RFL
Kigali

Filime 2 z’abanyarwanda mu iserukiramuco rya Durban International Film Festival 2015

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:30/06/2015 12:46
0


Nyuma y’uko hashyizwe ahagaragara urutonde rwa filime zatoranyijwe kwitabira iserukiramuco rya filime rya DIFF 2015, filime 2 z’abanyarwanda nizo zatoranyijwe muri filime zisaga 200 zizerekanwa muri iri serukiramuco riratangira kuri uyu wa 2 tariki 30 Kamena.



Filime Things of Aimless Wanderer ya Kivu Ruhorahoza yasohokeye bwa mbere mu iserukiramuco rya Sundance mu kiciro cya New Frontier Films, yatoranyijwe hamwe n’izindi filime ndende zigera kuri 82 zizerekanwa muri iri serukiramuco.

Iyi filime ivuga umubano hagati y’abanyaburayi n’abanyafurika, ivuga inkuru y’umukerarugendo uza muri Afurika mu kinyejana cya 19 agahura n’umukobwa mu ishyamba ariko mu buryo budasobanutse akamubura. Inkuru yongera kwisubiramo muri ibi bihe aho umunyamakuru w’umunyamahanga aza mu Rwanda agahura n’umukobwa w’indara mu kabyiniro, bakararana ariko bugacya amubura.

Things of Aimless Wanderer

Iyi filime yerekanwe bwa mbere mu iserukiramuco rya Sundance muri Amerika, iza kwerekanwa mu iserukiramuco rya Rotterdam I Burayi, no mu yandi maserukiramuco anyuranye hirya no hino ku isi, ikaba izerekanwa bwa mbere ku mugabane wa Afurika muri iri serukiramuco rya Durban muri Afurika y’epfo.

Filime ya 2 yatoranyijwe muri iri serukiramuco ni filime Crossing Lines ya Samuel Ishimwe, ikaba iri mu kiciro cya filime ngufi aho yatoranyijwe hamwe n’izindi filime ngufi 73 zo hirya no hino ku isi. Iyi filime ivuga inkuru ya Kayihura warokotse Jenoside yakorewe Abatutsi ariko agahorana agahinda n’ihungabana ry’ibyo yanyuzemo bituma abonera ubuhungiro mu biyobyabwenge. Ariko umunsi umwe ubwo iwe haza umugabo wakomeretse agerageza kwiyahura ngo amufashe kuko aba asanzwe ari umuganga, ubuzima bwe burahinduka.

Kayihura muri filime Crossing Lines ukinwa na Kamanzi Guy Noel

Iyi filime ngufi y’iminota 29 yakozwe nyuma y’uko inkuru yayo itsinze amarushanwa yo kwandika filime yateguwe na Goethe Institut umwaka ushize wa 2014, yerekanwe mu maserukiramuco anyuranye hirya no hino ku isi ndetse yegukana ibihembo binyuranye, aha hakaba harimo igihembo cya filime ngufi nziza yo muri East Africa mu iserukiramuco rya FESTICAB uyu mwaka.

Si aba gusa bazaba bari muri iri serukiramuco dore ko mu kiciro cya Durban Talents kiba kigizwe n’amahugurwa ahuriramo urubyiruko ruturutse muri Afurika rusaga 40, u Rwanda ruzahagararirwa na Joseph Njata, akaba ari umunyakenya ariko ukorera ibikorwa bye bya sinema mu Rwanda.

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND