email) ka Sony Pictures, iyi ikaba ari inzu itunganya filime ari nayo mubyeyi wa Columbia Pictures izacuruza iyi filime kinjiriwe n’abantu byavuzwe ko ari abanyakoreya ya ruguru bakaba bariyise “The Guardian of Peace” cyangwa se “Abarinzi b’amahoro” ugenekereje mu Kinyarwanda. Nyuma yo gushyira hanze amwe mu mabanga amenshi avuga imishinga iyi nzu ifite, ababikoze basabye ko filime The Interview yahagarikwa burundu.

Nyuma y’ibi kandi, tariki 16 z’uku kwezi bongeye gusaba ko ishyirwa hanze ry’iyi filime rihagarikwa bitihi se hakazagabwa ibitero ku mazu azayerekana.

Randall Park mu ishusho ya Kim Jong-un, perezida w'iki gihugu

Ishyirwa hanze ry’iyi filime ryagiye risunikwa bitewe n’ibi bibazo bya politiki hagati ya Amerika na Koreya ya ruguru n’ubusanzwe bitarebana neza, aho ubundi byari biteganyijwe ko ijya hanze tariki 3 Ukwakira ariko biza kwigizwa inyuma bishyizwa kuri Noheli y’uyu mwaka.

Nyuma kandi y’ibi bibazo byakomeje kuvuka, tariki 17 Ukuboza, Sony Pictures yatangaje ko iyi filime itagishyizwe hanze ku munsi wa Noheli, ndetse ko itazigera ijya hanze, aha ubuyobozi bw’iyi nzu bukaba buvuga ko ari ku mpamvu z’umutekano w’abakunzi ba sinema bagombaga kuyireba, kuko aka gatsiko kavuze ko kazagaba ibitero ku mazu yose azayerekana bikazagwamo inzirakarengane.

REBA INCAMAKE Z'IYI FILIME

 

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND