RFL
Kigali

Filime Imbabazi yongeye kwesa undi muhigo ukomeye, ikubita inshuro filime zikomeye nka Half of A Yellow Sun

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:26/08/2014 17:18
0


Filime Imbabazi: The Pardon ikomeje kwerekana ko ari filime nziza kandi ikunzwe hirya no hino ku isi, bitewe n’inkuru ivugwamo yerekeye kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 mu Rwanda, amasomo isiga ku bayibonye bose bitewe n’ubuhanga ikoranye.



Iyi filime imaze kwerekanwa mu maserukiramuco menshi ku isi, ikaba imaze no kwegukana ibihembo byinshi cyane, kuri ibi bihembo yongereyeho n’ikindi gihembo gihabwa umuyobozi wa filime mwiza (Best Director) gitangwa mu iserukiramuco rya filime rya International Images Film Festival mu gihugu cya Zimbabwe.

Award

Igihembo cy'umuyobozi wa filime mwiza (Best Director) Joel Karekezi yegukanye akubise inshuro abantu bakomeye

Joel Karekezi wanditse iyi filime akanayiyobora, yegukanye igihembo cy’umuyobozi mwiza aho yakubise inshuro Biyi Bandele Thomas wayoboye filime Half of A Yellow Sun yakorewe mu gihugu cya Nigeriya n’u Bwongereza, ikaba ari filime ishingiye ku gitabo cyitwa iryo zina cyanditswe n’umunyanigeriyakazi Chimamanda Adichie ikaba igaragaramo umukinnyi w’igihangange Chiwetel Elijofol uzwi muri filime 12 Years A Slave akinana na Lupita Nyong’o, Brad Pitt,…, ndetse kandi akaba yatsinze nanone Andrew Dosunmu wayoboye filime Mother of George yakorewe Nigeriya no mu Bwongereza.

Imabazi

Filime Imbabazi ikomeje kwerekana ko ari filime nziza hirya no hino ku isi

Urebye amazina yari ahanganye na Joel Karekezi ntakabuza wakwemeza ko koko filime Imbabazi ifite ubutumwa ndetse n’ubuyobozi bukomeye nk’uko byemezwa n’umuryango wa Women Filmmakers of Zimbabwe utegura iri serukiramuco, aho mu itangazo banyujije ku rukuta rwabo rwa Facebook ubwo batangazaga iki gihembo bagira bati: “IMBABAZI yerekana ishusho ya Jenoside yo mu Rwanda mu buryo bufatika. Umuyobozi wayo yabashije kubara inkuru mu buryo bwimbitse.”

Joel Karekezi

Joel Karekezi wanditse akanayobora iyi filime

Mu magambo agaragaza ibyishimo Joel Karekezi yatangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa Facebook aherekejwe n’ifoto y’iki gikombe, nk’uko asanzwe abigenza aho atwaye igihembo hose, yongeye gushimira abakinnyi ndetse n’abandi bakoze kuri iyi filime aho yagize ati: “ubu ngarutse mu rugo!!! Iki gihembo kinyibutsa ikipe ya filime Imbabazi, abakinnyi n’abandi bose bayikozemo, umuhate ndetse n’impano bagaragaje. Ndabashimiye cyane!!”

Iyi filime yegukanye iki gihembo nyuma y’uko mu mpera z’iki cyumweru yari yerekanwe mu iserukiramuco rya filime nyafurika mu mujyi wa Lausanne mu Busuwisi aho yerekanwe hamwe n’izindi filime z’abanyarwanda nka The Rwanda Night ya Gilbert Ndahayo ndetse na Ma Vie En Rue ya Ella Mutuyimana.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND