RFL
Kigali

Filime Jibu yakinwemwo na Vincent Kigosi igiye kwifashishwa mu kwigisha urubyiruko

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:14/11/2016 14:00
2


Jibu ni filime nyarwanda yakozwe na Mutoni Assia usanzwe umenyerewe muri filime nyarwanda. Kuri ubu iyi filime yagaragayemo umukinnyi w’icyamamare mu gihugu cya Tanzania Vincent Kigosi igiye kwifashishwa mu guhuza urubyiruko rw’ u Rwanda.



Mu rwego rwo guhuza urubyiruko rwo mu turere dutandukanye tw’igihugu hateguwe igikorwa cyo kubashishikariza kwihangira imirimo no kurwanya ibiyobyabwenge, aho hazifashishwa abahanzi batandukanye bo mu muziki n’abo muri sinema nyarwanda bakunzwe cyane n’urubyiruko ndetse hanerekanwa filime nshya Jibu.

 

Mutoni Assia n'umukinnyi Vincent Kigosi muri filime Jibu

Mukiganiro Inyarwanda.com yagiranye na Mutoni Assia ari nawe wateguye iki gikorwa afatanyije n’abaterankunga batandukanye yagize ati,” Turimo gutegura igikorwa kigamije guteza imbere urubyiruko binyuze mu kubashishikariza kwihangira imirimo no kurwanya ibiyobyabwenge, ibi bizakorwa mu Rwanda hose hifashijijwe abahanzi batandukanye aho bazagenda babataramira banabaganiriza ku bubi bw’ibiyobyabwenge twanatekereje kandi uburyo twaganiriza uru rubyiruko uko twarwanya ubukene twihuriza mu mashyirahamwe kuko burya iyo abantu bihuje bigenda bibafasha guhuza imbaraga ari naho havamo guhuza ibitekerezo bidufasha kwihangira imirimo.”

Biteganyijwe ko ubu butumwa buzatangwa na Mutoni Assia afatanyije n'abahanzi batandukanye bo muri sinema no mu muziki, aho bazajya mu turere dutandukanye aritwo, Huye, Muhanga, Rubavu, Musanze, Karongi, Rusizi, Nyagatare, Kayonza, Rwamagana, Nyarugenge n’akarere ka Gasabo ahazwi nka Kabuga.

 

Ibi bikorwa byateguwe na Mutoni Assia abinyujije mu kigo cye kitwa Diamond Motion Pictures biteganyijwe ko ku ikubitiro bizatangirira mu karere ka Huye ku itariki ya 18 Ukwakira 2016 bakazahurira ku kigo cy'ishuri rya IPRC South nyuma y’ibiganiro bakazataramana nabo ahazwi nka 144 Club, aha bakazahahurira n’abakinnyi bakunzwe bo muri filime nka Ndayizeye Emmanuel,Rurinda, Siperansiya muri filime Seburikoko, Kibonke n’abandi. Uretse aba bakinnyi na filime Jibu bazerekwa, bazataramirwa n’umuhanzi Social Mula.

Nyuma y’aka karere aba bose bazataramira akarere ka Muhanga,  bukeye bwaho ku itariki ya 19 Ukwakira 2016, aha bakazabanza guhurira n’urubyiruko rwa Muhanga ku kigo cy’urubyiruko cy’aka karere nyuma yaho aba bakazataramana n’aba bahanzi  ahazwi nko kwa Vincent.

Mutoni asoza yibutsa ko ibi bikorwa nubwo bijyenewe urubyiruko, ko ntawe uhejwemo, ko ari abakunzi b’aba bahanzi n’abakunzi ba filime nyarwanda ko baza bagafatanya guteza urubyiruko rw’u Rwanda imbere.

Nyuma y’utu turere abo mutundi turere nabo bakazamenyeshwa gahunda yabo. 

Reba hano incamake za filime Jibu nayo izerekanwa bwambere







TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • sando7 years ago
    iyi film yarasohotse c???
  • 5 years ago
    m sema kuyamasanayo mm n shabkyako





Inyarwanda BACKGROUND