RFL
Kigali

Filime 10 nshya zitegerejwe gusohoka mu kwezi kwa gatanu

Yanditswe na: UDAHOGORA Vanessa Peace
Taliki:26/04/2016 15:22
5


Uko bwije n’uko bukeye amakompanyi yo hirya no hino ku isi atunganya filime z’ubwoko butandukanye abakunzi ba filime nabo bakihitiramo izo bakunda bakazireba. Muri uku kwezi kwa gatanu turi gusatira, turakubwira filime 10 ushobora kureba ziri hafi gusohoka:



1.X-MEN, The Apocalypse

 Ni igice kije gikurikira ibindi bice byabanje, ikaba izasohoka ku itariki 27 z’ukwezi kwa 5. ku barebye ibice byabanje iyi nayo iteye amatsiko. Abakinnyi b’imena muri yo ni Jennifer Lawrence, Sophia Turner, Michael Fassbender, ikaba yarayobowe na Bryan Singer.

Captain America, Civil War

captain america, civil war

 iyi nayo ni filime itegerejwe cyane mu kwezi kwa 5 ku itariki 6 ndetse ikaba yaratangiye kwamamazwa. Abakunzi ba filime z’intambara mushonje muhishiwe. Izagaragaramo Chris Evans, Scarlett Johansson, Robert Downey jr, Frank Grillo n’abandi.

2.The Curse Of Sleeping Beauty

the curse of sleeping beauty

 Ku bantu bakunda filime zirimo ibitekerezo by’ibihimbano n’inkuru mbarirano zidashoboka, iyi filime ni mwe yakiniwe, izagera hanze vuba kuri 13 z’ukwezi kwa 5. Iyi nayo izagaragaramo  Ethan Peck, India Eisley, Natalie Hall nk’abakinnyi b’imena.

3.Mother And Daughters

 mother and daughters

 Ku bakunda filime z’urukundo, iyi filime izabageraho ku itariki 6 z’ukwezi kwa 5.Abakinnyi b’imena ni  Susan Sarandon, Sharon Stone, Cortney Cox.

4.Alice Through TheLooking Glass

alice through the looking glass

 Iyi nayo itegerejwe ku itariki 27 mu kwa 5,izagaragaramo Johhny Depp, Mia Wasikowska, Helena Bonham Carter ari bo bakinnyi b’imena.

5.Being Charlie

being charlie

Iyi nayo ni filime yo mu bwoko bw’izisekeje (comedy) izasohoka mu kwezi kwa 5 tariki 6. ku ifoto ni Nick Robinson uzaba ariwe mukinnyi w'imena muri iyi filime.

6.Bite

bite

Iyi ni filime yo mu bwoko bw’iziteye ubwoba nayo izagera hanze mu kwezi gutaha tariki 6. Elma Begovic, Anette Wozniac, Jordan Gray nibo bakinnyi b’imena.

7.A Monster With A Thousand Heads

a monster with a thousand heads

 iyi filime iri mu zitegerejwe cyane mu kwezi gutaha tariki 11. abakinnyi b’ibanze ni Jana Raluy, Hugo Albores,Sebastian Aguirre.

8.The Last Days In The Desert

last days in the desert

 iyi filime nayo ni imwe mu zitegerejwe mu kwa 5 tariki 13.  ni filime y'impimbano ivuga ku minsi 40 n'amajoro 40 Yesu/ Yezu yamaze mu butayu.  ku ifoto Ewan McGregor niwe ukina ari nka Yezu/Yesu.

9.A Bigger Splash

a bigger splash

Iyi ni filime y’amayobera izasohoka tu itariki 4 z’ukwezi kwa 5. Izagaragaramo Dakota Johnson, Ralph Fiennes,Tilde Swinton n’abandi.

 Kubakunzi ba sinema tuzajya tugenda tubagezaho amakuru atandukanye ya filime shyashya zigiye gusohoka,filime z'uruherekane zigiye gusohora ibice bishya n'ibindi byinshi mwifuza kumenya muri Sinema.

 

 UDAHOGORA Vanessa Peace






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Buyenziste7 years ago
    Murakozeee.
  • Yanky7 years ago
    merci bcp pr l info
  • hhhhhhh7 years ago
    nkuko trailer ibyerekana turabasaba kuzajya muvuga munshamake ibya buri movie plz
  • derrickho7 years ago
    nic kbsa noese fast $ furious yo izasohoka ryari?????
  • comz7 years ago
    Awesome





Inyarwanda BACKGROUND