RFL
Kigali

Filime “Things of Aimless Wanderer” ya Kivu Ruhorahoza ku rutonde rwa filime rw'ikinyamakuru The Guardian wareba muri iyi mpeshyi

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:10/08/2015 18:16
0


Ku rutonde rwakozwe n’ikinyamakuru The Guardian rwa filime 5 zivuga kuri Afurika wareba muri iyi mpeshyi, filime y’umunyarwanda Kivu Ruhorahoza yise Things of Aimless Wanderer nayo igaragaraho.



Iyi filime ya 2 yakozwe na Kivu Ruhorahoza (nyuma ya Grey Matter) yaje kuri uru rutonde ariyo filime y’umwibariro (narrative/fiction) dore ko izindi 4 biri kumwe ari filime-mpamo (documentaire) ikaba ivuga inkuru y’umuzungu uza muri Afurika y’uburasirazuba mu kinyejana cya 19, agahura n’umukobwa bararana ijoro rimwe bugacya amubura. Muri iki gihe hongera kuba igica nk’icyo aho umunyamakuru w’umunyamahanga aza mu Rwanda agahura n’umukobwa mu kabyiniro, bakararana maze nabwo bwacya akamubura, akagerageza gukomeza kumushakisha ari nako akomeza urugendo rwe.

Things of Aimless Wanderer

Iyi filime yasohokeye mu iserukiramuco rya Sundance muri Leta zunze ubumwe za Amerika yerekanwe no mu yandi maserukiramuco akomeye hirya no hino ku isi, ikaba inakinamo umunyamakuru wa Contact FM uzwi ku izina rya Spikey.

Kivu Ruhorahoza wakoze filime Things of Aimless Wanderer

Izindi filime zashyizwe kuri uru rutonde harimo They’ll Have To Kill Us First ikaba ari filime mpamo yo mu gihugu cya Mali ivuga ku muhanzikazi wo muri iki gihugu Khaira Arby  wanze kumvira itegeko rya Shaliya ubwo iki gihugu cyategekwaga n’umutwe wa Kisilamu wategekaga guhagarika ibikorwa byose by’umuziki ariko we n’itsinda rye bakiyemeza gukomeza gucuranga umuziki ku ka rubanda.

Harimo kandi Incorruptible yo mu gihugu cya Senegal, ikaba ari filime-mpamo nayo ivuga ku myivumbagatanyo y’abaturage yarwanyaga ukwiyamamaza kwa perezida Abdoulaye Wade mu matora yo muri 2012.

Chameleon ni indi filime mpamo nayo iri kuri uru rutonde, ikaba ari iyo mu gihugu cya Ghana. Iyi filime-mpamo ivuga ku munyamakuru rurangiranwa muri iki gihugu Anas Aremeyaw Anas.

Kuri uru rutonde kandi hariho filime yo muri Sudan y’epfo yitwa Madina’s Dream, ikaba ari filime-mpamo ivuga ku mwana w’umukobwa w’imyaka 11 witwa Madina wisanze agomba kurera barumuna be nyuma y’uko nyina yari amaze kugwa mu ntambara yabaye muri iki gihugu ikurikiye ubwigenge bwacyo.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND