Haraye herekanywe agace gato kayo(Teaser) kubayobozi b’ibigo bikomeye
Miss Rwanda Aurore Mutesi azakinamo akundwa na Ramsey n’ubwo ari umuturagekazi
Iyi filime izatwara amadolari 1,500,000 kugirango irangire
Claire Akamanzi wa RDB ni umwe mubahaye igitecyerezo Ramsey ubwo yazaga kwita izina
Kuri uyu mugoroba wo ku wa kane taliki ya 19/02/2015 muri Kigali Serena Hotel,Ramsey Nouah yerekanye filime ye izagaragamo umuco w’abanyarwanda na Nijeria izatwara akayabo ka miliyoni imwe n’igice z’amadolari.
Ubwo Ramsey Nouah yarekanaga agace gato ka Filime Brewed of a Rwandan pot
Abayobozi b'ibigo na Bank batandukanye bari bahari
Aka gace gato (Teaser) ,kerekana uko iyi filime izaba imeze keretswe abayobozi bakuru b’ibigo bikomeye mu Rwanda,aba ambassaderi n’abacuruzi bakomeye mu Rwanda mu rwego rwo kubahamagarira gushora imali muri iyi filime izatwara akayabo ka 1,500,000 z’amadolari (Asanga miliyali y’amafaranga y’u Rwanda).Muri iyi filime Brewed in a Rwandan pot hagaragaramo a Ramsey ari umushoranari wo mugihugu cya Nigeria uza mu Rwanda yahagera agakunda umukobwa w’umunyarwanda mwiza utazi icyongereza dore ko aba ari umuturage wicururiza amata.Uyu mukobwa ukina muri iyi filime akaba ari Miss Rwanda 2012 Mutesi Aurore aho akora ibintu byinshi bisekeje kandi byerekana ko ari uwo mugiturage nubwo aba yarakunzwe n’uwo muherwe kubera ubwiza yamubonanye.
Patrick Samputu(Bralirwa) na Amb.Minister JOE HABINEZA
Iyi filime igomba kurangirana n’uyu mwaka wa 2015 dore ko izatwara amezi 6 yose ikorwa,ngo izageza byinshi ku Rwanda harimo kwerekana ubwiza bw’abanyarwanda,ibyiza byaho,ndetse no gukangurira abashoramari bo hanze kuza gushora Imali mu Rwanda ngo dore ko izakorerwa mubice bitandukanye by’igihugu.Usibye nibyo kandi ngo izagaragamo ubukwe bw’abanyarwanda uko bukorwa n’uko ubwo muri Nigeria bukorwa ngo ibyo nabyo bikaba bizerekana byinshi kumuco w’u Rwanda.
Kuri uyu mugoroba Ramsey akaba yeretse amahirwe yo kwamamaza ibikorwa by’amakompanyi akomeye yari ateraniye muri Serena areba iyo filime dore ko byanaje gushimangirwa na Ambassaderi Joe Habineza wanavuze ko abashoramali batandukanye n’ibigo ari umwanya mwiza babonye wo kumenyekanisha ibikorwa byabo muri iyi Filime
Abayobozi batandukanye
Willy nawe ukina muri iyi Filime nawe yari ahari
Barebaga filime bitonze
Naho kubwa Claire Akamanzi we yavuze ko uko biri kose RDB izashyigikira iyi filime ndetse ko yishimiye ko ubwo Ramsey yazaga Rwanda mugikorwa cyo kwita izina bahoze baganira bamubwira ko yaza agakorera filime mu Rwanda none akaba koko yarabishyize kumutima kugeza ubwo aje gukora iyi filime.Ramsey we akaba yanaboneyeho gushimira Claire ko ibyo yahereyeho yandika hari n’ibyo Claire yari yamuhaye nk’igitecyerezo.
Photo:Moses
TANGA IGITECYEREZO