RFL
Kigali

Filime "Imbabazi: The Pardon" igiye kwerekanwa mu Rwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:16/02/2015 12:34
0


Nyuma y’uko filime “Imbabazi: The Pardon” yerekanwe hirya no hino ku isi, ikaba ari filime y’umunyarwanda Joel Karekezi, yakunzwe ikanegukana ibihembo binyuranye ku isi, igiye kwerekanwa mu Rwanda.



Iyi filime ivuga inkuru ya Manzi na Karemera baba ari Inshuti magara mbere ya Jenoside yakorewe abatutsi mu Rwanda ariko bakaza gutandukanywa n’uko badahuje ubwoko, aho Manzi yica umuryango wa Karemera, bikaza no kugira ingaruka zikomeye kuri bo nyuma ya Jenoside izerekanwa kuri uyu wa 2 tariki 17 gashyantare kuri Goethe Institut mu Kiyovu, ku isaha ya saa kumi n’ebyiri z’umugoroba, kwinjira bikaba ari ubuntu.

Iyi filime yakunzwe n'abantu banyuranye ku isi. Aha perezida w'ubudage yari kumwe na Joel Karekezi nyuma yo kureba iyi filime mu gihugu cy'ubudage

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND