RFL
Kigali

Filime ngufi 'Bugingo' ni yo yegukanye ibihembo byinshi mu gusoza iserukiramucyo ry’abagore UIWFF

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:12/03/2017 10:10
0


Hari hashize icyumweru mu Rwanda habera Iserukiramuco mpuzamahanga ryahariwe abagore bo muri filime rizwi ku izina rya ‘Urusaro International Women Film Festival’ ku nshuro yaryo ya 2, aho mu kurisoza filime ngufi ‘Bugingo' ariyo yegukanye ibihembo byinshi mu byari bihari.



Iri serukiramuco ryari ryatangiye ku wa 4 Werurwe 2017, aho ryari rifite intego yo guteza imbere no gushishikariza igitsina gore gukunda no kwitabira umwuga wa sinema binyuze cyane ku bana b’abakobwa dore ko muri iki cyumweru rimaze riba ryagiye ryibanda cyane mu bigo by’amashuri yisumbuye ari nako bashishikarizaga abakiri bato gukunda no kwitabira uyu mwuga nkuko byatangajwe na Sesonga Poupoune.

Ubwo ryafungurwaga ku mugaragaro ryari ryitabiriwe n'abantu benshi batandukanye aho umushyitsi mukuru yari Depite Bamporiki Edouard aho yari yagarutse cyane mu gusaba abakora umwuga wa sinema gushyira hamwe no kureba abafite ibyo bamaze kugeraho bakaba bafasha n’abandi kugera ku ntambwe bamaze gutera, aha yatangaje ko asanga ibi babikoze neza hari aho byavana sinema nyarwanda hari naho byayigeza.

Aba ni bamwe mu bakinnyi n'abakora umwuga wa sinema banyuze ku itapi itukura

Iri serukiramuco ryaraye risojwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11 Werurwe 2017 ryari ryitabiriwe n’abantu bake arinabyo usanga bikomeza gutera impungenge mu bashoramari n’abafatanya bikorwa bifuza kugana muri uyu mwuga bawushoramo imari.

Ibi birori byo kurisoza byatangijwe n’isengesho aho nyuma y’isengesho no gutanga ikaze hakurikiyeho kwerekwa bamwe mu bakora sinema mu ngeri zitandukanye bagiye banyura ku itapi itukura.

Uwamahoro Antoinette bazi nka Siperansiya muri Seburikoko atambuka ku itapi itukura

Nyuma yo kunyura kuri iyi tapi hakurikiyeho ijambo ry’umuyobozi wungirije w’iri Serukiramuco Sesonga Poupoune ari nawe wari uhagarariye iki gikorwa dore ko kugeza ubu umuyobozi mukuru w’iri serukiramuco Murekeyisoni Jacqueline atabasha kuboneka kubera gukurirwa.

Umuyobozi ushinzwe iserukiramuco Sesonga Poupoune

Nyuma y’ijambo rya Poupoune hakurikiyeho kwerekwa filime ngufi zitandukanye byakurikiwe no gutanga ibikombe aho mu bikombe bitanu byatanzwe bitatu byatwawe na Uwimana Apoline binyuze muri filime ye ngufi yitwa ‘Bugingo’ Aha akaba yatwaye igihembo cy’umukinnyi mwiza cyahawe umwana muto Ahadi Beni wakinnye muri iyi filime, dore ko ari n’umwana wa Apoline

Ibi ni byo bikombe byatanzwe muri iri serukiramuco

Uwimana Apoline wakoze filime Bugingo yatwaye ibihembo byinshi. Yanatwaye igihembo cya filime nziza ndetse n'igihembo cy’umuyobozi mwiza w'iyi filime 

Abandi babonye ibikombe harimo Uwamahoro Antoinette wahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza ndetse na Zaninka Joseline bakunze kwita Mama Zoulou wahawe igihembo cya filime ye 'Isaha' yakunzwe n’abantu benshi muri iri serukiramuco.

Uwamahoro Antoinette watwaye igihembo cy'umukinnyi mwiza

Zaninka Joseline yashimiye Imana kubw'iki gikombe yahawe

Umuyobozi w'urugaga nyarwanda rwa sinema John kwezi niwe wari umushyitsi mukuru

Nyuma y’ibi bihembo byagiye bitangwa n’abashyitsi batandukanye hakurikiyeho ijambo ry’umushyitsi mukuru John Kwezi uyobora uruga nyarwanda rwa sinema wagarutse cyane mu gutanga inama zo kwerekana ko igihe abari muri uyu mwuga ni bawukora bawukunze ntibacike intege bazagera ku rundi rwego.

Iki gikorwa cyasojwe no gusabana ku bari bitabiriye ibi birori basangirira hamwe icyo kunywa ndetse banacurangirwa indirimbo zihimbaza Imana n’itsinda Beauty For Ashes riyobowe na Kavutse Olivier n'umufasha we Amanda Fung.

Beauty For Ashes yataramiye abari muri ibi birori






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND