RFL
Kigali

Filime « Fleur du Desert »(Ururabo rwo mu butayu) ivuga ku gusiramura abagore nayo yashyizwe mu kinyarwanda

Yanditswe na: Robert Musafiri
Taliki:23/01/2015 12:26
2


Fleur du desert ni filme yakozwe mu mwaka wa 2009, ivuga ku buzima bw’umwana w’umukobwa wabayeho nabi mu bwana bwe mu gihugu cya Somaliya, nyuma akaza guhunga icyaro cy’i wabo, akajya no mu Bwongereza gukora akazi ko mu rugo.



Nyuma y’ubuzima bukomeye cyane, uyo mwana w’umukobwa aza kugira amahirwe yo kuba umunyamideli (Modelist) wa mbere ku isi. Ayo mahirwe niyo atangira kubyaza umusaruro akamagana umuhango wo gusiramura abagore.

Kubera uburyo iyi filime yakunzwe ku isi yose,igashyirwa mu ndimi nyinshi ndetse n’umuryango w’abibumbye ukayifashisha mu kurwanya ibikorwa byo gusiramura abagore (excision), iyi filime yamaze no gushyirwa mu rurimi rw’ikinyarwanda; Dubbing (Byumvikana ko ureba filime uko yakinwe, ariko amajwi y’abakinnyi akavuga mu kinyarwanda)

Muri iyi filime rero humvikanamo amagambo avuga mu mazina, imwe mu myanya y’igitsina cy’umugore, kuko uwo muhango wo gusiramura abagore, ari imyanya runaka bakata.
Abenshi rero baribaza niba iyi filime yashyizwe mu kinyarwanda ayo mazina asanzwe atavugwa mu ruhame, mu muco nyarwanda, azasohoka muri iyi filime.

Inyarwanda.com na Richard Dan Iraguha umuyobozi w’ikigo Dubbing Rwanda Industries, gisanzwe gishyira filme mu kinyarwanda, atubwira ko iyo filime ikurwa mu rurimi ishyirwa mu rundi, “Hubahirizwa amahame yose agenga ubusemuzi”

Ubusanzwe iyo hari indirimbo cyangwa andi mashusho atandukanye n’umuco nyarwanda, inzego za Leta zifata iya mbere mu gufunga izo ndirimbo cyangwa ayo mashusho, urugero nk’indirimbo ya Urban Boyz yitwa Ancilla, iyi bayihagaritse kubera amashusho y’urukozasoni, atajyanye n’umuco nyarwanda. None muri iyi filme harimo amagambo avuga mu mazina, imyanya ‘igitsina cy’umugore.

Filime

Iyi filime iraboneka mu rurimi rw'ikinyarwanda kuva kuri uyu wa mbere

Hari amakuru avuga ko mbere yo gushyira mu kinyarwanda iyi Filme, Richard Dan IRAGUHA yabanje kugisha inama Inteko y’umuco n’ururimi. Icyakora ubwo twamubazaga niba inteko u’umuco n’ururimi yaramwemereye kuzayisohora.


Aha, yagize ati “Ahubwo kuri uyu wa mbere tariki 26 Filme iraba iri ku isoko, icyo mbabwira ni uko azamenya byose byerekeye ku muhango wo gukata abagore cyangwa excision.”

Gukata cyangwa gusiramura abagore ni umuhango ukorerwa abana b’abakobwa iyo bakiri bato ku myaka 3. Ukorwa cyane cyane mu bihugu by’abayisilamu, ariko no mu bihugu bya Kenya Tanzania, Sudan na za Somalia naho urakorwa cyane. Biranashoboka ko no mu rwanda haba hari abagore basiramuye.
Umuryango w’abibumbye ONU wamagana uyu muhango, ndetse ufatwa nk’ihohoterwa rikorerwa abagore, kuko babakata imyanya y’inyuma ku gitsina cyabo ibatera ibyishimo., (Clitoris, Grandes levres na Petites levres)

Umugore basiramuye arinda apfa atagize ibyishimo by’imibonano mpuzabitsina mu buzima bwe, kuko nko muri iyo filime (URURABO RWO MU BUTAYU) umukobwa yivugira ko bamusigiye umwenge muto cyane, icyakwinjiramo ari ikintu kingana n’umwambi w’ikibiriti gusa.

N’ubwo hari ibihugu byakuyeho uyu muhango, Imibare igaragaza ko buri munsi, abana bagera 6,000 babasiramura, ndetse n’abagore bagera kuri miliyoni 130 hirya no hino ku isi bariho kandi basiramuye.

Reba hano agace gato k'iyi filime mu rurimi rw'ikinyarwanda

 Robert Musafiri






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Amina9 years ago
    mana we, ngo gusiramura abagore!!!! bibaho?? ni akumiro,, iyi filime ubanza iryoshye!!!!! ni angahe, tuzazisanga hehe?
  • uwase kelly9 years ago
    Biteye ubwoba pe!! Imana ishimwe ko ntavukiye muri biriya bihugu kabisa!!





Inyarwanda BACKGROUND