RFL
Kigali

Feredariko udacana uwaka na Sebu, aje kwitabaza Siperansiya,.. Kurikira agace ka 11 ka SEBURIKOKO

Yanditswe na: Ndayisaba Ben Claude
Taliki:31/10/2016 17:50
0


Mu gace ka 10 ka filime y’uruhererekane Seburikoko, duheruka Sebu ahanganye na Feredariko, Rurinda akomeje gahunda zo kwambura abaturage, Rukara nawe ahawe igihano na Rurinda.



Ntucikwe n’agace ka 11 k’iyi filime kamaze kugera kuri Youtube unyuze ku rubuga rwa Inyarwanda TV maze wihere amaso ubuzima bukomeje kuranga abaturage babarizwa muri ‘Gatoto’ nyuma yo kuhasiga ibibazo byinshi biteye urujijo byarangwaga mu miryango yo muri aka gace.

Seburikoko ni filime y’uruhererekane  isanzwe inyuzwa kuri Televiziyo y’u Rwanda, ubu yatangiye no gushyirwa kuri Youtube nyuma y’ubusabe bwa benshi mu bakunzi bayo,  cyane ababa hanze y’u Rwanda (Diaspora)bifuzaga ko yajya  inyuzwaho mu rwego rwo kuborohereza kuyireba.

Iyi filime ikorwa na Afrifame Pictures, igatambutswa kuri televiziyo y’u Rwanda(RTV) inshuro ebyiri mu cyumweru: Buri wa mbere na buri wa kane guhera saa kumi n’ebyiri na mirongo ine n’itanu z’umugoroba(18h45). Ku wa Gatandatu guhera Saa sita z’amanywa hakanyuzwaho ibice byombi byatambutse muri icyo cyumweru kugira ngo abacikanywe babashe kuyibona.

Reba hano agace ka 11 ka SEBURIKOKO


Kanda Like kuri paje ya Fecebook y’iyi filime Seburikoko ubashe kujya ukurikirana amakuru yayo ya buri munsi, harimo uduce dushya twasohotse, amafoto y’abakinnyi n’ibindi. Tubibutse ko buri cyumweru  tubagezaho agace gashya binyuze k’urububuga rwa Youtube rwa Inyarwanda TV.






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo




Inyarwanda BACKGROUND