RFL
Kigali

Federation ya filime mu Rwanda igiye gukemura byinshi mu bibazo byari muri sinema nyarwanda

Yanditswe na: Mutiganda wa Nkunda
Taliki:17/04/2015 17:08
1


Sinema nyarwanda ikomeje gukura umunsi ku wundi, ariko ikagenda idindizwa na bimwe mu bibazo byagiye bigaragara rimwe na rimwe hakabura umuntu wo kubikemura, gusa kuri ubu Federation ya filime iri kubakwa igiye gukemura ibi bibazo.



Bimwe mu bibazo byagiye bigarukwaho nk’ibidindiza sinema nyarwanda harimo ubumenyi buke mu bakora uyu mwuga, ubushimusi (piratage), imikoranire n’inzego za Leta n’iz’umutekano, isoko rikiri hasi, n’ibindi.

Ibi ni ibyemejwe mu nteko rusange ya mbere y'urugaga nyarwanda rwa sinema yabaye kuri uyu wa 5, aho iyi nama yari igamije kwigira hamwe ibibazo bikidindiza sinema nyarwanda n’uburyo byakemurwa, ndetse na bimwe mu bikorwa byakorwa n’abakora sinema mu rwego rwo kubaka igihugu.

RFF

Iyi yari inteko rusange ya mbere y'urugaga rw'abakora sinema mu Rwanda

Umukinnyi wa filime Willy Ndahiro usanzwe ayobora ihuriro ry'abakinnyi ba filime mu rwanda (HAC) niwe wari MC muri iyi nama

Ubusanzwe uru rugaga (federation) rukiri kubakwa, rwatangiye ari urw'agateganyo hagamijwe kwiga bimwe mu bibazo byugarije sinema nyarwanda, gusa nyuma yo kubona ingufu rufite zihagije kugira ngo rwemerwe n'amategeko, Minisiteri ya Siporo n'umuco yaje gukuraho agateganyo rutangira gukora mu buryo buhamye.

Bwana Kennedy Mazimpaka asobanurira abari muri iyi nteko amavu n'amavuko ya Federation ya sinema nyarwanda

Iyi Federation ihuriza hamwe amahuriro 5 y’abakora sinema bitewe n’imirimo bakora, ariyo: ihuriro ry’abayobozi ba filime, ihuriro ry’abakinnyi ba filime, ihuriro ry’abanditsi ba filime, ihuriro ry’abashoramari ba filime ndetse n’ihuriro ry’abatekinisiye (abakora kuri camera, amajwi, amatara, abatunganya amashusho, n’abandi bakora imirimo ya tekiniki muri filime) kuri ubu ikaba iyobowe na Bwana Ismael Ntihabose.

Bwana Ismael Ntihabose, umuyobozi w'uru rugaga

Mu bikorwa biteganywa by’iyi Federation havuzwemo ko hagiye gushyirwaho uburyo buhamye bwo gufasha abakora sinema kwiyungura ubumenyi, gukora ubuvugizi buhagije ku bibazo abakora sinema bahura nabyo, gushaka abafatanyabikorwa, gushyiraho ingamba zirengera abakora sinema n’ibindi.

Inteko nyarwanda y’ururimi n’umuco (RALC) yakomeje kwemeza ko ishishikajwe cyane no gufasha guteza sinema nyarwanda imbere, by’umwihariko mu buryo bwo guteza imbere umuco n’ururimi aho Dr. Jacques yatangaje ko RALC izajya ikomeza gufasha abanditsi ba filime gukosora ururimi n’amagambo akoreshwa mu rwego rwo kwandika ururimi mu buryo bujyanye n’igihe kandi butangiza umuco nyarwanda, ndetse no gutanga inama ku myandikire y’ururimi.

Dr. Jacques, umuyobozi w'umuco muri RALC

Umushyitsi mukuru muri iyi nteko yari Dr. James Vuningoma uyobora RALC akaba ari nawe wari uhagarariye MINISPOC, nawe yashimangiye ko MINISPOC izakomeza kuba hafi abakora sinema ariko bibumbiye muri Federation binyuze muri iyi nteko, dore ko imirimo inyuranye ijyanye na sinema yamaze kwegurirwa iyi nteko.

Dr. Vuningoma James, umuyobozi wa RALC ari nawe wari uhagarariye MINISPOC

Nk’uko byagiye bigarukwaho muri iyi nama, kuba umunyamuryango wa Federation ya filime bifite inyungu nyinshi ku bakora sinema, dore ko amahirwe menshi azajya aboneka azajya ahabwa abakorera mu ishyirahamwe, ndetse hakaba hari ibyangombwa byinshi bizajya bitangwa ku bantu bakorera muri Federation nk’ibikoresho bya gisirikare na gipolisi, ibyangombwa byo gufata amashusho ya filime, ndetse n’izindi mpushya zinyuranye n’ibindi.

Muri iyi nama kandi hakorewe igikorwa cyo gukusanya inkunga yo kusura urwibutso rwa Jenoside rwa Ntarama mu Bugesera, igikorwa kizaba tariki 29 z’ukwezi kwa 5 ndetse no kubakira umuntu wacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi, hakaba hatanzwe amafaranga angana n’ibihumbi Magana ane na mirongo irindwi y’u Rwanda (470,000 RWF).

Nyuma y'iyi nama abayitabiriye bafashe ifoto y'urwibutso

AMAFOTO: NIYONZIMA Moise

Mutiganda Janvier






TANGA IGITECYEREZO

Izina ryawe
Email yawe
Andika igitecyerezo

IBITECYEREZO

  • Naomi9 years ago
    ibi bintu ni byiza vraiment





Inyarwanda BACKGROUND