RFL
Kigali

Filime ’Inkotanyi’ igiye kwerekanwa bwa mbere mu Rwanda

Yanditswe na: Editor
Taliki:7/07/2017 15:46
1


Kuri uyu wa Gatandatu tariki 8 Nyakanga 2017 ni bwo filime mbarankuru yitwa ‘Inkotanyi’ yayobowe n’umufaransa Christophe Cotteret izerekanirwa mu Rwanda, abantu bakazayireba saa kumi zuzuye muri Century Cinema.



Ni ubwa mbere iyi filime izaba yerekaniwe mu Rwanda. ‘Inkotanyi’ ni filime mbarankuru igaragaza inzira nyakuri y’urugamba ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarwanye mu myaka 26 ishize. Ni filime mbarankuru imara iminota 90 ikaba iheruka kwerekanwa mu iserukiramuco FIPA (Festival International de Programmes Audiovisuels) ryabereye i Biarritz mu Bufaransa muri Mutarama 2017 no mu iserukiramuco rikomeye rya Festival Visions du Réel i Nyon muri Mata 2013, nyuma yerekanwa mu bihugu byinshi no mu maserukiramuco arenga 25 muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika no mu Burayi.

Christophe Cotteret wavukiye i Paris mu 1976 akaba asanzwe azwi nk’inzobere mu byo gutunganya no kuyobora filime mbarankuru zibanda cyane kuri politiki, yafashe amashusho ya filime ‘Inkotanyi’ mu Rwanda mu duce dufite amateka yihariye ku rugamba ingabo zahoze ari iza FPR Inkotanyi zarwanye ziharanira kubohora igihugu no guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi.Muri iyi filime kandi uwayiyoboye yibanze ku buzima bwa Paul Kagame wayoboye uru rugamba. Umufaransa Christophe Cotteret. 






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Fofo6 years ago
    Iyo firme ndayishaka cyaneee wa rakoze gukora iyi firme mu turangire aho tuzayikura





Inyarwanda BACKGROUND